Hakenewe miliyari 7 Frw yo kubaka sitasiyo z'amazi zishobora gutanga umuburo ku biza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kigo kandi cyatangaje ko hakenewe ari hagati ya miliyari 6 Frw na miliyari 7 Frw, yo kubaka ibikorwa remezo bya sitasiyo nshya 180 zizafasha gutanga amakuru yifashishwa mu iteganyagihe no kugenzura imigezi, yasesengurwa bitewe n'icyo agaragaje akaba yatanga umuburo ku baturage.

Izi zitasiyo zikenewe imwe iba igizwe na batiri zikoresha amashanyarazi aturuka mu mirasire y'Izuba, hakaba n'ikindi gice kiba kiriho akumvirizo 'sensor' kaba kareba mu mazi akaba ari ko gakurura amakuru aba akenewe. Buri minota 15 iyi sitasiyo itanga amakuru ajyanye n'uburebure n'ubugari bw'amazi.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe gukurikirana no kugenzura ubwiza n'ingano y'amazi mu Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere w'Amazi mu Rwanda, RWB, Duhuze Remy Norbert, yabwiye RBA ko, kuri ubu hahanzwe amaso gahunda yo kubyaza umusaruro izi sitasiyo ku buryo zajya zinatanga umuburo mbere y'uko ibiza biba.

Ati 'Mu bijyanye n'ibiza naho zafasha, kuko buriya zohereza amakuru y'uko amazi angana muri uwo mwanya. Kumenya uko amazi yaba angana mu minota 30 cyangwa isaha imwe byo bisaba ibindi bikanasaba ko wabihuza n'amakuru y'iteganyagihe bikanasaba n'izindi nyigo.'

'Na byo tuzabigeraho kuko twatangiye n'umushinga wo kureba uko twabikora cyane duhereye mu bice by'Ibirunga, twatangiye gukora ibya ngombwa no gushyiraho za sitasiyo zizabidufasha, kugira ngo tujye tugendera ku makuru dufite n'iteganyagihe rihari kugira ngo tube twabasha kuvuga ngo mu gihe kingana gutya turateganya ko amazi yazamuka mu migezi cyangwa ibiyaga.'

Kuri ubu habarurwa sitasiyo z'amazi 59 zifashishwa mu gukusanya amakuru arimo ibipimo by'ubwinshi n'umuvuduko w'amazi mu biyaga no ku migezi biri hirya no hino mu gihugu, afasha Leta gukora igenamigambi ry'imikoreshereze y'amazi kuva mu 2017. Zirindwi muri zo zimaze kwibwa mu gihe izindi enye zangijwe n'imyuzure.

Imibare ya Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi igaragaza ko kuva mu 2018 kugeza mu 2023 habaye ibiza bigera ku 7,961 byatwaye ubuzima bw'abantu 1,209 bisenya inzu z'abantu 43,033.

Iyo mibare yazamuwe n'iyavuye ku biza byo muri Gicurasi 2023 byishe abantu 135, bisenya inzu 10,942, imihanda 20 yo ku rwego rw'igihugu na 20 ku rwego rw'akarere n'ibiraro 47.

Ibi biza byo muri Gicurasi 2023 kandi byasenye ibindi bikorwa remezo nk'inganda z'amazi, imiyoboro y'amashanyarazi n'iy'amazi n'ibindi, ku buryo byahombeje u Rwanda asaga miliyari 215 Frw.

Mu 2023 mu Rwanda abantu basaga 130 batakaje ubuzima bwabo bitewe n'imyuzure n'inkangu aho inzu 6,000 na zo zangiritse.

Hari sitasiyo zishyirwa ku migezi zizajya zifasha kumenya niba wuzuye ku buryo hafatwa ingamba zo gukumira ibyago ushobora guteza hakiri kare
Sitasiyo zihari zikoresha imirasire y'Izuba
Hakenewe miliyari ziri hagati ya 6Frw na 7Frw zo kubaka sitasiyo nshya 180
Hari umushinga wa kwifashisha sitasiyo z'amazi mu gukusanya amakuru yafasha mu gutanga umuburo mbere y'ibiza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakenewe-miliyari-7-frw-yo-kubaka-sitasiyo-z-amazi-zishobora-gutanga-umuburo-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)