Ibyishimo kuri Esther Niyifasha, umukirigitan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubwa mbere uyu mukobwa ataramiye mu Budage, ndetse ni n'ubwa mbere akoreye ibitaramo hanze y'u Rwanda. Mu kiganiro na InyaRwanda, Esther yavuze ko yishimiye intambwe yateye mu rugendo rwe rw'umuziki.

Ati 'Nyuma yo gutaramira mu Budage ndumva nishimye cyane. Kuko ni ibintu byari mu nzozi zanjye kuza gutaramira hano mu rwego rwo kumenyekanisha umuziki wanjye, niyo mpamvu mvuga ko ari inzozi narotoye, kuko nabashije kugera kuri iki gikorwa. Byaranshimishije cyane, binyongerera imbaraga, guhura n'abantu, nkabacurangira, bikabashimisha, byari imbaraga kuri njye.'

Niyifasha yavuze ko gutaramira imbaga y'abantu byatumye muri we yiyumvamo ubundi bushobozi. Avuga ko ibi bitaramo byari byateguwe n'abantu batuye mu mudugudu wa Marzhausen mu Budage.

Ati 'Bihurije hamwe baraza, abo nyine bo muri uwo mudugudu n'abandi bacye baturutse kure yacu, bari baje kunshyigikira.'

Ni ibitaramo avuga ko byaranzwe n'ibyishimo, kandi yagize umwanya wo guhura no kuganira n'abantu bashya yungutse mu buzima bwe. Ati 'Habayeho umwanya wo kubasobanurira ibijyanye n'umuco wacu, no kubabwira byinshi ku nanga nsanzwe nkoresha'.

Muri iki gitaramo, yaririmbye indirimbo ze bwite ndetse n'indirimbo z'abandi bantu bagiye bacuranga inanga. Yaririmbye indirimbo nka 'Ngira nkugire', 'Isoko Dusangiye' ya Deo Munyakazi, 'Inkotanyi cyane', 'Ihorere mwana w'ibuhoro' n'izindi zinyuranye. Ati 'Twakoze igitaramo kinini cyane, ariko izo ni zimwe mu ndirimbo nabaririmbiye zikabashimisha cyane.' Â Ã‚ 

Uyu mukobwa uzwi mu ndirimbo nka 'Urashoboye' yataramiye abantu mu iserukiramuco ryabereye ahitwa Kölbingen ndetse n'iryabereye ahitwa Marzhausen.

Yataramiye abantu ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 mu iserukiramuco Kölbingen Festival, anataramira abandi ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2024 mu gitaramo cy'iserukiramuco ryabereye ahitwa Marzhausen.

Esther avuga ko ibi bitaramo byamufashije gutangiza urugendo rw'ibitaramo ashaka gukorera hanze y'u Rwanda, nk'imwe mu ntego yihaye muri uyu mwaka.

Iri serukiramuco 'Kölbingen' risanzwe riririmbamo abahanzi bakomeye ku Isi. Rihuza abantu b'ingeri zinyuranye, ndetse rikarangwa n'umuziki wihariye.

Esther avuga ko yatumiwe muri aya maserukiramuco biturutse ku bushobozi bwe mu muziki, no kuba abasha gukora umuziki wihariye yisunze umurya w'inanga.

Niyifasha yavuze ko iki gitaramo yagikoze agaragaza umuco w'u Rwanda mu rwego rwo kwihuza n'abafana b'umuziki we.

Ati 'Nishimiye kuba naririmbiye hanze y'u Rwanda ku nshuro yanjye ya mbere. Nari niteguye gusangiza abantu impano yanjye ndetse n'umuziki nkora, cyane cyane mu kwerekana umuco w'u Rwanda mu gihugu cy'u Budage. Nari nateguye buri kimwe, ahanini ngamije kwihuza na buri wese wari muri iki gitaramo.'

Uyu mukobwa yasobanuye ko ibi bitaramo byabaye umwanya mwiza kuri we, wo kugaragaza ubushobozi bwe mu muziki, n'intego yihaye mu gusigasira umuco w'u Rwanda, no kuwugaragaza ku rwego mpuzamahanga.


Esther Niyifasha yataramiye ku nshuro ya mbere mu Budage mu bitaramo yatumiwe


Niyifasha yavuze ko yagaragariye abitabiriye ibi bitaramo, umwihariko w'umuco w'u Rwanda


Esther yavuze ko yagaragaje inanga nk'igikoresho cyihariye mu gusigasira umuco


Niyifasha yavuze ko yakoresheje iki gitaramo nk'umwanya mwiza wo guhura no kuganira n'abantu banyuranye


Abatuye mu gihugu cy'u Budage, bahuye kandi bataramirwa n'umukirigitananga Esther Niyifasha 


Ubwo Esther Niyifasha yerekeza mu Budage, aha yari ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ZIRAGANJE' YA ESTHER NIYIFASHA

 ">

KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NGIRA NKUGIRE' YA ESTHER NIYIFASHA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146302/ibyishimo-kuri-esther-niyifasha-umukirigitananga-wakoreye-ibitaramo-bya-mbere-mu-budage-am-146302.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)