Hari gukorwa ubushakashatsi ku bibazo byugarije ibigo byigenga bicunga umutekano mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubushakashatsi buri gukorwa na Dr Andrew Nkurunziza, usanzwe ari Umuyobozi w'ikigo cyigenga gicunga umutekano, Delta Security Company.

Dr Nkurunziza yavuze ko nk'umuntu usanzwe akora ubushakashatsi, yabonye ko ari ngombwa kureba ibibazo byugarije urwego abarizwamo, dore ko ashimangira ko bigenda bigira ingaruka ku mitangire myiza ya serivisi z'ibigo bicunga umutekano ndetse no ku gutera imbere kwabyo muri rusange.

Ati 'Kimwe mu bibazo turi kwibaza mu bushakashatsi, ni ukubera iki ibi bigo byigenga bicunga umutekano bihura n'imbogamizi zo guhemba abakozi? Kubera iki abakozi babyo batamara kabiri mu kazi?Uyu munsi akora aha, ejo akajya aha, ugasanga nko mu mezi abiri umusekirite wahuguwe amezi atatu, amaze gukora nko mu bigo nka bitatu.'

Yakomeje agira ati 'Ese ibi bigo byigenga bishinzwe umutekano, byagira ubushobozi bwo gukemura ibibazo byabyo mu gihe kingana gute bitabanje gushakisha amikoro ahandi?'

Dr Nkurunziza avuga ko u Rwanda ruzwi nk'igihugu gifite umutekano usesuye, ndetse inzego zarwo z'umutekano zikunze kwifashishwa kujya gutanga umutekano ahandi.

Yavuze ko n'ibigo byigenga bicunga umutekano bidakwiriye gusigara inyuma mu bunyamwuga.

Ati 'U Rwanda ni intangarugero mu bijyanye n'umutekano, ni nayo mpamvu dufite ingabo nyinshi muri Loni ariko se kuki iyo bigeze ku bigo byigenga bicunga umutekano ubwo bunyamwuga bubura?'

Yavuze ko ubwo bushakashatsi nibumara kujya hanze, bizafasha n'abashiznwe kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano, kumenya ingorane bihura nazo no kubifasha kubishakira ibisubizo.

Byitezwe ko kugeza mu mpera za 2024, ubushakashatsi buzaba bwarangiye. Buri gukorerwa mu bice bitandukanye by'igihugu.

Sergeant (rtd) Rurangwa Innocent ushinzwe ibikorwa muri Delta Security Company akaba n'umwe mu bari kwifashishwa mu bushakashatsi, yavuze ko buzagaragaza ahari icyuho bityo abakiliya babone serivisi nziza n'ibyo bigo birusheho kunguka.

Ati ' Bizatuma abakiliya bacu bakomeza kwishima n'ibi bigo byacu bitere imbere. Ibi bigo bitera imbere iyo abakiliya bishimye, iyo bishimye rero barushaho kuba benshi kuko babona ko serivisi bahabwe zinoze.'

Mu Rwanda habarizwa ibigo 16 byigenga bishinzwe gucunga umutekano, bitanga akazi ku bantu benshi biganjemo urubyiruko.

Dr Nkurunziza yiteze ko ubu bushakashatsi buzafasha ibigo byigenga bicunga umutekano, kwigobotora ibibazo bihura nabyo
Rurangwa Innocent agaragaza ko imikorere myiza y'ibigo byigenga bicunga umutekano, ari inyungu ku gihugu no ku babikoramo
Bamwe mu bakozi ba Delta Security Company bazifashishwa mu bushakashatsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-gukorwa-ubushakashatsi-ku-bibazo-byugarije-ibigo-byigenga-bicunga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)