Haha uri iwawe bikugereho mu gihe gito! Ibyih... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Roots Rwanda, ikigo kimaze imyaka imyaka isaga umunani ku isoko ry'u Rwanda, aho cyatangiye gukorera ubucuruzi bw'ibikoresho by'ikoranabuhanga binyuze kuri interineti mu myaka ine ishize (Online Store).

Muri iri duka ni ho honyine ushobora kubona telefoni nziza, zigezweho kandi zihendutse, za mudasobwa zijyanye n'igihe kandi zizewe, ibikoresho byifashishwa mu gukina imikino ikinirwa kuri ikoranabuhanga, ibikoresho byo mu rugo, amasaha utabona ahandi ku giciro gito n'ibikoresho by'imodoka byizewe.

Si ibyo gusa, kuko muri Roots Rwanda banagufitiye imibavu ihumura neza ku giciro cyiza, imyambaro myiza kandi ku bantu bose, ibikoresho byifashishwa muri siporo mu rwego kugira ubuzima bwiza, ibikinisho by'abana, bagufasha kandi gutungura uwo ukunda mu buryo bwo kumugenera impano yihariye, n'ibindi byinshi byiza.

Akarusho ni uko ibyo uhashye ubigezwaho ku buntu kandi ukabibona ku munsi wabihahiyeho. Bafite uburyo bwo kwishyura kandi bwizewe, aho ushobora kwishyura amafaranga mu ntoki ukimara kwakira icyo watumije, ushobora kwihyura ukoresheje ikarita ya Banki, n'ubundi buryo ubwo ari bwo bwose wifuza wakwishyura aho waba uri hose ku isi ukoresheje Banki ya I&M, MOMO cyangwa ukishyura wifashishije Airtel.

Muri Roots Rwanda, buri gicuruzwa cyose gihabwa garanti mu rwego rwo kongerera icyizere abakiliya babo. Bakira neza ababagana kuko bafite abakozi babitojwe.

Iki kigo cyashinzwe na Muhammad Ali, Umuhinde umaze imyaka umunani mu bucuruzi bw'ibintu bitandukanye mu Rwanda, nyuma yo gushima isoko ryaho.

Avuga ko icyamusunikiye gukorera ku isoko ry'u Rwanda ari uko ari igihugu giha amahirwe abashoramari batandukanye kandi bagakora batekanye.

Ikindi cyamunyuze ni uburyo imyumvire y'Abanyarwanda igenda ihinduka ku bijyanye n'ubucuruzi bukorerwa kuri Internet.

Yigeze kuvuga ati: 'Twaje mu Rwanda mu myaka isaga umunani ishize, twahakoreye ibikorwa by'ubushabitsi bitandukanye. U Rwanda ni ahantu twabonye habereye ubucuruzi, abanyamahanga baba batekanye, uburyo igihugu kiyobowe ni byiza ndetse n'imyumvire iri kugenda ihinduka si nkambere.'

'Mbere wabonaga batizera ibintu bijyanye no kugura ibicuruzwa online ariko ubona ko byiyongereye cyane. Ibicuruzwa byacu tubikura ku ruganda rubikora tuba dufitanye amasezerano, niyo kigize ikibazo.'

Ibicuruza bya Roots Rwanda bitumizwa hanze y'u Rwanda ku nganda zikora ibyo bacuraza nka Apple n'izindi.

Ukeneye kwigerera ku iduka abasanga mu nyubako ya UTC imbere ya Simba Supermarket cyangwa ku rubuga rwabo www.rootsrwanda.rw.

Mu mafoto, ihere ijisho ubwiza bw'ibicuruzwa bya Roots Rwanda bihendutse kandi bijyanye n'igihe:


Umuyobozi wa Roots Rwanda, Miohammad Ali




























Ubu ni uburyo bworoshye wakwishyuramo igicuruzwa cyose washimye muri Roots Rwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145766/haha-uri-iwawe-bikugereho-mu-gihe-gito-ibyihariye-kuri-roots-rwanda-ikigo-kigezweho-gicuru-145766.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)