Ibyoherezwa mu mahanga biziyongera, hahangwe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda yubakiye ku nkingi eshanu z'ingenzi harimo guhanga imirimo, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ireme ry'uburezi, kurwanya igwingira n'imirire mibi no kwimakaza imitangire myiza ya serivisi.

Leta yiyemeje kandi ko gahunda ya Made in Rwanda izarushaho gushyigikirwa bityo izamure ubukungu, itange n'imirimo. Urwego rw'ubuhinzi, inganda na serivisi ni zimwe mu zitezweho kuzamura iyi gahunda.

Hagaragaramo kandi ko ubuhinzi buzazamuka ku kigero cya 6% ku mwaka, kandi ko buzakorwa hashingiwe ku guhaza amasoko. Umusaruro ubukomokaho uzazamuka hejuru y'ikigero cya 50% binyuze mu kongera ubuso bwuhirwa ku kigero cya 85% no kongera ifumbire n'imbuto.

Guverinoma yiyemeje ko muri iyi gahunda, hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura Miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

Ku bijyanye n'ishoramari ritari irya Leta, rizikuba kabiri rive kuri Miliyari 2,2$ rigere kuri Miliyari 4,6$ mu 2029.  Ni mu gihe kandi ubworozi buzarushaho gukorwaho mu buryo bugezweho.

Ibyoherezwa mu mahanga nabyo bizazamuka bive kuri Miliyari 3,5$ bigere kuri Miliyari 7,3$. Ni mu gihe umutekano n'amahoro bizarushaho gusigasirwa.

Mu burezi, Umubare w'abanyeshuri biga mu mashuri y'incuke uziyongera uve kuri 35% ugere kuri 65% mu gushimangira gahunda yo kwita ku burezi bw'umwana kuva akiri muto.

Umubare w'abiga amasomo y'ikoranabuhanga nawo uziyongera bahabwe ubumenyi n'ibikoresho bikenewe, ndetse n'abantu ibihumbi 500 bahugurwe mu bijyanye n'ikoranabuhanga. Amashuri y'icyitegererezo y'imyuga nayo azashyirwamo ingufu kugira ngo atange ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo.

Mu buzima, imitangire ya serivisi izarushaho kunozwa bishingiye ku gukuba kane umubare w'abakora mu rwego rw'ubuzima kandi serivisi zigenerwa abagore batwite n'abana zirusheho kwitabwaho byihariye.

Guverinoma yiyemeje ko mu myaka itanu, hazashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira ry'abana rizava kuri 33% rikagera kuri 15%. Leta yiyemeje ko mu 2029, buri rugo, ishuri n'ibitaro bizaba bifite amashanyarazi n'amazi meza.

Mu bijyanye n'ubukerarugendo, umusaruro ukomoka ku bukerarugendo uzikuba kabiri bijyanye na gahunda y'igihugu yo kuba ku isonga mu kwakira inama mpuzamahanga n'ibindi bikorwa bijyana nazo.

Ikindi ni uko hazashyirwaho indangamuntu y'ikoranabuhanga izafasha abaturage bose koroherwa no kubona serivisi za Guverinoma mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Mu 2029 kandi serivisi zose za Guverinoma zizaba zitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga. Abanyarwanda baba mu mahanga kandi nabo bazarushaho kugira uruhare mu bikorwa biganisha ku iterambere rirambye.

Mu bijyanye n'ububanyi n'amahanga, Guverinoma yiyemeje ko ubuhahirane mpuzamahanga buzashyirwamo ingufu kugira ngo habeho ubucuruzi n'amahirwe y'ishoramari yafasha mu kuzamura ubukungu bw'igihugu.

Ni mu gihe muri gahunda y'Igihugu yo kwihutisha iterambere NST1, ingengo y'imari y'Igihugu yikubye inshuro eshatu, aho yavuye kuri Miliyari 1,900 ubu ikaba igeze kuri Miliyari zisaga ibihumbi bitanu by'Amadorali ya Amerika.

Muri Kamena uyu mwaka, imbere y'abagize Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yari afite ishema ubwo yagaragazaga ibyagezweho muri gahunda ya Guverinoma 2017-2024, gahunda yiswe iyo guhindura imibereho y'abaturage.

Nko mu miturire ngo hubatswe imidugudu y'icyitegererezo 87 yatujwemo abagera ku 17,000 naho ingo zisaga Miliyoni ebyiri zibona amashanyarazi zivuye ku ngo ibihumbi bisaga 900 zari ziyafite muri 2017.

Mu rwego rw'uburezi hubatswe inyumba by'amashuri bisaga 27,00 naho umubare w'abarimu uva ku bihumbi bisaga 71 ugera ku bihumbi bisaga 110. Mu rwego rw'ubuzima hubatswe ibitaro bishya 7 naho umubare w'abaturage batanga imisanzu ya mituweli bava kuri 83% bagera kuri 90%.

Mu myaka 7 ishize, Ingengo y'Imari ya Leta yavuye kuri Miliyari 1900 Frw mu mwaka wa 2017 igera kuri Miliyari  zisaga 5000 mu mwaka w'Ingengo y'Imari wa 2023/2024. Ibi ahanini ngo bishingiye ku kuba umusaruro w'imisoro y'abaturage waravuye kuri Miliyari 1004  ukikuba 2 aho wageze kuri Miliyari zisaga  ibihumbi bibiri na 600.

 





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146345/ibyoherezwa-mu-mahanga-biziyongera-hahangwe-imirimo-mishya-ibyo-guverinoma-izibandaho-mu-m-146345.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)