Iburasirazuba: Abafite inganda nto barasaba koroherezwa mu kubona ibyangombwa by'ubuziranenge - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kanama 2024, ubwo hafungurwaga Imurikagurisha ry'Intara y'Iburasirazuba ribaye ku nshuro ya 13. Ni imurikagurisha riri kubera mu Karere ka Rwamagana ku kibuga cya Polisi ryitabiriwe n'abarenga 200 baturutse hirya no hino muri iyi Ntara.

Bamwe mu baje kumurika bagaragaje ko bakigorwa no kubona ibyangombwa by'ubuziranenge bigatuma bimwe mu byo bakora bitagera kure nkuko baba babyiteze.

Nyirakanani Consilie wo muri koperative KUIR yo mu Karere ka Bugesera yaje kumurika ubuki Nyarwanda, yavuze ko bamaze igihe kinini basaba icyangombwa cy'ubuziranenge ariko ko babasuye inshuro ebyiri na n'ubu bakaba batari bakibaha.

Ati ' Badusuye inshuro ebyiri ariko na n'ubu ntabwo baradusubiza kandi ni ibintu biri kutudindiza cyane kuko hari amasoko tubona ntitubashe kuyaha ubuki kubera ikibazo cy'uko tudafite icyangombwa cy'ubuziranenge. Icyo nasaba ubuyobozi ni ukudufasha kububona kugira ngo turusheho gukora neza.'

Barakitsimba Pasiteri wo mu Karere ka Rwamagana uhinga ibisheke ndetse akanabikoramo umutobe, yavuze ko yagiye kubaza ibyo asabwa kugira ngo ahabwe icyangombwa cy'ubuziranenge asanga ni ibyangombwa atapfa kuzuza.

Ati 'Twagiye kubaza ibyangombwa bisabwa dusanga ntabwo twapfa kubibona mpitamo kuba mbiretse gusa badufashije bikorohamo bakajya badufasha kugenda tubibona gake gake byadufasha. Ubu umutobe w'ibisheke ducuruza ntabwo urenga inaha kandi ni benshi baba bawukeneye rero badufashije kubibona byatuma dukora byinshi biruta ibyo dukora ubu.'

Nyiransabimana Agnes wo mu Karere ka Ngoma ukora amavuta yo kwisiga akozwe mu mamesa n'isabune y'amazi we yasabye ubuyobozi kujya bubakurikirana mu gihe bagiye kwaka ibi byangombwa ngo kuko aribwo byakoroha aho kugira ngo bijye byakwa n'abaturage.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abaikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko basanzwe bafasha abikorera kubona ibi byangombwa cyane cyane abababa bamaze igihe bakora, yizeza abatabifite kubakorera ubuvugizi.

Ati 'Aba bantu baba baje kumurika ni abikorera bari mu Ntara ndetse harimo haragaragara abakora ibikorwa bigitangira, icyo dukora turabaganiriza, tukabagira inama ndetse tukanabahuza n'ibigo bishinzwe gutanga ubuziranenge kugira ngo babe babafasha ngo ibyo bakora birenge Intara bigere no mu mahanga.'

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko abenshi bavuga iki kibazo bakorera mu makoperative, abashimira ku bikorwa byiza bakora birimo imitobe, amavuta n'ibindi byinshi. Yavuze ko hari abakozi bashinzwe gufasha aba baturage kugira ngo babone ibi byangombwa by'ubuziranenge vuba.

Ati 'Abatarabona ubuziranenge n'ubundi nicyo tubafasha, dufite abakorana n'amakoperative ndetse n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuziranenge tukabanza tukareba ibikorwa byabo tukabashyigikira tukabakorera n'ubuvugizi kugira ngo nabyo biboneke vuba, ibyavuyemo bishobore kugera ku isoko byemewe.'

Imurikagurisha ry'Intara y'Iburasirazuba ryitabiriwe n'abamurika barenga 200 barimo inganda zikorera muri iyi Ntara, abamurika ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi, Pariki y'Akagera n'ibindi byinshi bikorerwa muri iyi Ntara.

Umwe mu bakora umutobe w'igisheke yavuze ko abatanga ibyangombwa by'ubuziranenge bakwiriye kuborohereza
Nyirakanani yavuze ko bamaze igihe kinini bashaka icyangombwa cy'ubuziranenge ariko ko na n'ubu batari bakibona
Mu bintu biri kumurikwa harimo ibikorwa by'ubuhinzi
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yavuze ko muri buri Karere hari abakozi bashinzwe gufasha abaturage kubona ibyangombwa by'ubuziranenge
Umuyobozi wa PSF mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko bagiye gufasha abakeneye ibyangombwa by'ubuziranenge kubibona



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abafite-inganda-nto-barasaba-koroherezwa-mu-kubona-ibyangombwa-by

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)