Haruna Niyonzima yahagaritse imyitozo muri Rayon Sports kubera kutishyurwa amafaranga bumvikanye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Haruna Niyonzima, wari umaze imyaka 17 adakina muri Rayon Sports, yagarutse muri iyi kipe ariko ahagarika imyitozo kubera ko itaramwishyura amafaranga bumvikanye ubwo yayisinyiraga.

Haruna yafashe iki cyemezo nyuma y'uko Rayon Sports imuhaye isezerano inshuro ebyiri ko izamwishyura ariko ntibyubahirizwe.

Uretse Haruna, abandi bakinnyi nka Aruna Madjaliwa na Aziz Bassane Koulagna na bo bahagaritse imyitozo kubera ikibazo cy'amafaranga. Rayon Sports yatangiye nabi umwaka w'imikino wa 2024/25, inganya na Marines FC ndetse na Amagaju FC, kandi izasubira mu kibuga ku wa 21 Nzeri 2024 ikina na Gasogi United.



Source : https://yegob.rw/haruna-niyonzima-yahagaritse-imyitozo-muri-rayon-sports-kubera-kutishyurwa-amafaranga-bumvikanye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)