Hope Niyonjyanshima yegukanye ikamba rya Rwan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu birori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024 kuri Olympic Hotel ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Ni ku nshuro ya Gatatu iri rushanwa ribaye, hagamijwe guteza imbere abanyamideli bafashwa guserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga akomeye ku Isi.

Ryitabiriwe n'abanyamideli barenga 100, bavuyemo 30 bageze mu cyiciro kibanziriza icyanyuma. Bahatanye mu matora yo kuri Internet, ndetse banyura imbere y'Akanama Nkemurampaka biyerekana, birangira batandatu ari bo bemerewe gukomeza mu cyiciro cya nyuma.

Buri munyamideli yari yitwaje inshuti ze, abo mu muryango we n'abandi mu rwego rwo kwihundagazaho amajwi. Batandatu bageze mu cyiciro ni abakobwa batanu n'umusore umwe barimo: Hope Niyonjyanshima [Nimero 24], Isaro Rosine Utezeneza [Nimero 36], Rutayisire Saluwa [Nimero 30], Gloria Bobette Gahigana [Nimero 1] ndetse na Eddy Yakin Mugisha [Nimero 94].

Hope Niyonjyanshima wegukanye ikamba rya Rwanda Global Top Model yagaragiwe na Isaro Rosine Utezeneza wabaye igisonag cya Mbeere na Eddy Yakin Mugisha wabaye igisonga cya Kabiri. Ariko kandi, Hope yanegukanye ikamba ry'umukobwa wagize amajwi menshi muri iri rushanwa 'Most Voted'.

Ndekwe Paulette uhagarariye Sosiyete ya Embrace Africa mu Rwanda, yavuze ko kuri iyi nshuro bazafasha uwatsinze kwitabira irushanwa ryiza Mpuzamahanga 'kugirango rizamusigire ubumenyi'.

Yabwiye abatashije gutsinda kudacika intege. Ati 'Kuba watsinzwe ntibivuze ko ubuzima burangiriye aha, ahubwo ni imiryango ifungutse, hari ubumenyi wungutse, witinyutse wabonye ko byose bishoboka, rero ubutaha muzongere mugerageze'

Isaro Rosine wegukanye ikamba ry'igisonga cya Mbere, yanahawe ikamba ry'umukobwa wabaniye neza bagenzi be, kandi agaragaza umurava muri iri rushanwa.

Ndekwe Paulette ati 'Rosine ni umukobwa wabyukaga ukabona arajwe ishinga no kwita ku irushanwa, ni ibintu twabonaga. Yakanguriraga abantu, no mu itangazamakuru yarabigaragaje, rero twamuhisemo kubera iyo mpamvu.'

Hope Niyonjyanshima yegukanye ikamba rya Rwanda Global Top Model kubera impamvu nyinshi zirimo no kuba ari we wari ufite amajwi menshi mu matora yo kuri Internet, aho yari afite amajwi arenga ibihumbi 20. Imibare igaragaza ko muri aya matora, abantu batoye barenga ibihumbi 53.

Hope kandi yanyuze Akanama Nkemurampuka bijyanye n'uburyo yiyerekanaga. 

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Stella Matutina wabaye Miss Globe Rwanda, Uwase Honorine wabaye Miss Glamour Face 2021 ndetse na Laura Nina wabaye Global Top Model 2023.

Ndishimye ariko birantunguye!

Hope Niyonjyanshima yabwiye InyaRwanda, ko yakozwe ku mutima no kuba yabashije kwegukana iri kamba, ariko kandi byamutunguye kuko atari ibintu yari yiteze.

Ati 'Ndishimye cyane ariko birantunguye. Ibanga nakoresheje ni ubumenyi mfite, ikindi nakoresheje inshuti zanjye zanshyigikiye, abantu muri rusange banshyigikiye ndetse n'umuryango wanjye. Nishimiye cyane ku rwego nyine ntari kubasha kubivugamo.'

Uyu mukobwa yavuze ko yari afite icyizere cy'uko azatsinda iri rushanwa 'kuko numvaga ibyo ndimo mbizi'. Ati 'Nta mpamvu rero nari kwigirira icyizere cy'uko ngomba gutsinda.'

Hope yavuze ko azakoresha iri kamba mu gushyiraho imirongo migari izatuma uruganda rw'imideli mu Rwanda rukomeza kuba Mpuzamahanga.

Avuga ko yiteguye guserukira u Rwanda mu marushanwa yose azoherezwamo. Ati 'Niteguye neza cyane! Ngiye gukora imyitozo ihagije, yiyongera kuyo nari mfite myinshi.'

Uyu mukobwa amaze imyaka ibiri mu rugendo rwo kumurika imideli nk'umwuga. Arusobanura nk'urugendo rudasanzwe, ariko kandi rwarimo ibyiza n'ibibi.

Yavuze ko yakozwe ku mutima n'uburyo umuryango we wamushyigikiye, ndetse ikamba yarituye umubyeyi we (Nyina), umujyanama we wamushyigikiye n'abandi.

Ati 'Iri kamba ndaritura 'Manager' wanjye. Umuryango wanjye, nkaritura inshuti zanjye n'igihugu cyose muri rusange na Mama wanjye.'


Hope yegukanye ikamba rya Rwanda Global Top Model- Uri iburyo ni umubyeyi we 



Hope yatangaje ko yakozwe ku mutima no kwegukana ikamba rya Rwanda Global Top Model 

Isaro Rosine wabaye igisonga cya Mbere cya Rwanda Global Top Model [Ubanza ibumoso]


Eddy Yakin wabaye igisonga cya Kabiri cya Rwanda Global Top Model


Hope yegukanye ikamba ry'umunyamideli wahize abandi mu kugira amajwi menshi 'Most Voted'


Ibyishimo byari byose mu muryango wa Hope wegukanye ikamba rya Rwanda Global Top Model


Hope Niyonjyanshima ari kumwe n'ibisonga bibiri byamugaragiye muri Rwanda Global Top Model














KANDA HANO UREBE IBYISHIMO BYARANZE HOPE NYUMA YO GUTSINDA N'IBYO YATANGAJE

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa cya Rwanda Global Top Model 2024

AMAFOTO: Dox Visual- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145805/hope-niyonjyanshima-yegukanye-ikamba-rya-rwanda-global-top-model-amafotovideo-145805.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)