Gen Mubarakh Muganga yashimije umusaruro w'ubufatanye bw'u Rwanda na Qatar mu by'umutekano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo yakomojeho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Kanama 2024, aho yari yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa yari amaze ibyumweru bitandatu ari guhabwa abasirikare b'u Rwanda 100 bo mu ishami rya gisirikare rishinzwe imyitwarire, Military Police.

Bari bamaze igihe bahugurwa ku bufatanye bw'Ingabo z'u Rwanda n'iza Qatar.

Aya mahugurwa baherwaga mu Ishuri rya Gisirikare ry'i Gako, yibanze ku bice by'ingenzi birimo kurwanya iterabwoba, kurinda abanyacyubahiro no kurwanya imyigaragambyo.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yashimiye kandi abahawe amahugurwa ku bwitange bagize bakaba babashije gusoza amahugurwa.

Yabibukije kandi ko ubuhanga n'ubumenyi bungutse ari ibyo kubafasha gusohoza inshingano zabo nk'uko bikwiye kinyamwuga.

Ati 'Mfashe uyu mwanya ngo mbashimire kuri iyi ntambwe y'ingenzi, nta gushidikanya ko ubu mugiye gukora neza kurushaho no kuzuza inshingano zanyu.'

'Ndashimira kandi ingabo za Qatar zagiye zisangiza ubumenyi RDF mu myaka ine, twese twungukiye muri ubu bufatanye.'

Capt Abdulla Al-Marri, wari uyoboye aya mahugurwa yashimiye RDF ku bwo gushyira imbaraga mu kurushaho kunoza ubufatanye hagati y'u Rwanda na Qatar binyuze muri gahunda zinyuranye zirimo n'aya mahugurwa.

Ati 'Aya mahugurwa yabaye binyuze mu bufatanye hagati y'ibihugu byombi, ubu bumenyi buzatuma aba bagize ishami rya gisirikare rishinzwe imyitwarire, barushaho gukora neza inshingano zabo mu kurinda abantu bakomeye, kurwanya iterabwoba no kurwanya imyigaragambyo.'

Ibi birori kandi byari byitabiriwe n'abajenerali batandukanye mu Ngabo z'u Rwanda, RDF, abasirikare bakuru n'abato ndetse n'intumwa mu Ngabo za Qatar.

Muri Mutarama 2024, u Rwanda na Qatar, byashyize umukono ku masezerano agamije gutangiza ubufatanye mu by'umutekano.

Ni amasezerano y'ubufatanye yitezweho gukorera hamwe kw'ibihugu byombi mu bijyanye n'umutekano no kurwanya ibyaha birimo iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n'icuruzwa ry'abantu.

Hari kandi kurwanya gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw'intwaro n'amasasu, ibyaha bifitanye isano n'iyezandonke, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ruswa n'ibindi.

Aya kandi yaje yiyongera ku yandiajyanye n'iby'umutekano yashyizweho umukono mu 2023.

Mu gihe cy'imyaka ine, abarenga 400 bahuguwe mu by'umutekano yaba muri Qatar no mu Rwanda
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yashimiye Ingabo za Qatar ku bwo gusangiza ubumenyi Ingabo z'u Rwanda
Aya mahugurwa baherwaga mu Ishuri rya Gisirikare ry'i Gako, yibanze ku bice by'ingenzi birimo no kurwanya iterabwoba
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yashimiye abahawe amahugurwa ku bwitange bagize mu gihe bamaze bahugurwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-mubarakh-muganga-yashimije-umusaruro-w-ubufatanye-bw-u-rwanda-na-qatar-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)