Gatsibo: Pasiteri wo muri ADEPR yatawe muri yombi azira gusengera mu rusengero rwafunzwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukozi w'Imana yatawe muri yombi ku Cyumweru tariki 4 Kanama 2024 nyuma y'uko urusengero rwe rwari rwasuwe n'ubuyobozi bagasanga rutujuje ibisabwa.

Mu byatumye barufunga harimo kuba rudafite umurindankuba, ubwiherero butujuje ibisabwa ndetse n'imyubakire yarwo ikaba idatanga umwuka ku barwinjiyemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yabwiye IGIHE ko koko uyu mukozi w'Imana yatawe muri yombi ndetse agahita ashyikirizwa RIB kugira ngo ahanirwe ibyo yari yakoze.

Yagize ati 'Nibyo koko twamushyikirije RIB, twagiyeyo dusanga bari gusenga kandi twararufunze. Ni urusengero rutujuje ibisabwa, nta murindankuba bafite, ubwiherero ntibumeze neza, nta nubwo rutanga umwuka. Rero barafunguye binjiramo we n'abakirisitu nka 30 baratangira barasenga tugiyeyo abakirisitu barirutse bose hasigara Pasiteri wabo ari nawe waraye muri yombi.'

Gitifu Rugaravu yagiriye inama abafite insengero zitujuje ibisabwa kubyuzuza bagahamagara inzego z'ibanze zikabarebera ubundi bagakomorerwa bagasengera ahantu heza habahesha icyubahiro.

Yagiriye inama abifuza kunyuranya n'amabwiriza yatanzwe ko bitazabagendekera neza kuko inzego zose ziri maso abasaba kubaha no kumvira.

Mu Cyumweru gishize ubwo inkundura yo gufunga insengero yatangiraga hari hamaze gufungwa insegero zirenga 5600, RGB yavuze ko insengero n'imisigiti bitubahirije ibiteganywa n'itegeko ndetse n'amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere bihita bihagarikwa.

Bimwe mu bishingirwaho muri iri genzura, harimo kureba ko urusengero rufite ibyangombwa by'iyandikwa bitangwa na RGB, icyemezo cy'imikoranire n'Akarere mu gihe hafunguwe ishami, kureba niba inyubako y'urusengero yujuje ibisabwa biteganywa n'amategeko agenga imiturire y'aho ruherereye no kureba ko abayobozi bafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu by'Iyobokamana ku rwego ruhagarariye umuryango no ku rwego rw'umuryango ufite izindi rukuriye.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-pasiteri-wo-muri-adepr-yatawe-muri-yombi-azira-gusengera-mu-rusengero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)