Gicumbi: Ubuyobozi buhangayikishijwe n'abagurisha amata ntibasigire abana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikibazo ubuyobozi bw'Akarere bwahagurukiye aho bwatumije inama ihuza abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge yose igize akarere ka Gicumbi, abashinzwe ibigo Nderabuzima, abashinzwe imibereho myiza y'abaturage mu mirenge n'abandi bafite inshingano ku burenganzira bw'abana, baganira ku bibazo bituma abana bagira imirire mibi, bamwe bakagwingira.

Basabye buri rwego rufite aho ruhurira n'imibereho y'abaturage gukora ubukangurambaga mu baturage, babashishikariza kumenya ko iyo abana batanyweye amata biteza ingaruka mbi ku mikurire yabo.

Hemejwe ko uwo bizagaragaraho agurisha amata ntasigaze ayo guha abana, ashobora no kuzabibazwa.

Nkundineza Pascal uri mu batuye akarere ka Gicumbi, yagaye bagenzi be babona amata aho kubanza kuyaha abana, bakajya kuyagurisha.

Ati 'Kugurisha amata ntusigire umwana ni imibare mike, kuko ushobora kubona amafaranga ariko umwana yarwara ukayamuvuzamo.'

Nyirantezimana yagize ati 'Ni ubujiji. None se baguhaye inka ya Girinka bakubwiye ko igufasha kurera abana, warangiza ukabima amata kandi nawe barayiguhereye Ubuntu, babimenye bakayikwaka bakayiha undi wifuza ko abana be bakura neza ntiwaba uhombye? Njye mbibonamo ubusambo.'

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yasabye abanyamabanga Nshingwabikorwa n'abo bafatanya kuyobora gukora ubukangurambaga bwimbitse mu baturage, bikazafasha kurandura burundu igwingira riri ku kigero cya 19,2% muri aka karere.

Ati 'Turi Akarere kari gushyira imbaraga mu kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana, kandi umusaruro uri kugaragara cyane kuko twavuye kuri 42% y'abana bagwingira tukagera kuri 19,2%. Dushaka kugera aho nta mwana n'umwe ugira imirire mibi cyangwa igwingira mu karere kacu, dusaba ababyeyi guha abana babo amata kuko byamenyekanye ko hari abayagurisha yose ntibasigaze ayo guha abana".

Akarere ka Gicumbi kari mu tugira umukamo mwinshi w'amata kubera ubworozi bw'inka buhari ku bwinshi.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-ubuyobozi-buhangayikishijwe-n-abagurisha-amata-ntibasigire-abana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)