I&M Bank yashyiriyeho abakiriya bayo urubuga rutanga serivisi z'ikoranabuhanga rwa WhatsApp Banking 2.0 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni uburyo bwiswe 'WhatsApp Banking 2.0' bwisumbuye ku bwari busanzweho kuko ubu bushya butangirwaho serivise nyinshi, zihuse, kandi kubukoresha biroroshye cyane.

Abakiliya ba I&M Bank bifashishije WhatsApp bashobora kohereza amafaranga, kureba amafaranga basigaranye kuri konti, kureba raporo ngufi y'ibyakorewe kuri konti no kwishyurana.

Habonekaho kandi izindi serivise za banki zisanzwe ziboneka kuri telefone igendanwa ndetse n'izo ku makarita atandukanye, byumwihariko serivisi zo kongera amafaranga ku ikarita za 'master cards prepaid'.

Uko ubu buryo bukora

Gutangira gukoresha ubu buryo birafunguye ku bakiliya bose b'iyi banki baciye kuri nimero ya WhatsApp +250788361414 bakayandikira ijambo 'Hi' cyangwa 'Hello'. Nyuma yo kwandika iri jambo umukiliya ahita abona ubutumwa burimo 'link' yo kwiyandikisha byarangira agahita yinjira muri konti ye akoresheje ijambobanga yahawe ubwo yiyandikishaga.

Ibyo iyo birangiye umukiliya ahita abona ahari serivise zinyuranye ziboneka kuri uru rubuga agahitamo izo ashaka.

Usanzwe afite konti muri yarasanzwe akoresha uru rubuga we aba asabwa kwandikira ya nimero ijambo 'Hi' cyangwa 'Hello', agahita abona aho kuzuza ijambobanga rye ubundi agahitamo serivise ashaka.

Ubuyobozi bwa I&M Bank butangaza ko ubu buryo ari igisubizo mu kwegereza abakiliya bayo serivise binyuze mu buryo basanzwe bifashisha buri munsi batumanaho nka WhatsApp.

Butangaza kandi ko ari uguhanga udushya mu kurushaho kwegereza abakiliya serivise z'imari aho bisanga kandi binajyanye n'umurongo Igihugu cyafashe wo gushyigikira ikoreshwa rya telefone zigendanwa kuri bose mu mijyi no mu bice by'icyaro.

Umuyobozi ushinzwe Serivise z'Ikoranabuhanga muri I&M Bank (Rwanda) Plc, Munyanziza Marc David, yavuze ko iyi banki igamije guhaza ibyifuzo by'abakiliya.

Yagize ati 'Intego yacu ni uguhanga udushya muri serivise duha abakiliya bacu zihuje n'ibyo bakeneye ndetse birenze ibyo bari biteze. Kuzana serivise za banki kuri WhatsApp nk'urubuga abakiliya bacu bisangaho buri munsi, bigamije kuborohereza mu gukurikirana ibijyaye n'imari yabo',

Munyanziza yongeyeho ko bizeye ko ibyo bizafasha cyane abakiliya babo koroherwa no kubona serivise z'iyi banki zinyuze mu ikoranabuhanga.

I&M Bank ni banki imaze kuba ubukombe Gihugu no mu Karere kandi iri mu zihagaze neza mu bucuruzi, dore ko kuva mu 2017 yinjiye no ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe Serivise z'Ikoranabuhanga muri I&M Bank (Rwanda) Plc, Munyanziza Marc David



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-m-bank-yashyiriyeho-abakiriya-bayo-urubuga-rutanga-serivisi-z-ikoranabuhanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)