Ibihembo by'imikino ya Kamarampaka muri Basketball byatumbagijwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi bashyizwe igorora mu mikino ya Kamarampaka ya shampiyona ya Basketball mu bagore n'abagabo ya "BetPawa Playoffs", aho buri mukinnyi azajya ahabwa ibihumbi 65 ku mukino ikipe ye yatsinze bivuye ku bihumbi 50 umwaka ushize.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye uyu munsi, umuyobozi mukuru wa Mchezo ifite mu nshingano betPawa, Ntoudi Mouyelo yatangaje ko bahisemo kongera aka gahimbazamusyi mu rwego rwo kongera ihangana muri iyi mikino.

Ati ' Tugamije guha abakinnyi ibirenze kuko twifuza ko bongera ihangana hagati yabo kuko agahimbazamusyi gahabwa ikipe yatsinze.'

Uretse aka gahimbazamusyi bazamuye kandi amafaranga ahabwa umukinnyi wahize abandi (MVP), aho yavuye ku madorali 1500 agera ku bihumbi 2000.

Gusa ibindi bihembo ntacyahindutse aho ikipe izegukama Playoffs abagabo bazahabwa miliyoni 15 Frw mu gihe abagore ari miliyoni 10.

Iyi mikino ya kamarampaka ya 2024 izatangira ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024 aho imikino izabera muri Petit Stade.

Ni imikino ikinwa n'amakipe 4 yasoje ari aya mbere muri shampiyona isanzwe (regular season) mu bagabo n'abagore.

Mu bagabo Patriots BBC yabaye iya mbere, APR BBC ya kabiri, REG BBC na Kepler BBC ya kane. Ni mu gihe mu bagore, ari REG WBBC ya mbere, APR WBBC ya kabiri, Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza na Kepler WBBC ya kane.

Muri 1/2 amakipe azakina imikino 3 itanze indi gutsinda 2 ihite igera ku mukino wa nyuma aho bazatanguranwa intsinzi 4.

Ibihembo byazamuwe muri BetPawa Playoffs



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibihembo-by-imikino-ya-kamarampaka-muri-basketball-byatumbagijwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)