Mu gihe aho isi igeze usanga abantu benshi baharanira kubyara abana bacye bashoboye kurera, hari n'abandi bisanzuye barabyara cyane. Iyo bigeze no mu isi y'imyidagaduro naho ni uko, hari abifashe kimwe n'uko hari abamaze kubyara abana benshi cyane.
Kuba bamwe mu byamamare nka Elon Musk umuherwe wa mbere ku Isi yabyara abana benshi ntakibazo kirimo dore ko we abifitiye ubushobozi bwo kubatunga, kimwe n'uko n'abandi nka Akon, Nick Cannon, Eddie Murphy nabo bahagaze neza mu mitungo bityo kuba babyara abana benshi ntibabitindaho.
Dore urutonde rw'ibyamamare 10 bimaze kubyara abana benshi mu 2024:
1. Nick Cannon
Ni umukinnyi wa filime, umuraperi akaba n'umunyarwenya, Nick Cannon, uru mu bakunzwe muri Amerika. Uyu amaze kubyara abana 12 bose gusa yagize ibyago mu 2022 apfusha umwana umwe w'umuhungu wazize kanseri ahita asigarana abana 11.Â
Aba bana harimo 2 yabyaranye n'icyamamarekazi Mariah Carey wahoze ari umugore we, naho abandi yababyaye ku bagore 6 batandukanye.
2. Eddie Murphy
Icyamamare muri sinema akaba n'umunyarwenya wubatse izina kuva mu myaka ya kera akina 'Coming To America', Eddie Murphy usanzwe ukomoka mu muryango w'abana benshi nawe yabyaye benshi. Kugeza ubu amaze kubyara abana 10 yabyaranye n'abagore babiri.
3. Elon Musk
Umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, washinze ikigo cya Space X na Tesla, nawe kuva mu 2002 yatangira kubyara ntiyigeze ahagarara. Kugeza ubu Musk yabyaye abana 10 gusa yapfushijemo umwe asigarana abana 9 yabyaranye n'abagore 4 batandukanye.
4. Akon
Umuhanzi w'icyamamare ukomoka muri Senegal, Akon, nawe ntiyigeze abasha kwifata ku bigendanye no kubyara dore ko ubu amaze kubyara abana 9, yabyaranye n'abagore 3 batandukanye barimo n'umugore we w'isezerano Tomeka Thiam.
5. Mel Gibson
Umukinnyi wa filime Mel Gibson ukomoka muri Australia wamamaye cyane ku Isi abikesha gukina filime ya Yesu, nawe ubu amaze kubyara abana benshi. Gibson afite abana 9 yabyaranye n'abagore 4 batandukanye.
6. Alec Baldwin
Umukinnyi wa filime ukomeye i Hollywood, Alec Baldwin, ukomoka muri Ireland, nawe mu kubyara yageze kure. Kugeza ubu amaze kubyara abana 9 ku bagore babiri.
7. Rod Stewart
Umuhanzi w'icyamamare, Rod Stewart, w'imyaka 69 ufite agahigo ko kuba ari we muhanzi wa mbere mu mateka wagize igitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi bangana na miliyari 1, nawe yabyaye abana benshi. Kugeza ubu afite abana 8 yabyaranye n'abagore 5 batandukanye.
8. Kevin Costner
Icyamamare muri Sinema, Kevin Costner, wakunzwe cyane muri filime 'The Bodyguard' yakinanye n'icyamamarekazi Whitney Houston. Uyu mugabo amaze kubyara abana 7 ku bagore batatu batandukanye.
9. Robert De Niro
Uyu musaza w'imyaka 80 y'amavuko ni umwe mu bakinnyi ba filime bafite amateka akomeye i Hollywood. De Niro yamamaye muri filime nka 'The Godfather', 'Irishman' 'The Devil's Advocate' n'izindi. Kugeza ubu amaze kubyara abana 7 ku bagore batatu.
10. Jude Law
Kimwe na Robert De Niro, Jude Law nawe usanzwe ukina filime, amaze kubyara abana 7. Uyu mugabo wamamaye muri filime zirimo 'Spy', 'The Holiday' n'izindi, aba bana yababyaye n'abagore bane batandukanye.