Ibintu bitatu Massamba Intore yari ashinzwe k... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo aritegura gukora iki gitaramo yise '3040 y'Ubutore' mu gitaramo kibera muri BK Arena, kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024. Ni igitaramo ahuriramo n'abarimo Ruti Joel, Ariel Wazy, Dj Marnaud n'abandi banyuranye.

Massamba afite amateka yihariye, ku buryo iyo abara inkuru y'ubuzima bwe wumva ugifite amatsiko. Asobanura ko yatangiye umuziki ahereye mu buhunzi, akura yigishwa na Se kubyina, guhamiriza no kuririmba.

Ariko avuga ko n'ubwo akora gakondo muri iki gihe, mu mabyiruka ye yaririmbaga indirimbo zari zubakiye ku mudiho wa Reggae, Zouk n'izindi.

Ariko nyuma yaje kugaruka ku isoko kubera ko Se yashakaga ko akora umuziki w'injyana gakondo. Ubwo yari afite imyaka 15 y'amavuko, ni bwo yatangiye kujya muri za Orchestre nka 'Golden' yari ikomeye mu Burundi n'izindi.

Kandi avuga ko abarimo Kidum, Matata n'abandi bahuye igihe kinini ubwo yari akiri mu Burundi. Muri iyi myaka, yarakunzwe cyane ndetse abona ku mafaranga, kugeza ubwo asabye ababyeyi be kujya kuba muri 'Ghetto'.

Ati 'Nari muto, mfite ijwi ryiza. Nasubiragamo indirimbo z'abandi, nkaririmba n'izanjye. Hanyuma, bigera aho nsanga abandi ku rugamba kuva mu 1989 ibijyanye n'amafaranga n'uburyohe narimo mu Burundi, biba birarangiye.'

Massamba yavuze ko kiriya gihe yahise ajya ku rugamba, kandi bamushinga ibintu bitatu. Ati 'Harimo gushaka amafaranga yo gufasha urugamba; harimo ubukangurambaga bijyanye n'ibyo twigaga bijyanye no kubohora igihugu kugira ngo mbashe kubigeza ku bantu kubera ko iyo biciye mu nganzo birihuta, kandi byarakoze, harimo na 'recruitment' (ni ukuvuga ngo aho nsanze urubyiruko rutarasobanukirwa neza nkarwigisha hanyuma bagasanga abandi ku rugamba). Ni byo mu muryango bari banshinze.' Â 

Yavuze ko amafaranga yose yinjiraga yabaga ari ay'Umuryango FPR-Inkotanyi. Massamba anavuga ko byageze aho mu 1993 ajya i Arusha ahasinyiwe Amasezerano y'Amahoro hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na FPR-Inkotanyi yari mu buhungiro.

Aya masezerano yashyizweho umukono imbere ya: Umuhuza, Ali Hassan Mwinyi, Perezida wa Tanzania; Perezida Yoweri Museveni wa Uganda nk'indorerezi; Perezida Melchior Ndadaye w'u Burundi nk'indorerezi; Faustin Birindwa, Minisitiri w'intebe wa Zaïre wari uhagarariye umuhuza Perezida Mobutu Sese Seko; Dr Salim Ahmed Salim, umunyamabanga mukuru wa OUA (yaje kuba African Union); N'abari bahagarariye ONU, Ubudage, Ububiligi, Ubufaransa, Amerika, Nigeria na Zimbabwe.

Aya masezerano ariko ntiyashyizwe mu bikorwa, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye atarashyirwa mu bikorwa.  

Massamba wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, anavuga ko indirimbo 'Dushengurukanye isheja' yayihimbiye i Arusha. Ati 'Nta n'ubwo yangoye niho nayikoreye.'

Massamba avuga ko Ingabo zari iza RPA zahagurutse, zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse batangira urugendo rwo kubaka u Rwanda.

Yavuze ko yakomeje gukoresha inganzo ye mu rugamba rwo gukangurira abantu gutaha mu gihugu, mu rugendo rw'isanamitima, kubaka igihugu, imiyoborere myiza n'ibindi. Ati 'Inganzo irakura dukomeza kubaka igihugu.'

Massamba yari asanzwe ari umutoza w'Indahemuka, kandi yaririmbanye igihe kinini na Mutamuliza Annonciata [Kamaliza]. Asobanura ko binyuze mu nganzo, gahunda zose Leta yari ifite bazinyuzaga mu ndirimbo no mu bindi bikorwa, bituma gahunda zicengera cyane.

Mu 1997, uyu muhanzi yatangiye gukora ibikorwa byo kuririmba mu bukwe asohora abageni. Ni mu gihe mu 1998, yabonye akazi ajya gutoza itorero Amarebe n'Imena mu gihugu cy'u Bubiligi. Urugendo rwakomeje akina mu ikinamico, ajya muri Canada, nyuma mu za 2000 aza kugaruka mu Rwanda. 

Massamba Intore yagarutse ku bintu bitatu yari ashinzwe ku rugamba rwo kubohora u Rwanda


Massamba yatangaje ko agiye kwizihiza imyaka 40 ari mu muziki irimo amateka yihariye mu rugendo rwe rw'ubuzima


Massamba yatangaje ko indirimbo ye 'Dushengurukanye isheja' yayihimbiye i Arusha 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DUSHENGURUKANYE ISHEJA' YA MASSAMBA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146431/ibintu-bitatu-massamba-intore-yari-ashinzwe-ku-rugamba-rwo-kubohora-igihugu-146431.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)