Harifuzwa amasomo mbonezamikurire y'abana mu mashuri nderabarezi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubusabe bwatanzwe kuri uyu wa 21 Kanama 2024, ubwo hasozwaga inama y'iminsi itatu yateguwe n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, NCDA, hagamijwe guteza imbere imikurire y'abana binyuze mu kubakira ubushobozi za ECD.

Mu bisanzwe mu mashuri nderabarezi hatangwaga amasomo yagenewe abana b'incuke, ay'ubumenyi rusange asanzwe ariko hakaba icyuho ko amasomo cyangwa serivisi zitangirwa muri ECD bo batayatanga.

Ni serivisi zikomatanyije zirimo nko kwita ku mirire myiza y'umwana n'umugore utwite cyangwa uwonsa no kwita ku buzima bwabo, isuku n'isukura, uburere bwiza, umutekano w'umwana arindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose n'ibindi.

NCDA ni yo itegura ibishingirwaho mu gutanga izo serivisi, ubundi ikabiha abafite urugo mbonezamikurire, icyo kigo kikanakurikirana ko byashyizwe mu bikorwa uko bikwiriye.

Kutagira izo serivisi za ECD ni yo mpamvu nyamukuru abo muri ayo mashuri nderabarezi bifuza kongererwa mu byo bigisha izo serivisi, bityo bakazajya ku isoko ry'umurimo babisobanukiwe na cyane ko baba bafatwa nk'abanyamwuga mu bijyanye n'uburezi.

Ni ubusabe bwagaragajwe n'Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo mu Ishuri Nderabarezi rya Zaza, ryo mu Karere ka Ngoma witwa Mizero Jean Pierre na we wari witabiriye iyo nama yari iri kubera mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko mu byo beretswe bitangirwa muri ECD, mu mashuri nderabarezi nta bihari, kuko porogaramu yabo yibanda ku myigishirize y'abana b'inshuke, bamwe bafite imyaka itatu gusa.

Ati 'Urumva ko twe tutagenda na gahunda ya ECD kuko iyo gahunda itangira umwana akivuka. Maze kubona ayo makuru twahawe narebye mu byo duha abana b'incuke nsanga nta bumenyi tubaha bujyanye n'ibyo twabonye aha bitangirwa muri ECD.'

Uyu muyobozi agaragaza ko 'iyo porogaramu turamutse tuyitanga, intego za NCDA n'u Rwanda muri rusange zo kwita ku mwana by'umwihariko zagerwaho byihuse cyane kuko abasohoka muri TTC bahura n'abana bakiri bato cyane.'

Ati 'Bishobotse hakorwa integanyanyigisho yihariye mu mashuri nderabarezi kuko ari yo ategura abarimu b'ejo hazaza ku buryo umuntu wese aba afite ubwo bumenyi. Ni hashyirweho gahunda itanga uburezi bw'abari munsi y'imyaka itatu, bitari bya bindi byo kurangiza yigisha imibare, ikoranabuhanga gusa.'

Ni igitekerezo cyakiriwe neza n'Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, NCDA, Ingabire Assoumpta, wavuze ko bagiye gufatanya na Minisiteri y'uburezi, harebwa uko byashyirwa mu bikorwa.

Ati 'Ni ikintu cyiza cyane kandi cyatanga umusanzu ukomeye ku mikurire y'abana. Minisiteri y'Uburezi ni yo ishinzwe ibijyanye n'izo porogaramu, tuzaganira turebe uko byashyirwa mu bikorwa.'

Mu 2011 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda ya ECD, ubu u Rwanda rukabarura ECD zirenga ibihumbi 31 zirererwamo abana barenga miliyoni 1,1 barerwa n'abantu barenga ibihumbi 100. Icyakora haracyari urugendo kuko abana bangana na 22% batagerwaho na serivisi za ECD.

Kugeza ubu abana barenga miliyoni 1,1 barererwa mu ngo mbonezamikurire



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/harifuzwa-amasomo-mbonezamikurire-y-abana-mu-mashuri-nderaburezi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)