Hungary yatuye umujinya Philippines, Senegal ikosora Brazil #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ijonjora ry'ibanze ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cy'abagore muri Basketball ryakomeje aho Senegal yatsinze Brazil, Hungary igatsinda Philippines.

Iri jonjora ririmo kubera mu Rwanda, uyu munsi hakinaga itsinda C ni mu gihe byari akaruhuko ku itsinda D ari na ryo ririmo u Rwanda.

Saa 15h habaye umukino wa Hungary na Philippines. Hungary yari yatakaje umukino wa mbere kuri Senegal yazanye umujinya ukomeye cyane.

Yatsinze irusha Philippines cyane ko uduce twose tw'umukino yatuyoboye. Agace ka mbere yagatsinze ku manota 23-14.

Aka kabiri yagatsinze ku manota 28-10 maze amakipe yombi ajya kuruhuka ari 51-24.
Hungary n'ubundi no mu gace ka 3 yakomeje igatsinda ku manota 24-20 ni mu gihe aka nyuma yagatsinze amanota 22-16.

Agnes Torok wa Hungary ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinzemo amanota 25. Hungary yegukanye umukino ku manota 97-60

Hahise hakurikiraho umukino wari utegerejwe cyane wa Brazil na Senegal.

Byari byitezwe kureba niba uko Senegal yatsinze Hungary iri buze no kubikora kuri Brazil, ni ko byaje kugenda kuko yawutsinze amanota 69-59.

Amakipe yatangiye umukino agendana cyane mu duce tubiri twa mbere. Agace ka mbere karangiye Senegal igatakaje ku manota 21-14, yaje gutsinda agace ka kabiri ku manota 21-15. Amakipe yagiye kuruhuka Brazil iri imbere na 26-25.

Senegal yagarukanye imbaraga mu gace ka 3 igatsinda ku manota 16-11 ndetse ihita inatsinda agace ka nyuma ku manota 18-12. Brazil yahise itsinda umukino ku manota 69-59.

Hungary yatsinze Philippines
Senegal yatsinze Brazil



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hungary-yatuye-umujinya-philippines-senegal-ikosora-brazil

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)