Hazahangwa imirimo miliyoni 1,25: Guverinoma yemeje ibizibandwaho mu myaka itanu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni gahunda yubakiye ku nkingi eshanu z'ingenzi harimo guhanga imirimo, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ireme ry'uburezi, kurwanya igwingira n'imirire mibi no kwimakaza imitangire myiza ya serivisi.

Muri iyo gahunda, harimo ko ubuhinzi buzazamuka ku kigero cya 6% ku mwaka, kandi ko buzakorwa hashingiwe ku guhaza amasoko. Umusaruro ubukomokaho uzazamuka hejuru y'ikigero cya 50% binyuze mu kongera ubuso bwuhirwa ku kigero cya 85% no kongera ifumbire n'imbuto.

Ni mu gihe kandi ubworozi buzarushaho gukorwaho mu buryo bugezweho.

Guverinoma yiyemeje ko muri iyi gahunda, hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

Ku bijyanye n'ishoramari ritari irya leta, rizikuba kabiri rive kuri miliyari 2,2$ rigere kuri miliyari 4,6$ mu 2029.

Ibyoherezwa mu mahanga nabyo bizazamuka bive kuri miliyari 3,5$ bigere kuri miliyari 7,3$.

Leta yiyemeje kandi ko gahunda ya Made in Rwanda izarushaho gushyigikirwa bityo izamure ubukungu, itange n'imirimo. Urwego rw'ubuhinzi, inganda na serivisi ni zimwe mu zitezweho kuzamura iyi gahunda.

Mu burezi, Umubare w'abanyeshuri biga mu mashuri y'incuke uziyongera uve kuri 35% ugere kuri 65% mu gushimangira gahunda yo kwita ku burezi bw'umwana kuva akiri muto.

Umubare w'abiga amasomo y'ikoranabuhanga nawo uziyongera bahabwe ubumenyi n'ibikoresho bikenewe, ndetse n'abantu ibihumbi 500 bahugurwe mu bijyanye n'ikoranabuhanga.

Amashuri y'icyitegererezo y'imyuga nayo azashyirwamo ingufu kugira ngo atange ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo.

Mu buzima, imitangire ya serivisi izarushaho kunozwa bishingiye ku gukuba kane umubare w'abakora mu rwego rw'ubuzima kandi serivisi zigenerwa abagore batwite n'abana zirusheho kwitabwaho byihariye.

Guverinoma yiyemeje ko mu myaka itanu, hazashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira ry'abana rizava kuri 33% rikagera kuri 15%.

Leta yiyemeje ko mu 2029, buri rugo, ishuri n'ibitaro bizaba bifite amashanyarazi n'amazi meza.

Mu bijyanye n'ubukerarugendo, umusaruro ukomoka ku bukerarugendo uzikuba kabiri bijyanye na gahunda y'igihugu yo kuba ku isonga mu kwakira inama mpuzamahanga n'ibindi bikorwa bijyana nazo.

Ikindi ni uko hazashyirwaho indangamuntu y'ikoranabuhanga izafasha abaturage bose koroherwa no kubona serivisi za Guverinoma mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Mu 2029 kandi serivisi zose za guverinoma zizaba zitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Mu bijyanye n'ububanyi n'amahanga, Guverinoma yiyemeje ko ubuhahirane mpuzamahanga buzashyirwamo ingufu kugira ngo habeho ubucuruzi n'amahirwe y'ishoramari yafasha mu kuzamura ubukungu bw'igihugu.

Abanyarwanda baba mu mahanga kandi nabo bazarushaho kugira uruhare mu bikorwa biganisha ku iterambere rirambye.

Ni mu gihe umutekano n'amahoro bizarushaho gusigasirwa.

Guhanga imirimo ni imwe mu nkingi eshanu zigize NST2
Abiga ikoranabuhanga bazahabwa ubumenyi n'ibikoresho bikenewe kugira ngo bafashe igihugu mu iterambere
Guverinoma yiyemeje gushyira imbaraga mu burezi bw'umwana kuva akiri muto
Mu 2029, gahunda ya Made in Rwanda izaba yaratanze umusaruro ukomeye binyuze mu guhanga imirimo n'ibindi
Leta yiyemeje ko izajya ihanga imirimo ibyara inyungu ibihumbi 250 buri mwaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hazahangwa-imirimo-miliyoni-1-25-guverinoma-yemeje-ibizibandwaho-mu-myaka-itanu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)