Gicumbi: Hatashywe hoteli ya miliyoni 350 Frw, I&M Bank (Rwanda) Plc. yateye inkunga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni hoteli yitwa Nice Garden ya Nyirandama Chantal itanga serivise zinyuranye zo kwakira abantu n'iz'ubukerarugendo, yafunguwe ku mugaragaro na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice ku itariki 30 Kanama 2024.

Igikorwa cyo kuyifungura ku mugaragaro cyanitabiriwe n'abandi bayobozi biganjemo abo mu Karere ka Gicumbi, abahagarariye inzego z'umutekano, iz'abikorerera n'abandi.

Cyanitabiriwe by'umwihariko n'Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Mutimura Benjamin wari wanabanje gusura abakiriya batandukanye b'iyo banki muri Gicumbi.

Nyirandama washinze akanaba Umuyobozi Mukuru wa Nice Garden Hotel yavuze uburyo urugendo rwo gushora imari rutari rworoshye kuva mu 2015 ubwo yatangiraga gutanga serivise zo kwakira abantu acuruza resitora n'amacumbi gusa.

Yavuze ko iyi hoteli ye yaje kugenda yiyubaka ireka kuba resitora iba hoteli y'inyenyeri ebyiri ndetse aza no gutekereza gufungura ishami ryayo ari ryo ryatashywe ku mugaragaro.

Iri shami ntirirahabwa inyenyeri kuko ari bwo rigitangira gukora, Nyirandama yashimye cyane umusanzu ukomeye I&M Bank yagize mu kuyubaka by'umwihariko Umuyobozi Mukuru wayo.

Yagize ati 'Twatangiye umushinga wo kubaka iyi hoteli mu 2023 ariko ugeze hagati ubushobozi bwo gukomeza kuyubaka burabura. Twari twaratse izindi nguzanyo ariko ziba nkeya, tukibaza ukuntu tugiye kuzazishyura inyubako itararangiye tukumva ni gihombo mu bucuruzi'.

"Nyuma ni bwo naje guhura n'Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank yaje inaha ari gutembera amenya umushinga wacu. We ubwe yasuye iyi nyubako abwira n'abo bafatanyije nyuma barahasura ku buryo bitarengeje icyumweru ibisabwa byose birakorwa amafaranga turayahabwa'.

Yakomeje ati 'Twarasubukuye nyubako ibasha kuzura tutagiye gushaka umuntu udufasha ahubwo ari we waje kutwirebera kandi ari n'Umuyobozi Mukuru. Ni ikintu gikomeye muri business ndamushimira cyane'.

Mutimura uyobora I&M Bank (Rwanda) Plc yashimye cyane umurava n'ishyaka ry'uwashinze iyi hoteli mu gutera imbere ndetse ko iyo banki yishimiye gushyigikira ibikorwa by'iterambere muri Gicumbi.

Yavuze kandi ko I&M Bank irajwe ishinga no guteza imbere abaturage ishyigikira imishinga yabo mu buryo bw'amafaranga.

Ati 'Ndababwiza ukuri ko tutazabatererana kuko amavugurura turimo ari ayo gukomeza kujya mbere twubaka umuryango Nyarwanda. Nta wundi uzabidukorera kuko imishinga mufite ni iyanyu ikaba n'iyacu tuzayikorana'.

Yagarutse kandi ku mahirwe iyi banki yashyizeho y'umwihariko ku bakora ubucuruzi mu byo kwakira abantu n'ubukerarugendo.

Ati 'Abantu bakora iby'ubukerugendo, amahoteli na resitora bikizamuka, abakeneye amafaranga kugeza kuri miliyoni 130 Frw tubaha inguzanyo bishyura ku nyungu ya 9% mu myaka itanu. Nta handi ibyo wabisanga turabasaba kutugana dukorana na buri wese n'udafite ingwate tureba uburyo tumwishingira'.

Uyu Muyobozi Mukuru kandi yasoje avuga ko iyi banki itanga n'inguzanyo zishyurwa ku nyungu ya 8% ku bufatanye na BRD ariko ko by'umwihariko hagiye koherezwa abandi bakozi ku Ishami ryayo rya Gicumbi bakegera abakiriya bakumva ibitekerezo byabo bagashyigikira imishinga bafite y'iterambere muri uwo mujyi.

Muri Gicumbi kandi hasuwe abakiriya b'imena ba I&M Bank Rwanda Plc barimo Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, Musengamana Papias, Musenyeri wa EAR Diyosezi ya Byumba Ngendahayo Emmanuel n'abandi batandukanye.

Gufungura iyi hoteli byitabiriwe n'abayobozi n'abikorera banyuranye
Guverineri Mugabowagahunde Maurice atemberezwa iyi hoteli nshya
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru afungura iyi hoteli ku mugaragaro
Umuyobozi wa I&M Bank Mutimura Benajamin yashimye cyane umurava n'ishyaka ry'uwashinze iyi hoteli
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank ashyikiriza impano Musenyeri wa EAR Diyosezi ya Byumba
Uruganda rwa Belecom na rwo rwasuwe n'iyi banki
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi n'Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda
Uhagaririye abikorera muri Gicumbi na we ari bitabiriye iki gikorwa
Nyirandama Chantal yashimye cyane umusanzu ukomeye I&M Bank yagize mu kubaka Nice Garden Hotel nshya by'umwihariko Umuyobozi Mukuru wayo
Mutimura Benjamin yanasuye ishami ry'iyi banki i Gicumbi
I&M Bank yasuye ubuyobozi bwa Diyosezi Gatolika ya Byumba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-hatashywe-hoteli-ya-miliyoni-350-frw-i-m-bank-rwanda-plc-yateye-inkunga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)