Icyo ni cyo kibazo dufite gikomeye - Darko Nović utoza APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa APR FC, Darko Nović yavuze ko bafite ikibazo gikomeye cy'uko mu myiteguro yose bagize ari amarushanwa bityo abakinnyi bose batabonye umwanya wo gukina.

Ni nyuma yo kugera muri Tanzania bagakorera imyitozo kuri Uwanja wa Mkapa bitegura umukino w'uyu munsi bafitanye na Simba SC kuri Simba Day.

Uyu mutoza yabajijwe niba ari buhe amahirwe bamwe mu bakinnyi atakoresheje muri CECAFA Kagame Cup, avuga ko bigoye kuko ari umukino ukomeye ugomba kubafasha kwitegura neza Champions League.

Yavuze ko mu myiteguro ye yagize ikibazo cy'uko yiteguriye mu irushanwa byari bigoye guha umwanya abakinnyi bose.

Ati "nuvuga kuri ibyo, ni cyo kibazo dufite gikomeye, imyiteguro yahereye hano imikino yose yari irushanwa ntabwo wari guha amahirwe abakinnyi bose urugero nk'umunyezamu wacu wa kabiri ntabwo yigeze akina n'umunota umwe mu mikino 6 iheruka kandi n'umukino wa Simba ni umukino ukomeye."

"Ni cyo kintu twabuze muri iyi myiteguro kuko ntabwo twabonye amahirwe yo guha umwanya abakinnyi benshi ngo basaranganye iminota ariko tuzagenda tubikoraho gake gake, umukino ku mukino."

APR FC izakina na Azam FC mu mukino w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League, umukino ubanza uzabera muri Tanzania tariki ya 17 Kanama 2024 mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2024.

Darko Nović yavuze ko yagize ikibazo cyo kudaha abakinnyi be bose umwanya wo gukina bitewe n'imiterere y'imikino yakinnye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-ni-cyo-kibazo-dufite-gikomeye-darko-novic-utoza-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)