Huye: FPR-Inkotanyi yujuje ingoro yatwaye asaga miliyari 1,5 Frw (Amafoto na Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inyubako ko ije gukemura ibibazo byo gukorera ahantu hadasobanutse, ikaba initezweho no kuzongera ahantu heza ho gukorera ubushabitsi mu Karere ka Huye, kuko uretse kugira ibiro, inafite ahantu heza ho gucururiza.

Amateka y'imikorere y'umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye, agaragaza ko yagiye irangwa no gukodesha ahantu hatandukanye kandi hatanogeye abanyamuryango.

Umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi wabaye mu muryango kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kagabo Joseph, yabwiye IGIHE ko mbere yo kugera ku nzu yabo babanje kunyura mu rugendo rutoroshye.

Yavuze ko babanje gukodesha inzu zirenga eshatu. Gukodesha byarangiye mu myaka ya 2009 bagura inzu y'umuryango yo gukoreramo ariko ntiyahaza ibyifuzo byabo.

Ati 'Gukorera ahantu hadashyitse byahoraga bitugora mu mikorere kuko nko mu bihe bikomeye by'amatora wasangaga twabuze aho tubika ibikoresho. Mu bihe by'inama zihuza abantu benshi ugasanga abanyamuryango tubuze aho kwicara, byose bitewe n'ubuto bwaho twakoreraga.''

Yakomeje avuga ko iyo nyubako nshya ije ari igisubizo kuko yo ifite icyumba mberabyombi kijyamo abasaga 700 bicaye neza.

Ni ibyishimo ahuriyeho na Uwanyiligira Madeleine, wavuze ko na we atewe ishema no kuba bungutse ingoro ijyanye n'igihe, nyuma y'igihe kitari gito bakorera ahantu hadasobanutse.

Ati 'Uretse na hano mu Umuryango FPR Inkotanyi, no mu rugo rwawe, iyo ufite inzu uyikoresha uko ubishatse, ibyo wifuza byose bikunogeye urabikora.'

Uwanyiligira ahamya ko iyo ngoro ari ishema ry'abanyamuryango b'i Huye, kuko 'ubu tugiye kunoza isuku ijyane y'iyi nyubako uko tubishaka kandi dushoboye.''

Iyi nyubako nshya ya FPR-Inkotanyi ije yunganira imishinga itandukanye yo kurimbisha Umujyi wa Huye.

Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye, Ange Sebutege, yabwiye IGIHE ko kuzuza inzu nk'iyo bishimangira ko abanyamuryango bumvise neza icyerekezo cy'igihugu.

Ati 'FPR-Inkotanyi ni nka moteri ya guverinoma, ni ngombwa ko dutanga urugero kugira ngo ibikorwa bijyane n'icyerezo twifuriza uyu mujyi bigerweho. Duhuze inyubako ziwugize n'igishushanyo mbonera ndetse tunubahirize amabwiriza yo gukoresha neza ubutaka.'

Iyo nyubako ya FPR-Inkotanyi igeretse kabiri. Ifite ibiro icyenda, ibyumba bine byakira abantu benshi, harimo na kiriya cyakira abasaga 700 bicaye neza.

Ifite kandi imiryango itandatu yagenewe ubucuruzi, ikagira gym n'ahantu hagari hakorera akabari kubatse hejuru y'igisenge. Iyo nyubako kandi ifite parikingi nini irimo n'iyo munsi y'ubutaka yakwakira imodoka zirenga 30 yonyine.

Uri kuri iyo mbuga yo mu gisenge hejuru y'inzu, aba yitegeye ibice byose by'Umujyi wa Huye
Ugeze wese mu cyumba mberabyombi kinini mu bihari, atangazwa n'ubwiza ahasanga. Bamwe batangiye kugikodesha ngo bazakoreremo ibirori by'ubukwe bwabo
Iyi ngoro yashyizwemo amatara yaka mu buryo butandukanye
Inyubako yujujwe n'Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ibereye ijisho
Mu biro ni uko haba hameze
Ni amatara ashobora kwaka mu ibara ry'ibendera rya FPR Inkotanyi
Mu nzira imbere werekeza mu biro no mu bindi bice by'inyubako
Ku muryango w'ibiro bimwe mu bigize ingoro y'Umuryango FPR Inkotanyi yo mu Karere ka Huye. Ni mu igorofa ya mbere
Kagabo Joseph yavuze ko mbere yo kugira ingoro nk'iyi, nko mu bihe by'amatora bajyaga bagorwa no kubona aho babika ibikoresho, ariko ubu bigiye kuba amateka
Iyo uzamutse mu muhanda uturuka ku Iposita mu Mujyi wa Huye, ukagera imbere y'ingoro ya FPR usa n'ukomeza ugana i Ngoma ni uku iyi ngoro iba igaragara
Iyo uhagaze mu irebe ry'umuryango w'ingoro ureba imbere mu mbuga
Iyo uri muri parikingi imwe yo ku butaka ni uku uba witegeye inyubako
Iyi nzu kandi yateguriweho n'indi mbuga hejuru ku gisenge ishobora kwifashwa nk'akabari cyangwa ahantu ho kwakirira ibirori binini kuko harisanzuye cyane
Iyi nzu yanateganyirijwe kuzajyamo icyumba cyo gukoreramo siporo kizwi nka 'gym'
Iyi nyubako kandi yubatswe mu buryo burondereza ubutaka, aho afite parikingi iri munsi y'ubutaka ishobora kwakira imodoka zisaga 30
Iyi nyubako yagenewe n'ahantu heza ho kuruhukira wica akanyota unumva akaziki kuko irimo bar
Iyi nyubako abenshi mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi b'i Huye basigaye bita ishema ryabo, yuzuye itwaye asaga miliyari na miliyoni 500 Frw
Iyi ni inzu baherukaga gukodesha mu gihe abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari bari kubaka iyab, ni na yo nzu ya nyuma Umuryango FPR Inkotanyi muri Huye wakoreyemo mbere yo kwimukira mu nzu yabo igezweho
Isuku y'iyi nyubako igaragarira hose ndetse no hanze yayo
Ingoro y'Umuryango FPR Inkotanyi ya Huye mu masaha y'ijoro
Imitako ya kinyarwanda na yo iri mu byitaweho mu kurimbisha iyi ngoro
Ingoro ni uko imeze uyirebeye mu rubavu
Imirimo yo kuyubaka yageze ku musozo
Ikinini mu byumba mberabyombi bine bigaragara muri iyi nyubako gishobora kwakira abasaga 700 bicaye neza
Ibiro byose wageramo ubona ko bibereye ijisho
Chairman w'Umuryango mu Karere azajya akorera ahantu hari akayaga keza dore ko mu Mujyi wa Huye gahari gahagije kubera ibiti bihari byunganirwa n'Ishyamba rya Arboretum
Chairman w'Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Huye, Sebutege Ange ari mu ngoro uyu muryango wujuje mu Karere ka Huye
Amatara arimo bamwe bayita urukererezabagenzi
Aho umuryango FPR Inkotanyi wakoreraga mbere yo kubaka inzu nshya
Aha kandi mu minsi mike ishize harimo hacururizwa imyenda iriho ibirango bya FPR Inkotanyi
Ab'inkwakuzi batangiye kujya kuharuhukira ari na ko bikorera imirimo itandukanye kuri mudasobwa
Abazajya bahatemberera ngo nta cyaka bazigera bagira kuko bazajya babazimanira imivinyo n'ibindi binyobwa bitandukanye birimo n'agakawa
Abatembera mu Mujyi wa Huye bahamya ko iyi nyubako yongereye ubwiza bw'uyu mujyi batanasize umusanzu yazanye mu guha amahirwe ba rwiyemezamirimo kuko yatanze aho gukorera
Abakundaga kugenda i Huye baribuka iyi nzu yari ikikijwe n'igipangu gisize amarangi ashushanya ibendera ry'Umuryango FPR-Inkotanyi
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye babwiye IGIHE ko batewe ishema n'iyi nyubako biyujurije bivuye mu guhuza imbaraga

Amafoto: Irakiza Yuhi

Video: Itangamahoro Zacharie




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubwiza-bw-ingoro-y-asaga-miliyari-1-5-frw-ya-fpr-inkotanyi-yuzuye-mu-karere-ka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)