Ni yo ndirimbo ya mbere uyu mukobwa wo muri Kikac Music Label ashyize hanze nyuma y'igihe cyari gishize aririmba mu bikorwa by'amatora byabereye mu Ntara zitandukanye n'Umujyi wa Kigali mu kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.
Icyo gihe yari kumwe na Bruce Melodie baririmbana indirimbo 'Ogera' bakoranye igaruka kuri Perezida Paul Kagame. Uyu mukobwa avuga ko biriya bikorwa byatumye ataramira mu turere twinshi ku nshuro ye ya mbere, abasha gusabana n'ibihumbi by'abafana.
Asobanura ko imyaka ibiri ishize ari mu muzik, ibyiza byasumbye ibibi, ahanini bitewe n'uko afite abamufasha mu muziki. Ati 'Nk'uko ubivuze imyaka ibiri iri gusatira itatu. Ni urugendo rwari runini, rukomeye, ahandi bikoraho. Ntabwo navuga ngo byari bibi, nka 80% byari byiza.'
Bwiza yabwiye InyaRwanda ko mu ndirimbo yagiye ashyira hanze imwe muri zo ariyo 'Exchange' irimo ubuzima busa n'ubwo yabayemo n'ubwo atabasha kubwerura.
Ati 'Hari indirimbo wumva ukumva ihuye n'ibintu byawe ariko ntigutere agahinda. Kuko nka 'Exchange' mba numva ihuye n'ibintu nanyuzemo mu buzima bwanjye, ariko urumva byo ntabwo byandizaâ¦'
Bwiza avuga ko izindi ndirimbo yagiye azikora ashingiye ku buzima bw'abandi n'ubuhamya bw'inshuti n'ibyo yagiye yumva mu bantu.
Ariko kandi avuga ko indirimbo ye 'Ahazaza' yashyize hanze ishingiye ku musore bakundanye ku buryo yanabonaga ko urukundo rwabo rushoboka ariko byaranze.
Ati 'Ahazaza' rero ni indirimbo nakoze cyera cyane, hashize nk'amezi cyane ndatekereza ari mu mpera za 2023, ni indirimbo nakoze muri icyo gihe aho nari mfite umuntu umeze nk'umukunzi nkumva dufite ahazaza'.Â
Hari ukuntu uba utaremeza cyangwa ngo ufate umurongo, noneho nkajya numva dufite ahazaza, numvaga iriya ndirimbo ari iyacu, ni uko igitekerezo cyaje.'Â Â
Mu mashusho y'iyi ndirimbo yifashishijemo umukinnyi wa filime wamamaye nka Nick muri City Maid. Bwiza avuga ko iyi ndirimbo yagiye hanze 'uwo muntu/umusore atagihari'. Yavuze ko kuyumva bitamutera igikomere, ahubwo bituma azirikana ubuzima yanyuranyemo n'uwo musore.
Uyu mukobwa yavuze ko hari imwe mu myenda yagiye yifashisha mu ndirimbo yasigaranye, ariko kandi hari n'indi akorana akabona 'ntaho nayinyuza ndamutse nyambaye'.
Avuga ko nko mu ndirimbo 'Ahazaza' harimo ikanzu yakodesheje ibihumbi 2 Frw ku buryo atari kuyitwara ngo ayijyane mu rugo ajye ayambara.
Ati 'Ntabwo nayitahana kuko ntabwo nazongera kuyambara. Hari iyo mba mfite, ariko hari n'iyo ureba ukabona nta handi hantu wazongera kuyambara ugahita uyimusubiza kubera ko we aba afite ubushobozi bwo kuyikoramo ibindi bintu byinshi bitandukanye.'
Arakomeza ati 'Mu ndirimbo 'Ahazaza' harimo ikanzu nakodesheje ibihumbi 2 Frw sinzi niba nabyo bigezemo. Ntabwo imyambaro irimo ihenze cyane.'
Uyu mukobwa yavuze ko yifashishije iyi myambaro ihendutse mu biciro kubera ko yashakaga gukora indirimbo ifatiye ku buzima bw'abantu bakundana babarizwa mu cyaro.
Ati 'Ni 'Video' y'umukobwa wo mu cyaro. Ni iy'abantu b'abakene mu bigaragara mu maso. No mu cyaro barakundana, bagira ubuzima bwiza babamo, ni cyo nashakaga kwerekana hariya.Â
Ntabwo nyine abantu bakundana ari abo mu mujyi gusa, ntabwo abantu babona ibintu byiza gusa baba ari abo mu Mujyi.'
Bwiza yatangaje ko mu mpera za 2023 ari bwo yanditse indirimbo 'Ahazaza' bitewe n'ibihe yanyuranyemo n'umusore wamuteretaga
Bwiza yavuze ko mu mashusho y'iyi ndirimbo harimo ikanzu yakodesheje ibihumbi 2 Frw
Bwiza yavuze ko imyaka ibiri ishize ari mu muziki, ibyiza byasumbye ibibi bituma ashikama