Hatangijwe ikoranabuhanga rizafasha abashaka akazi no kwimenyereza mu bigo byigenga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri koranabuhanga rije gufasha urubyiruko cyangwa abanyeshuri basoje kaminuza bifuza kubona akazi no kwimenyereza umurimo by'umwihariko mu bigo byigenga, kuko byakundaga kuba ingorabahizi.

Ubu buryo buzajya bwifashishwa aho umuntu akoresha ikoranabuhanga ryashyizweho ukuzuza imyirindoro yawe ndetse ugashyiramo n'ikigo ushaka kwimenyerezamo umurimo cyangwa ushakamo akazi ubundi Minisiteri y'abakozi ba leta n'umurimo ikaguhuza n'icyo kigo.

Ni nyuma y'uko bigaragaye ko abifuza kujya ku isoko ry'umurimo mu bigo byigenga bahura n'imbogamizi zo kutamenya ibigo bikeneye abakozi cyangwa abashaka kwimenyereza umwuga, bakabura aho berekeza bitewe n'uko ibyo bigo bikunze kubashyiraho amananiza.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe kuzamura ubumenyi n'umurimo muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Ngoboka François, yavuze bije gufasha urubyiruko kuko imvune rwagiraga mu gushaka aho bimenyereza umurimo cyangwa kubona akazi batazongera kuzigira.

Ati 'Bigiye kujya byorohera umuntu guhura n'amahirwe kuko bitazongera kumusaba kugenda akomanga ahantu hatandukanye asaba kwimenyereza umwuga, ahubwo hazajya habaho guhuzwa hagati y'abifuza kwimenyereza umwuga n'ibigo bikeneye abakozi.'

Yakomeje avuga ko bizafasha kumenya ibyakwibandwaho mu gutanga ubumenyi n'amahugurwa bijyanye n'icyo ba rwiyemezamirimo cyangwa abakoresha bagaragaza ko batarabibonera abakozi babifitiye ubumenyi.

Bamwe mu rubyiruko ruri gusoza kaminuza rwifuza kujya ku isoko ry'umurimo bavuze ko bishimiye iri koranabuhanga kuko bigiye kubabera ikiraro cyo kubona akazi.

Niyobugingo Léoncie agiye kurangiza icyiciro cya mbere cya kaminuza ishami ry'ikoranabunga muri y'ubumenyi ngiro (IPRC) Musanze.

Yagize ati 'Iri koranabuhanga rigiye gufasha kugabanya abashomeri kuko bizajya biduha amahirwe yo kubona akazi. Ikindi bizatworohereza kubona aho twimenyereza umwuga bidasabye ko dutanga amafaranga kuko hari ibigo ujyamo ushaka kwimenyereza umwuga bakagusaba kwishyura amafaranga runaka.'

Muvunankinko Valens wasoje icyiciro cya kabiri cya muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye mu 2016, yemeza ko ubwo yarangizaga kwiga byamugoye cyane kubona aho yakwimenyereza umurimo kuko hari aho yagiye ajya bakamusaba kwishyura amafaranga.

Ati 'Ubwo narangizaga kwiga kubona aho nimenyereza umwuga byarangoye cyane kuko aho najyaga bansabaga amafaranga kandi ntayo mfite ahandi nkabona ari kure cyane y'aho ntuye. Ibyo rero byarandindije mu kujya ku isoko ry'umurimo ariko ubu nishimiye ko barumuna bajye bo batazagorwa muri ubwo buryo.'

Hanamuritswe n'irindi koranabunga ryitwa Kora Job Portal, rizajya rifasha mu gutanga amakuru y'ibyo umuntu ashobora kwiga kugira ngo yiyongere ubumenyi no kubahuza n'abakoresha n'irindi rya Rwanda Labour Market Information System izajya mu kumenya amakuru ku miterere y'imirimo.

Iryo koranabuhanga rije ryunganira irisanzwe rihari rifasha abashaka gukorera ibigo bya leta kubona akazi ndetse no kumenya amakuru ajyanye n'ahantu hari imyanya y'akazi rya e-recruitment portal.

Hatangijwe ikoranabuhanga rizajya rifasha abifuza gukorera mu bigo byigenga kubona akazi
Umuyobozi Mukuru ushinzwe kuzamura ubumenyi n'umurimo muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Ngoboka François



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-ikoranabuhanga-rizafasha-abashaka-akazi-no-kwimenyereza-mu-bigo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)