Gufunga insengero, inyigisho ziyobya n'amacakubiri mu basenga: Dr. Usta Kayitesi yabivuye imuzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Dr Usta Kaitesi yasobanuye imvano y'icyemezo cyo kongera gufunga zimwe mu nsengero zitujuje ibisabwa hirya no hino mu Gihugu no kongera gukora ubwo bugenzuzi bwaherukaga mu 2018.

Dr Usta Kaitesi kandi yagaragaje ko hari bamwe mu banyamadini bimitse inyigisho ziyobya abaturarwanda zibabuza kwitabira gahunda zimwe na zimwe z'iterambere kandi ko ibyo bidashobora kwihanganirwa.

Yagaragaje ko hari kandi abimitse ubuhanuzi bw'ibinyoma bugamije kuyobya abantu no gutesha agaciro Abanyarwanda, asaba ko buri wese akwiye kuba maso.

IGIHE: Kuri ubu hamaze gufungwa insengero zingahe?

Dr Usta Kaitesi: Kugeza ubu hamaze kugenzurwa insengero zirengaho gato ibihumbi 13, buri urugenzuwe ntirufungwa kugira ngo abantu bumve ko ikigamijwe atari ugufunga insengero, ahubwo ni ukureba niba insengero n'imiryango ishingiye ku myemerere muri rusange buzuza ibyo amategeko ateganya kugira ngo bakorere mu Rwanda.

Muri izo hamaze gufungwa nibura 59.3%, harimo ababura ibintu by'ibanze ubona ko hagiye haba uburangare, bari banasanzwe bafite bigatakara ariko hari n'abasabwa ibintu bigari bakabaye bafite.

Icya kabiri gikwiye kuba cyumvikana muri izo zafunzwe harimo n'izasanzwe zitari zifite uburenganzira bwo gukora.

Hari izifite uburenganzira aho usanga umuntu afite utuntu tw'ingenzi itorero ridakwiriye gukora ridafite. Abo barabyeretswe ariko ugasanga undi yaragiye afungura ahantu yewe agashyiraho n'icyapa ariko adafite icyemezo kimwemerera gukorera mu Rwanda.

Hari abavuga ko gufunga insengero bijyanye no kuba hari umubare munini wazo bakavuga ko zari zikwiye kugabanywa, ibyo mubitekerezaho iki?

Kuba hari umubare mwinshi si cyo kibazo nyirizina. Ikibazo ni ukuba uwo mubare uhari ujyanye n'ibyo twifuza ko byubahirizwa. Ese ni umubare insengero zayo zubakitse nk'uko amategeko abiteganya? Ese ni umubare abayobozi bayo matorero bafite ubushobozi amategeko asaba? Icyo ni cyo twakabaye dutindaho.

Ntabwo iri genzura rigamije gufunga gusa kubera ko insengero zabaye nyinshi. Icyo cyabazwa abafite insengero nyirizina, umuntu yabazwa impamvu afite insengero 1000 adafite n'eshanu zujuje ibisabwa.

Kubera iki icyo cyemezo kije ubu ngubu?

Buriya rero ngira ngo ni uko abantu batabikurikirana, buri mwaka dushyikiriza raporo Inteko Ishinga Amategeko na Perezida wa Repubulika. Muri izo raporo zacu za buri mwaka haba harimo umubare w'insengero tuba twaragenzuye tukabereka n'ibisabwa.

Umwaka ushize twagenzuye insengero zirenga 60, tureba imikorere yabo, uko bafata abakozi ndetse tureba ibintu bitandukanye.

Buriya ni inshingano zacu. Muri RGB dufitemo ishami rishinzwe imiryango ishingiye ku myemerere na ziriya nzego zindi twandika. Ifite ibice bibiri birimo ishinzwe kwandika n'ishinzwe gukurikirana imikorere no kugenzura. Kuva mbere turagenzura itegeko rya 2018 ryahindutse kubera ko n'igenzura ryakozwe ryatwerekaga ko harimo ibibazo. Twakomeje kugenzura na nyuma y'aho.

Igihe cya Covid-19 habayeho igenzura ariko na nyuma yaho twakomeje kugenzura. Dukora ibintu bitatu, hari igenzura ariko buriya n'abayobozi b'imiryago ishingiye ku myemerere nibura gake duhura mu mwaka ni gatatu.

Umwaka ushize twahuye nabo muri Kanama tubereka ibyavuye mu igenzura muri ya miryango twari twakoreye tubereka ibibazo birimo tubasaba kujya kubikosora.

Mu Ukuboza 2023 twahuye n'abahagarariye ihuriro ry'imiryango ishingiye ku myemerere, guhera ku rwego rw'Akarere tubibutsa ko itegeko ryatangaga uburenganzira ryabahaga igihe cyo gukora ku nzego zo gukora ku bari badafite impamyabumenyi zisabwa ryagejeje muri Nzeri 2023.

Iryo tegeko ryari ryaratanze ko bashobora kuzuza ibindi ariko byagera ku by'impamyabumenyi ritanga imyaka itanu kuko bari bakeneye umwanya wo kwiga n'ibindi kandi yarangiye muri Nzeri umwaka ushize.

Irangiye twarabahamagaye turababwira ngo mugende murebe uko muteye, mudushyikirize ubushobozi bw'abakozi banyu munigenzure murebe muri mwe kuko ntabafite igenamigambi, uburyo muha abakozi akazi biri hasi ya 30%. Twabasabye kugenda bakabinoza ariko bakanadushyikiriza ayo makuru.

Muri Gicurasi 2024 twandikiye abayobozi b'amadini bose turababwira ngo mudushyikirize impapuro zitwereka aho amashami yanyu ari, amakuru ku bayayobora n'urwego rw'amashuri bafite. Ntabwo bose bashoboye kubidushyikiriza ariko ayo makuru yaratanzwe.

Hari insengero zafunzwe kubera amacakubiri biba byagenze bite?

Hari imiryango igira amakimbirane hagati muri iyo mwabonye ko hari iyo twafunze nka Ebenezer Rwanda n'Umuriro wa Pantekote, iyo miryango twari tumaze imyaka itari munsi y'ibiri tugerageza kubafasha.

Twageragezaga guhindura, ukabwira abakirisitu ngo mushyireho umuyobozi kuko umwe yabibye agafungwa, uwo bashyizeho na we akazana ibindi akavaho.

Ukabona ni umuryango uyoborwa n'umuntu umwe, agafata umutungo w'itorero akawujyana muri banki gusaba inguzanyo ye bwite. Ibyo by'ubugenzuzi rero tubukora buri munsi.

Kimwe mu kazi kacu gakomeye ni uguhangana n'amakimbirane aba mu miryango ishingiye ku myemerere buri munsi.

Kugenzura turabikora buri mwaka kandi tuzakomeza tubikore n'ubundi.

Ese mu gushyiraho uburyo bw'amabwiriza ku nsengero zose muzishyira mu byiciro kimwe?

Ndagira ngo mvuge ku itegeko, buriya kenshi abantu bajya bavuga ko itegeko rihuma kuko ritavuga umuntu ku giti cye ahubwo rivuga ku bantu muri rusange cyangwa ku nzego.

Itegeko ryaravuze ngo mu bintu by'ingenzi urusengero rugomba kugira ni ibintu bifata amajwi cyangwa rurinde urusaku, rivuga kandi ko ahantu hose iyo umuntu agiye kubaka urusengero hagenderwa ku mabwiriza ajyanye n'imyubakire yaho rubarizwa.

Ikitihanganirwa ni urusaku kandi nabyo tubyumve uko bikwiye, erega buriya gufata amajwi si ukurinda abo hanze gusa.

Tekereza ariko insengero zacu nyinshi uko ziteye, ufate ababyeyi benshi bajya gusenga bahetse abana bari bwinjire mu rusengero nta ho kubashyira ari ukubakikira bumve amajwi nka ya yandi ujya wumva atuma utakongorera uwo mwicaranye n'urangiza wibaze wa mwana uza kane cyangwa karindwi mu kwezi bitewe n'inshuro nyina aterana uko amerewe.

Ubundi gufata amajwi bihera no ku kurinda abari muri icyo cyumba…tubanze dutekereze abantu mbere y'inzu. Noneho nitubivaho dusohoke mu rusengero. Duturanye n'ibikorwa bitandukanye.

Urumva ko Itegeko ryashyizeho ko ibisabwa 100% bidasa.

Ese kubera iki musaba abantu kwiga, mubona abatarize badashobora gukora umurimo uko bikwiye?

Umuntu ashobora kuba atarize yaratangiye umurimo mu gihe byari bikwiye. Ikibazo cyagiye kiba ni uko abantu bagiye bishyiriraho amategeko bikubira atuma bazahahama.

Ayo mategeko niyo abagonga ubu, arashaka kuhahama ariko amategeko atuma bitakunda. Abo bayobozi benshi bagiye mu mashuri abari bafite ubushobozi bwo kujyayo.

Bamwe bagiye muri PIASS, abandi bagiye mu ishuri rya Angilikani ryigisha tewologiya ndetse n'abagiye mu ishuri rya African school of Theology, amashuri yariyongereye n'abandi benshi bagiye kwiga kandi ni ibintu umuntu yakishimira kuko ubumenyi ni umutungo ukomeye cyane.

Hari abandi bigoye cyane ku bintu bibiri, bigoye ko bamanuka bakajya kuri rwa rwego bafitiye ubushobozi kandi binagoye ko biga kubera urugero bagezemo.

Ibyo si bishya kuko uretse no mu madini turabizi no mu nzego z'ibanze no mu butabera, nko muri 2006 Leta yahaye amahirwe abantu irababwira ati Leta yiyubaka irasaba ko duhindura tugashaka abakozi bafite ubumenyi.

Icyo gihe yasabye abari bafite ubushake ko bava mu bakozi ba Leta ariko bagafashwa kwiga kandi abenshi barize bararangiza ariko byanze bikunze hari abavuyemo kuko bari barinjiye mu nzego za Leta uko byari byemewe icyo gihe ariko ubushobozi ntabwo bafite.

Hari aho bambwiye ko bakoreye impinduka umuntu mu idini rimwe kuko atari yarize aragenda atangira amashuri yisumbuye none ubu yarangije na Kaminuza. Buriya kwiga ni ubushake.

Twebwe nti dufite inshingano zikura abantu batize mu mwanya barimo, ahubwo dufite izihagarika ikintu gikorwa mu buryo butemewe n'amategeko.

Niba ufite itorero ukaba udafite ibisabwa kugira ngo ryitwe itorero …Ese uguze imodoka udafite uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga ubugenza ute? Ujya kwiga gutwara cyangwa ugashaka umushoferi ukamuhemba.

Ntabwo wajya mu muhanda ngo kubera ufite imodoka ukaba udafite ibyangombwa ngo birahagije n'ahandi rero byumvikane uko. Niba udafite ibisabwa ngo ukore uwo murimo ntabwo wawuhamamo rwose.

Hari aho mwavuze ko hari abantu bigisha ibintu biyobya rubanda, nka RGB mumenya imyemerere y'abantu n'ikwiriye mute?

Imiryango ishingiye ku myemerere, iyo bashaka gukorera mu Rwanda hari inzira bacamo, baca mu Karere bakaka urwandiko rw'ubufatanye ruba rugaragaza ibyo bazakora birimo gusenga ariko rurimo n'ibikorwa by'iterambere by'Abanyarwanda. Uwo muntu ahabwa ubufatanye kuko aje gusubiza bimwe mu bibazo sosiyete yacu ifite.

Iyo ageze muri RGB twebwe bimwe mu byo aduha ni inyandiko igaragaza ukwemera kwabo. Nkubwije ukuri abenshi bafite ibibazo baba barasohotse bakarenga ya nyandiko yo kwemera kwabo.

Kuko haje ibintu byo gushyushya imitwe mbivuge gutyo, ibintu by'ibitangaza cyane, ibintu bijyana abantu mu marangamutima atarimo ukwemera nyirizina batangira gusohoka muri bya bindi by'ibanze bakereka abantu ko bafite imbaraga zidasanzwe bakabashakira ibitakangaza.

Aho niho dufite ikibazo aho umuntu abwirwa byinshi, ntabwirwe Imana ahubwo akabwirwa ibyo atinya ko bizamubaho. Mu by'ukuri ukabona ntakiyobotse Imana n'uza kumubwira uko biri bugende.

Tubigenzura rero dukoresheje inyandiko y'ukwemera kwabo ariko n'abakirisitu barabivuga ko tuzababonera ku bikorwa byabo.

Hari n'ibindi bintu bitesha agaciro umuryango, umuntu akakubwira ngo umurage wawe ufite ibintu bigukurikirana, rimwe na rimwe biba bisa n'aho ari iterabwoba.

Ubona hari uguhimba kurenze kandi ugasanga n'imbugankoranyambaga rimwe na rimwe bazikoresha ni byo bashaka ababakurikira ariko ugasanga bazivugiraho ibitesha agaciro Abanyarwanda.

Icyo navuga cyo ni uko Abanyarwanda bakwiye kuba maso. Na Bibiliya irabivuga ko abavuga ngo mwami mwami bose ntabwo ari ab'ukuri.

Ibyo ndabivugira ko tumaze kubona abantu benshi batesha agaciro Abanyarwanda, babambura utwabo, bababibamo ingeso zitari zo, bateza imbere ibintu bitari mu ndangagaciro zacu.

Hari ababuza abana kwiga, ababuza abantu kwivuza, ababuza gukora uburenganzira bwabo bw'ibanze harimo no gutora. Ibyo Abanyarwanda bamenye ko ibitari ukuri nyine atari ko kandi bareke kubijyamo.

Ikindi abantu bareke kujya gushakira Imana ahantu habatesha agaciro, dufite abanyarwanda bagenda bapfa bapfiriye mu buvumo, ibyo rero turababwira ko bitazongera kuko ubu ubwo buvumo bwose burafunze abantu bumve ko kujya bene aho ari ukutubahiriza amategeko.

Nibashakire Imana mu nsengero zihari.

Kurikira ikiganiro IGIHE yagiranye na Dr Usta Kaitesi uyobora RGB




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-gufunga-insengero-inyigisho-ziyobya-n-amacakubiri-mu-basenga-dr-usta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)