Gicumbi: Batatu batawe muri yombi bakekwaho urupfu rw'umusore wari warabuze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umurambo w'uyu musore wo mu Karere ka Gicumbi waje kuboneka ku wa 25 Kanama 2024, nyuma y'iminsi ine abuze. Yakoreraga mu isantere ya Rukomo ku muhanda uhuza Akarere ka Gicumbi n'aka Nyagatare.

Amakuru IGIHE ifite ni uko nyakwigendera yari asanzwe akora akazi ko kwikorera imizigo (umukarani) no gucukura amabuye, akaba yari amaze iminsi igera kuri ine ashakishwa na nyina umubyara, aribwo yaje kumva aho umurambo we uherereye nawe yahagera agahita abimenyesha inzego z'umutekano zigatangira iperereza.

Umwe baturanyi ba nyakwigendera yagize ati 'yabonywe n'umwana waragiraga ihene hejuru ku mukingo. Nibwo yatabaje tuza kureba dusanga afite ibikomere byinshi mu mutwe! Nyina umubyara yari amaze iminsi avuga ko yabuze umuhungu we kuko yatahaga iwe mu rugo, nibwo yahise ahamagara ubuyobozi butangira gukora iperereza'.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyaruguru, SP Mwiseneza J Bosco yatangarije IGIHE ko hari abantu batatu batawe muri yombi ngo bakorweho iperereza ryimbitse, asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.

Ati 'Hatangiye gukorwa iperereza, hafashwe batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, bafungiwe kuri Polisi Sitasiyo ya Byumba, barimo gukurikiranwa n'Urwego rw'Ubugenzacyaha.'

'Ubutumwa duha abaturage ni ugutangira amakuru ku gihe ku bantu bafitanye amakimbirane icyaha kigakumirwa kitaraba".

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyamwishe.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-batatu-batawe-muri-yombi-bakekwaho-urupfu-rw-umusore-wari-umaze-iminsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)