Iyo ushiritse ubute ukumva amagambo y'itsinda ry'abasazi riyobowe na Thomas Nahimana, umupadiri warumbiye Imana n'Igihugu, usanga aba bantu ari abo gutabariizwa, kuko nta bindi binyabasazi basigaje inyuma.
Uyu Nahimana wiyita' Perezida wa Repubulika' yo mu buhungiro, kuri uyu wa gatanu yongeye gukora ibyo twagereranya no gutora amashashi, maze asakuma abagore n'abagabo barengeje igihe(expired) ati mbagize 'abaminisitiri'!
Muri 'leta' ya Nahimana iba mu ndoto ze gusa, yanashyizemo uwitwa' Odette Mukarukundo' ngo ushinzwe inzererezi n'abazunguzayi, maze abanyarwenya bati ahubwo iyo amwita 'ushinzwe kwita kuri bagenzi be', kuko abari muri iryo tsinda bose ari inzererezi zizunguza amagambo ngo ziramuke. Ni nko gufata
umusazi ukamushinga ibitaro by'i Ndera!
Nubwo tubyita ubusazi ariko, hari n'ababibonamo ubujura bwa Nahimana, kuko abo ashyira muri uryo kimamico rye ari abatagira ibirarane mu kumuhundagazaho amaturo!
Nyamara aba bantu bararoze si gusa! Ni uwuhe muntu muzima koko watanga ruswa ngo ashyirwe muri leta y'icyuka, nk'iya Nahimana, nawe ubunza akarago n'akebo asabiramo ngo asunike iminsi?
N'ubusanzwe ariko ibigarasha n'abajenosideri bazwiho kwikirigita bagaseka. Iyi leta ya Nahimana itwibutsa iya Sindikubwabo na Kambanda yarinze irunduka ikibeshya abaturage ko ikorera i Kigali, kandi igeze mu nkambi ya Katale muri Zayire.Tekereza kwiyita Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini, Deregiteri Jenerali w'Ikigo Iwacu- Kabusunzu, Umuyobozi wa Radio-Rwanda 'ivugira i Kigali', kandi uri mu nkambi ya Mugunga cyangwa Kibumba muri Zayire! Bitaniye he se no kwitwa Jenerali kwa Nahimana gusa, ukishima ngo wazamuwe mu ntera? 'Jenerali' Kanyamibwa mu zihe ngabo se nyakwipfira urwo upfuye?
Muri Kamena uyu mwaka Nahimana yatekeye undi mutwe ab'ubwenge buke, abizeza ko ukwezi kwa Nyakanga 2024 kuzasiga' inkotanyi zitumute'! Bamuhundagajeho ibifaranga ngo arabacyuye, none kuri karendari iba mu mu bwonko bwe gusa ubanza Nyakanga yavugaga itaragera.
Muri make rero, Nahimana Thomas ni' umusazi-mwenge' (umusazi ubivanga n'ubucakura). Azi neza ko abo abwira nta bwenge bakigira, maze ubujiji bwabo akabubyaza umusaruro.
Izo njijite nizikomeze zimupakirire igifu, zizajya guhumuka yiyujurije aho yegeka umusaya, cyangwa yaranavuye mu buyobe, akabata ishyanga. Muri politiki, cyane cyane nk'iyi y'inda, ni iki kidashoboka?
The post Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite' minisitiri ushinzwe inzererezi' muri Leta y'inzererezi n'abazunguzayi. appeared first on RUSHYASHYA.