Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David yavuze ko ubwo yajyaga ku buyobozi bwa Kiyovu Sports yasanze ifite umwenda wa miliyoni 400 z'amafaranga y'u Rwanda.
Ni mu ijambo rifungura umuhango wo kwerekana abakinnyi iyi kipe izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2024-25.
David uvuga ko yatangiye kuba hafi y'ikipe guhera muri Kanama 2023 gusa yaje gutorerwa kuyobora Kiyovu Sports muri Gicurasi 2024, yatangiye abaza abakunzi b'iyi kipe aho baba kuko babuze hafi y'ikipe bihebeye.
Ati "Ikintu navuga nkibaza Abayovu muri he? Abayovu muba he? Ubundi kera iki cyumba cyabaga cyuzuye. "
Yakomeje avuga ko yageze ku buyobozi asanga ikipe yugarijwe n'amadeni menshi agera kuri miliyoni 400 Frw.
Ni umwenda avuga ko wasizwe n'uwo bashima ko yabahaye ibyishimo mu myaka 3 ishize ari nabyo baheruka (nubwo atamuvuze mu izina ni Mvukiyehe Juvenal), ngo ni we wayishyize mu bibazo irimo.
Muri iyo myenda harimo ibirego 8 muri FIFA bya miliyoni 136.
Ati "Twasanze dufite ibirego 8 muri FIFA, miliyoni 136 z'ibirego gusa, kongeraho amadeni y'abakinnyi, bya byishimo muvuga ni icyo byadusigiye, nanze kuvuga andi madeni atari aya bakinnyi, biteye ubwoba."
Yavuze ko uyu munsi hari uwo bafitiye umwenda bahuye akabasaba kumwishyura byibuze 1/2 cyangwa agafungisha ibikorwa bya bo byose.
Ati "Hari umuntu dufitiye ideni twari turi kumwe wafashe umwanzuro ngo adufungire byose kugeza tumwishyuye miliyoni 32 Frw, miliyoni 32 muri mirongo itandatu na tumufitite, turasabwa kuyishyura uyu munsi."
Yeruye abwira abanyamuryango ko iyi kipe iri mu gihombo ariko bagomba gushyira hamwe ntibacike intege.
Ati "Kiyovu Sports dufite ubu iri mu gihombo sindi bubabeshye ariko nizere ko mumeze nkanjye kitadukanga, tugomba gufatanya."
Yavuze ko hari benshi bamubanjirije baje kuyifotorezaho ariko we icyo ashyize imbere ari ugushyira hamwe.
Ati "igihe cyose nkiri kuri iyi ntebe nta buriganya buzaba muri Kiyovu, nta bujura buzaba muri Kiyovu."
Nkurunziza David yemeje ko babashije guhangana n'ibyo birego 8 byose ubu akaba arimo kubaka ikipe ihangana.
Yasubije n'abibazaga niba Kiyovu Sports ihari, avuga ko ihari kandi yiteguye gukina shampiyona ikayitwara.
Ati "Tugiye muri shampiyona y'u Rwanda kuyitwara, kamarampaka ni mu kibuga ntabwo ari muri banki."
Yasabye abanyamuryango kumushyigikira kugira ngo Kiyovu Sports izitware neza. Izatangira umwaka w'imikino wa 2024-25 ku wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2024 ikina na AS Kigali.