Ibyingenzi byagufasha kongera ibiro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ariko nubwo bimeze bityo kandi ntitwakirengagiza ko hari n'abandi baba bifuza kongera ibiro dore ko uba usanga ibiro byabo ari hafi ya ntabyo.

Ese ni ryari umuntu aba ananutse?

Tutitaye ku byo abantu bavuga cyangwa bareba, umuntu unanutse ni wawundi ufite igipimo cya BMI kiri munsi ya 18.5. Iki gipimo ushobora kukibona unyuze ku idirishya ribigaragaza ku rubuga rwacu, waba ukoresha mudasobwa cyangwa terefoni.

Nkuko abanyarwanda bajya babivuga nyamara ngo 'utamiye ntatamure aba yaratamitswe'. Niyo mpamvu niba ushaka kongera ibiro usabwa mbere na mbere kwita ku byo kurya, inshuro urya ndetse n'uburyo uryamo.

Dore ibintu wakora bikagufasha kongera ibiro:

1. Injiza calories zirenze izo usohora

Iki ni cyo kintu cya mbere cyo kuzirikana niba wifuza kongera ibiro. Iyo havuzwe calorie ushatse wahita wumva ingufu z'umubiri. Izi ngufu zitakara bitewe n'ibyo dukora buri munsi kandi ntabwo dutakaza ingufu zingana bitewe nuko tudakora imirimo imwe. 

Ingufu umuhinzi atakaza ari mu murima ntizingana n'izo umukozi uri mu biro atakaza, ni nayo mpamvu imirire yabo iba ikwiye gutandukana. Kugirango umenye ibijyanye na calories umubiri wawe ukeneye buri munsi wakoresha iyi calorie calculator.

Niba ushaka kongera ibiro buhoro buhoro wakinjiza calories ziri hagati ya 300 na 500 zirenga kuzo wasohoye. Ariko niba ushaka kongera ibiro ku buryo bwihuse wakinjiza calories ziri hagati ya 700 na 1000 buri munsi zirenga kuzo wasohoye.

2. Injiza poroteyine nyinshi

Healthline ivuga ko iki nacyo ni ingenzi kandi gikwiye kwitabwaho cyane. Imikaya ikozwe na za poroteyine kandi zitabonetse byatuma za calories winjije zihinduka ibinure. Nyamara iyo ufungura ibirimo poroteyine bituma za calories zikoreshwa zigahindukamo ibigize imikaya.

Gusa wibuke ko poroteyine zitera guhaga cyane niyo mpamvu usabwa kurya ibirimo poroteyine nyuma y'ayandi mafunguro kugirango bitaza kukubuza kurya. Igipimo cyiza ni hagati ya 1.5 na 2.2g za poroteyine ugakuba n'ibiro ufite.

Ibyokurya bikungahaye kuri poroteyine harimo inyama, amafi, amagi, amata n'ibiyakomokaho, imboga, ubunyobwa n'utundi tubuto duhekenywa.

3. Fungura byibuze 3 ku munsi kandi wihatire ibinyamavuta n'amasukari

Aha ariko witondere amavuta urya n'amasukari ukoresha kuko ibikomoka mu nganda nubwo byagutera kubyibuha ariko byanazana ingaruka nyinshi mbi. Ahubwo fungura ibirimo amavuta y'umwimerere, ubunyobwa, ibihwagari, avoka n'amasukari y'umwimerere nk'imbuto, ubuki, ibisheke, beterave n'ibindi.

Wibuke kurya 3 kandi kuri buri funguro urye uhage pee. Kurya agapande kamwe k'umugati na mukaru, nta bwo byazatuma wongera ibiro.

4. Ihatire amasupu kandi arimo ibirungo binyuranye

Aha naho turavuga ibirungo bitari bya bindi bitunganywa bakongeramo ibindi bintu. Ushobora gukoresha poivron, seleri, ibitunguru, mudarasini, icyinzari,  n'ibindi birungo by'umwimerere, mbese hahandi ibiryo nawe biguhumurira amazi akuzura akanwa.

Uko ibiryo biryoshye kandi byoroshye nibyo bizagufasha kurya byinshi kandi kenshi. Amafunguro yuzuyemo ibitera ingufu twaguha urugero rwayo hano tugendeye mu cyicyiro abonekamo.

Utubuto: Amande, ubunyobwa mu moko yose

Utubuto twumye: imizabibu

Ibiva ku mata birimo ibinure: amata ubwayo, yawurute, fromage, ikimuri

Amavuta n'ibinure: Amavuta ya elayo n'amavuta ya avoka (cyangwa avoka ubwayo)

Impeke: ingano n'ibizikomokaho, umuceri (ariko bidakuweho agashishwa k'inyuma), ibikoma by'amafu anyuranye

Inyama: inkoko, inka, ingurube (gusa yo ukamenya niba koko yari itarwaye kuko zikunze kurwara kurenza andi matungo), kandi ukibanda ku zifite ibinure

Ibinyabijumba: Ibijumba, ibirayi, ibikoro

Chocolat yirabura, avoka, amavuta y'ubunyobwa, amata ya cocoa, granola, …

Gusa amenshi muri aya mafunguro atera igihagisha niyo mpamvu no mu gihe wumva uhaze ugomba kugerageza ugakomeza ukarya kandi aya mafunguro ahagisha ukayarya nyuma y'ayandi.

Niba ushaka kongera ibiro, ca ukubiri na salade cyangwa uyigabanye, imboga urye nkeya, imbuto urye izidakenera guhekenywa cyane, nk'imineke. Ikindi kandi wihatire siporo ikomeza umubiri, gusa nyuma ya siporo ufate amafunguro ahagije cyane cyane imbuto n'imitobe.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145764/ibyingenzi-byagufasha-kongera-ibiro-145764.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)