Gen Jean Bosco Kazura hamwe n'abandi basirikare barenga 1100 bashyizwe mu kiruhuko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Igisirikare cy'u Rwanda, rivuga ko Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yemeje ko abasirikare barimo Gen Jean Bosco Kazura n'abandi bane bafite ipeti rya Brigadier General bajya mu kiruhuko.

Abo ni Brig Gen John Bagabo, Brig Gen John Bosco Rutikanga, Brig Gen Johnson Hodari na Brig Gen Firmin Bayingana.

Umukuru w'Igihugu yemeje kandi ko abandi ba ofisiye bakuru 170 n'abandi basirikare bafite amapeti atandukanye 992 bajya mu kiruhuko.

Gen Kazura yabaye mu buyobozi bukuru bw'Ingabo z'u Rwanda mu myaka myinshi ishize kuko guhera mu Ugushyingo 2019 kugera muri Kamena 2023 yari Umugaba Mukuru w'Ingabo.

Yabaye kandi mu zindi nzego zitandukanye harimo kuba Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

Yigeze kuba Umujyanama w'Umukuru w'Igihugu mu birebana n'Igisirikare; Umugaba wungirije w'Ingabo za Afurika Yunze Ubumwe i Darfur muri Sudani, yabaye kandi Umuyobozi w'Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zari zishinzwe kubungabunga amahoro n'umutekano muri Mali (MINUSMA - Mission multidimensionnelle intégrée des Nations unies pour la stabilisation au Mali).

Brig Gen John Bagabo yakoze igihe kinini mu nzego z'ubutabera za gisirikare kuko yari asanzwe ari Perezida w'Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse yabaye Komiseri muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima abari abasirikare.

Brig. Gen. John Bosco Rutikanga we yigeze kuba Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Amajyaruguru. Yabaye kandi Umuyobozi wa Brigade ya 204. Ipeti yari afite yarihawe mu 2018 ubwo we na bagenzi be batandatu bari bafite ipeti rya Colonel, bagirwaga ba Brigadier General.

Mu bandi basirikare bakuru bashyizwe mu kiruhuko, harimo Brig Gen Johnson Hodari wigeze kuba Umuyobozi w'Ingabo mu turere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe. Yanabaye Umuyobozi w'Ingabo za brigade 305 zikorera mu turere twa Musanze n'igice cya Burera.

Brig Gen Firmin Bayingana we azwi cyane muri APR FC kuko yigeze kuba mu buyobozi bukuru bwayo.

Mu muhango wo gusezera aba basirikare, Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, yabashimiye umusanzu wabo mu iterambere ry'u Rwanda kuva mu bihe byo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no mu rugendo rw'iterambere igihugu kirimo ubu.

Ati 'Ndabashishikariza kugumana uwo muhate mwagaragaje mu myaka itambutse. Abasirikare bakiri bato mu myaka muri RDF, babafatiyeho urugero rufatika, nizeye ko muzakomeza gutanga umusanzu wanyu mu kurinda igihugu cyacu.'

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Mukanga, yavuze ko intambwe yose bateye, yari irimo ubwitange n'umuhate wo kuzuza neza inshingano zabo zo kurinda igihugu.

Ati 'Mwakoreye igihugu cyacu n'ubwitange, mwakwishimira umusanzu wanyu mu kuba dufite amahoro n'umutekano. Musize ibigwi, bitari gusa mu kuzuza inshingano zanyu, ahubwo no gutuma RDF iba urwego rwubashywe.'

Brig Gen John Bagabo wavuze mu izina ry'abasirikare bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru, yashimiye Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, ku miyoborere ye n'urugero rwiza yagiye atanga mu myaka myinshi ishize by'umwihariko mu gihe cyo kubohora igihugu.

Yavuze ko kuva icyo gihe, Perezida Kagame yagiye yibutsa abasirikare akamaro ko kugira ikinyabapfura kugira ngo babashe gutandukanywa n'umwanzi.

Ati 'Ayo mahame yatugumyemo kandi azakomeza kuranga ibikorwa byacu. Mu gihe tugiye mu Nkeragutabara, dushimiye icyubahiro twahawe dusezerwa. Turasaba ubuyobozi bwacu uyu munsi, kudushyikiririza Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo ubutumwa bwacu, bw'uko tuzakomeza kwita no kurinda ibyo twaharaniye mu myaka ishize.'

Gen Jean Bosco Kazura wigeze kuba Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda ni umwe mu bahawe ikiruhuko
Brig Gen John Bagabo yakoze igihe kinini mu nzego z'ubutabera za gisirikare kuko yari asanzwe ari Perezida w'Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse yabaye Komiseri muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima abari abasirikare
Brig. Gen. John Bosco Rutikanga we yigeze kuba Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Amajyaruguru. Yabaye kandi Umuyobozi wa Brigade ya 204. Ipeti yari afite yarihawe mu 2018 ubwo we na bagenzi be batandatu bari bafite ipeti rya Colonel, bagirwaga ba Brigadier General
Brig Gen Johnson Hodari yigeze kuba Umuyobozi w'Ingabo mu turere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe. Yanabaye Umuyobozi w'Ingabo za brigade 305 zikorera mu turere twa Musanze n'igice cya Burera
Brig. Gen John Bagabo wigeze kuba Komiseri muri Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, ni umwe mu bavuze ijambo muri iki gikorwa
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iki gikorwa
Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, ageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa
Iki gikorwa cyari cyitabiriye n'abasirikare barimo abahawe ikiruhuko n'imiryango yabo
Hafashwe ifoto y'urwibutso
Brig Gen John Baptist Ngiruwonsanga asezera kuri ba ofisiye bagiye mu kiruhuko
Brig Gen John Baptist Ngiruwonsanga aramutsa umwe muri ba ofisiye bagiye mu kiruhuko
Ba ofisiye mu Ngabo z'u Rwanda bitegura kwinjira mu kiruhuko
Hafashwe ifoto y'urwibutso ya ba ofisiye bagiye mu kiruhuko
Gen Jean Bosco Kazura yashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru
Brig. Gen John Bagabo wigeze kuba Komiseri muri Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, ni umwe mu bagiye mu kiruhuko
Brig Gen John Bosco Rutikanga yigeze kuba Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Amajyaruguru
Mu 2019, Brig Gen Hodari Johnson yari Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Kirehe,Ngoma na Bugesera
Brig Gen Firmin Bayingana yigeze kuba mu buyobozi bukuru bw'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu, APR FC



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-jean-bosco-kazura-hamwe-n-abandi-basirikare-barenga-1100-bashyizwe-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)