Ibyishimo bikomeye ku mukinnyi wa filime Samantha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingabire Pascaline wamamaye muri Sinema Nyarwanda nka Samatha n'andi mazina yagiye yitwa bitewe na Filime yakinnyemo, yibarutse umwana w'umuhungu.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Pascaline yasangije abamurikira amafoto bigaragara ko yafatiwe kwa muganga ateruye umwana, ayakurikiza ubutumwa bushimira Imana yabahaye umwana w'umuhugu.

Ati 'Turishimye kandi ni umugisha wo kwakira umuhungu w'igiciro cyinshi. Urakoze, Mana ku bwo kuzana umunezero nk'uyu mu buzima bwacu.'

Ni umwana wa Gatatu we n'umugabo we Kamanzi bakoze ubukwe muri 2019 bibarutse, akaba aje akurikira abandi babiri b'abakobwa.

Muri 2021 Pascaline n'ubugabo we bibarutse umwana w'umukobwa yitaba Imana nyuma y'umunsi umwe avutse. Nyuma yaho mu 2022 nibwo bibarutse undi mwana w'umukobwa.

Ubu ibyishimo ni byose mu muryango wa bo nyuma y'uko bibarutse umwana w'umuhungu

Urugendo rwo gukina filime rwa Ingabire Pascaline ruhera muri filime 'Igikomere' yakinnyemo asimbura mugenzi we bari bajyanye utarabashije kumvikana n'abakinishaga iyi filime.

Ni filime yatumye yumva ko yatangiye gukabya inzozi ndetse agira n'icyireze cy'uko azakina no mu zikomeye agahabwa n'umwanya munini kugeza n'ubwo atangiye gutegura ize.

Yakinnye muri filime zitandukanye zirimo 'Urwishigishiye' yakinnyemo nk'umukinnyi w'imena, akina muri filime yitwa 'Angel', 'Mika' n'izindi kugeza kuri filime yitiriwe 'Samantha' yatumye agira ijambo rikomeye.

Mu 2020 ni bwo yatangiye gukora filime ze akazandika ndetse akanaziyobora 'Production' aho yakoze filime zirimo Inzozi, The Pact (Igihango) n'izindi.

Samantha yibarutse umuhungu

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/sinema/article/ibyishimo-bikomeye-ku-mukinnyi-wa-filime-samantha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)