Hungary ni yo yabonye itike y'ijonjora ry'Igikombe cy'Isi mu makipe 8 yari ateraniye i Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hungary yegukanye umwanya wa mbere mu ijonjora ry'ibanze ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya Basketball mu bogore ryari rimaze iminsi ribera i Kigali, ni nyuma yo gutsinda Senegal amanota 63-47.

Ni nyuma y'umukino waraye ubaye ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024 aho wahuje Senegal na Hungary yose yo mu itsinda C, ikaba yahise ibona itike y'ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi (FIBA Women's World Cup Qualifying Tournament).

Agace ka mbere karangiye Hungary iyoboye umukino n'amanota 13 kuri 12 ya Sénégal.

Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje kwegerana cyane kuko amakipe yombi yatsindaga byanatumaga amanota aba make.

Mu mpera z'aka gace, Hungary ibifashijwemo na Virag na Bernadett Hatar, yatangiye kongera ikinyuranyo kuko yagatsinzemo amanota 20, indi ifite 14. Amakipe yagiye kuruhuka Hungary ifite 33-26.

Agace ka 3 karangiye Hungary ikomeje kuyobora umukino n'amanota 49 kuri 34 ya Sénégal. Agace ka nyuma yagatsize 14-13 yegukana umwanya wa mbere ku manota 63-47.

Hakozwe ikipe y'abakinnyi batanu bitwaye neza igaragaramo Murekatete Bella w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Virag Kiss na Reka Lelik ba Hongrie, Ndioma Kane wa Sénégal ndetse na Holly Winterburn wa Grande-Bretagne.

Hungary ni yo yabaye iya mbere



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hungary-ni-yo-yabonye-itike-y-ijonjora-ry-igikombe-cy-isi-mu-makipe-8-yari-ateraniye-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)