Harimo utari wujuje imyaka! Impamvu Urukiko r... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, mu kiganiro n'itangazamakuru iyi Komisiyo yagiranye n'itangazamakuru, cyabereye aho isanzwe ikorera mu Kiyovu. Amatora y'Abasenateri ateganyijwe kuba guhera tariki 16-17 Nzeri 2024.

Sena igizwe n'abantu 26. Batorwa hakurikijwe inzego z'imitegekere y'Igihugu, hakaba abashyirwaho na Perezida wa Repubulika hashingiwe ku byo itegeko riteganya.

Hari kandi n'abatorwa n'Ihuriro ry'Igihugu nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki, n'abandi batorwa bahagarariye Amashuri Makuru na Kaminuza bya Leta ndetse n'Izigenga.

Abasenateri 12 ni bo batorwa aho buri Ntara n'Umujyi wa Kigali biba bifite umubare w'abatorwa. Mu Majyepfo, Iburasirazuba n'Iburengerazuba hazatorwamo 3 muri buri Ntara, mu Majyaruguru hakazatorwamo 2, mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatorwa 1.

Perezida wa Komiisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa yavuze ko ibikorwa by'amatora bikomeje kandi birashimishije 'kuko igihugu cyacu kiri guca muri iyo nzira ya Demokarasi ituma twibonera abayobozi'.

Abasenateri bagiye gutorwa bazakora muri iyi manda y'imyaka itanu. Ni mu gihe abasoje manda y'imyaka irindwi bari batangiye imirimo tariki 17 Ukwakira 2019.

Gasinzigwa yavuze ko bamaze kwakira Kandidatire barazisuzuma hanyuma bazishyikiriza Urukiko rw'Ikirenga. Ati "Itegeko ridusaba ko tubishyikiriza Urukiko rw'Ikirenga. Abasenateri by'umwihariko bemezwa n'Urukiko rw'Ikirenga, ibyo byarakozwe. Urukiko rw'Ikirenga ruduha urutonde rwemejwe nk'uko rwatangajwe."

Yavuze ko igikorwa cyo kwiyamamaza ku basenateri cyatangiye tariki 26 Kanama 2024, aho biteganyijwe ko kizarangira tariki 14 Nzeri 2024. Kandi tariki 27 Kanama 2024, abiyamamaza bahuye n'Inteko itora kuri buri Karere.

Gasinzigwa yavuze ko "Imyiteguro iri kugenda kandi turi gukorana n'inzego z'ibanze."Anavuga ko mu minsi ishize bahuye n'abakandida babasobanurira ibyo bemerewe muri iki gihe cyo kwiyamamaza n'ibyo batemerewe.

Aya matora y'abagize Sena agiye gukorwa ni aya kane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aya mbere yakozwe mu 2003, andi akorwa mu 2011, andi akorwa mu 2019, agezweho ni ayo mu 2024.

Itegeko Nshinga riteganya ko Abasenateri batorwa mbere y'iminsi 30 itarenga 60 mbere y'uko manda y'abariho irangira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Munyaneza Charles yavuze ko tariki 30 Nyakanga 2024 kugeza tariki 11 Kanama 2024, bakiriye kandidatire z'abantu 41 bifuzaga kuba abasenateri.

Yavuze ko muri ziriya kandidatire 41, Urukiko rw'Ikirenga rwemeje Kandidatire 32. Munyaneza yavuze ko icyenda (9) zitemejwe hashingiwe ku mpamvu enye zirimo kuba hari "abakandida Urukiko rw'ikirenga rwasanze atujuje bimwe mu bisabwa y'uko umuntu uba umusenateri agomba kuba afite ubunarariribonye, ibyo biri mu itegeko."

Akomeza ati "Ibyo biba byarashingiwe ku mirimo umuntu aba yarakoze igaragara mu mwirondoro we. Hari utaremejwe kubera ko byagaragaye ko adafite ubunararibonye."

Munyaneza yavuze kandi ko abandi batemejwe batabashije gutanga inyandiko zisabwa ziherekeza Kandidatire nka Diplome ziriho umukono wa Noteri, icyangombwa kigaragaza ko umuntu atafunzwe cyangwa yafunzwe n'ibindi byangombwa.

Yanavuze ko hari undi utaremejwe 'kubera ko atari yakagejeje imyaka 40'. Ati "Nanone ibisabwa kugirango umuntu abe umusenateri nibura ugomba kuba ufite imyaka 40 y'amavuko."

Yavuze ko abasenateri batorwa mu mashuri makuru na Kaminuza, bisaba ko ugomba kuba ufite impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya Kaminuza ariko uri no ku rwego rw'umwarimu cyangwa umushakashatsi wungirije wa Kaminuza.

Ati "Harimo abatari babyujuje muri abo Urukiko rw'ikirenga rutemeje." Yavuze ko abakandida biyamamaza ubu ari 32, barimo 28 batorwa n'inzego nkuru z'imitegekere na 7 batorwa muri za Kaminuza n'amashuri Makuru.

Oda Gasinzigwa yatangaje ko kugeza ubu ibikorwa byo kwiyamamaza ku bashaka kuba Abasenateri biri kugenda neza, kandi ni ishusho y'uburyo igihugu cyahisemo kugendera kuri Demokarasi 

Munyaneza Charles, yatangaje ko kandidatire icyenda z'abashakaga kuba Abasenateri zanzwe n'Urukiko rw'Ikirenga kubera ko hari ibyangombwa batari bujuje


Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, NEC yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru cyagarutse ku myiteguro y'amatora y'Abasenateri




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146410/harimo-utari-wujuje-imyaka-impamvu-urukiko-rwikirenga-rwanze-kandidatire-9-zabashakaga-kub-146410.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)