Hamuritswe ikoranabuhanga ryitezweho kugenzura ikwirakwira ry'ibyorezo mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umushinga watangiye mu 2021 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kigifite ubukana bwo hejuru mu Rwanda, hagamijwe guhangana n'ikwirakwira ryacyo.

Iki gikoresho umuntu yambara nk'isaha wagereranya n'igikomo, cyakozwe ku bufatanye bw'abarimu n'abanyeshuri bo muri Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga barimo batatu bimenyerezaga umwuga muri NARADA Ltd.

Umuntu wambaye icyo gikoresho cyakozwe kimeze nk'isaha yajya amenya ko arwaye cyangwa se i ruhande rwe hari umuntu ushobora kumwanduza uburwayi n'inzego z'ubuzima zigahita zibona ayo makuru.

Gifite ubushobozi bwo kumva igipimo cy'ubushyuhe umuntu afite, uko umutima utera, ingano y'umwuka wa Oxygène uri mu maraso, n'ukorora cyane kikagaragaza niba ari muzima cyangwa afite ibyago byo kuba arwaye ubutumwa bugahita bujya ku Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima.

Umukozi mu kigo NARADA Ltd, Marvin Ogore, yasobanuye ko iri ikoranabuhanga ryakozwe rigamije gutahura abafite ibimenyetso bya Covid-19, ritahura aho umuntu wanduye aherereye n'uko agenda bakamukurikirana.

Rishobora kubona abantu bafite uburwayi bari muri metero eshatu umwe aryambaye cyangwa bombi.

Umuyobozi Mukuru wa ACEIoT, Prof Hanyurwimfura Damien, wayoboye umushinga wakoze iki gikomo yasobanuye ko umuntu ucyambaye iyo agaragaza ibimenyetso gikusanya, gihita gitanga impuruza ku bigo bikigenzura ariko na we yabishaka kikamuha ubutumwa kuri telefone ye.

Yavuze ko ubu hari kurebwa niba iri koranabuhanga ryahuzwa n'izindi ndwara zandura ku buryo rifasha mu gukumira ko zikwira mu bantu benshi.

Ati 'Ahantu hose dushobora gukoresha ikoranabuhanga bigakunda turashaka kuba twayishyiramo, ntabwo ari umwihariko ku ndwara runaka, aho tubona hose twatanga umusaruro twabikora.'

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubushakashatsi muri Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (CST), Prof Telesphore Kabera, yavuze ko uyu mushinga kuba waragizwemo uruhare n'abanyeshuri babo birimo inyungu nyinshi.

Ati 'Byafashije abanyeshuri mu gihe bari bari kwiga. Dufite izindi ndwara nyinshi zandura, barimo gutekereza noneho ukuntu bashobora kukigira ikintu kinini ku buryo cyakoreshwa ku ndwara zose zandura. Ari ku baturage hari ikintu bizafasha, n'abaganga kuba bicaye ahantu bakaba bavuga bati aha hantu indwara iri gukwirakwira gutya, no ku baturage bagatabarwa vuba.'

Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa ku bufatanye na Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (NCST), ikigo cyigenga NARADA Ltd, n'ikigo African Centre of Excellence in Internet of Things gikorera muri CST, watwaye arenga miliyoni 60 Frw mu myaka irenga ibiri umaze.

Prof Kabera yahamije ko bagira uruhare mu gukora ubushakashatsi ku bibazo bitandukanye, bibangamiye imibereho myiza y'abaturage bagatanga ibisubizo.

Iki gikomo cyakorewe muri CST gifite ubushobozi bwo gutahura umuntu ufite umuriro mwinshi, ukorora cyane n'ibindi bimenyetso kigatanga impuruza kuri RBC
Bavuze ko babonye ubushobozi bashyira ku isoko ikoranabuhanga bakoze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-cst-yamuritse-ikoranabuhanga-ryitezweho-kugenzura-ikwirakwira-ry-ibyorezo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)