Icyuho mu rubyiruko rubyaza umusasuro ahantu nyaburanga 650 havumbuwe mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Intebe y'Inteko y'Umuco, Amb Robert Masozera, yagarageje ko ubu u Rwanda rwihagije ku murage ndangamuco ku buryo burenze uko bantu babitekereza, ikibazo kikaba kuwubyaza umusaruro.

Ati 'Nk'urugero tumaze kubarura ahantu ndangamurage harenga 650. Ni ahantu tumaze kubarura, kwandikaho ibitabo cyangwa gukoraho ubushakashatsi. Ubwo ntabwo turajya ku murage udafatika, nk'ubuvanganzo, imyemerere ya kera, ubuhanzi n'ibindi. U Rwanda rubumbatiye ubukungu bwinshi mu bijyanye n'umurage.'

Ni ubutumwa yatanze ubwo yashyikirizaga imyambyabushobozi urubyiruko 80 rwahuguwe ku bijyanye n'uko rwabyaza umusaruro ubwo bukungu butitabwaho.

Inteko y'Umuco yiyemeje gufatanya n'Ikigo Mpuzamahanga cyita ku bijyanye no kurinda umurage cyo mu Butaliyani (International Centre for the Study of the Preservation and Restoration of Cultural Property: ICCROM), kugira ngo iyo mirimo itamenyerewe mu Rwanda yungure abayikora.

Hemejwe ko hashingwa icyo twakwita nk'iriba abana bavomamo ubumenyi bwo kubungabunga uwo murage mu mushinga wiswe 'Rwanda Cultural Heritage Academy: RCHA).

Wahise utangizwa ndetse mu myaka ibiri ishize urubyiruko rufite imishinga ibyara inyungu ishingiye ku muco rwahawe amasomo y'uko rwakora iyo mirimo, ariko rukongeramo udushya dushingiye ku ikoranabuhanga.

Amb Masozera ati 'Hari icyuho mu rubyiruko kinini cyane mu bijyanye n'ubumenyi mu murage ndangamuco dukungahayeho cyane. Wabonaga ko rutita ku mahirwe arimo kandi ubushomeri buri kugaragara mu rubyiruko.'

Ikindi ni uko babonaga mu zindi nzego z'igihugu hahangwa imirimo 'tukavuga ngo kuki mu muco ho bitakorwa. Twabonaga ibigo bitandukanye biteza imbere abahanga imirimo mu zindi nzego, wareba mu muco n'umurage ukabibura.'

Ati 'Ubu abo bana 80 bahawe ubumenyi n'ubushobozi bwo kujya gutangira imishinga yabo na cyane ko ari myiza. Turabizi ko gutangira bitoroshye ariko tuzabaherekeza tubahuze n'ibigo byabafasha, dukorane na bo nk'imyaka ibiri kugira ngo ibyo bize bishyirwe mu bikorwa.'

Mu cyiciro cya mbere cy'uwo mushinga, ICCROM yatanze arenga miliyoni 300 Frw, Amb Masozera akavuga ko hagiye kubaho ibiganiro kugira ngo bakomeze gufatanya muri iyo mirimo.

Amwe mu mahirwe yabonywe muri iyo mirimo yo guteza imbere umurage w'u Rwanda harimo nk'ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Aha urubyiruko rweretswe ko rwafata ba mukerarugendo baje mu bihugu rukabatemebereza ahari amateka cyangwa ingoro ndangamurage, bagusura ubworozi bw'inka, abakora filime mbarankuru ku ntwari z'u Rwanda n'ibindi.

Ikindi ni ubuhanzi bushingiye ku muco, Amb Masozera akavuga ko iyo hashyizwemo ikoranabuhanga, ha handi umuntu akora nk'imbuga bacururizaho umurage w'u Rwanda, bifasha mu kuwubungabunga ariko ababikora na bo bakunguka.

Iradukunda Providence, ni umwe mu rubyiruko rwamenye amahirwe ari muri iyo mirimo. Ubu yiyemeje gukora imyenda ayikoze mu biti bya kera abakurambere na bo bakuragaho imyenda, nk'imivumu, imisave n'ibindi, mu mushinga yise Agaciro Mama Africa.

Ati 'Nararebye ndavuga ngo kuki twambara imyenda iturutse hanze, abakurambere bacu iyo bambaraga yagiye he? Nabonye ko iwacu iyo tuzaniwe ibishya biturutse ahandi duhita tubyadukira aho gukomeza guteza imbere ibyacu.'

Iradukaunda agaragaza ko nubwo bahawe ubumenyi, harebwa n'uburyo bakubakirwa ubushobozi mu mafaranga, kuko 'Byibuze mbonye nka miliyoni 7 Frw, umushinga wanjye wakorwa neza ukagurwa.'

Umuyobozi muri ICCROM witwa Espéra Donouvossi yavuze ko ubu buryo bwari butangijwe mu Rwanda bwa mbere babonye ko bumaze gukunda, mu cyiciro cya kabiri hakazibandwa kuzanamo abafatanyabikorwa batandukanye, harebwa uko iyi gahunda yakorwa mu buryo burambye.

Uretse mu Rwanda ICCROM yatangije ibi bikorwa mu bihugu nka Kenya, Misiri, Afurika y'Epfo, Sénégal ndetse bari gushaka uburyo babutangiza muri Zimbabwe, na Côte d'Ivoire.

Urubyiruko rwahize abandi mu bijyanye n'imishinga myiza rwashimiwe
Umuyobozi muri ICCROM witwa Espéra Donouvossi ubwo yari akurikiye uko umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku rubyiruko ruri kubyaza umusaruro umurage ndangamuco w'u Rwanda, uri kugenda
Urubyiruko rwahawe amahugurwa ajyanye no kubyaza umusaruro umurage ndangamuco mu buryo bubyara inyungu rwagawe impamyabushobozi
Abayobozi batandukanye baturutse mu Nteko y'Umuco bitabiriye umuhango wo gushimira urubyiruko rwatangiye kubyaza umurage ndangamuco w'u Rwanda amahirwe
Intebe y'Inteko y'Umuco, Amb Robert Masozera yavuze ko bamaze gutahura ahantu ndangamateka harenga 650
Urubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye by'igihugu rwitabiriye umuhango wo gutanga impamyabushobozi kuri rugenzi rwarwo rwari rumaze igihe ruhugurwa ku bijyanye no kubungabunga umurage ndangamuco

Amafoto: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyuho-mu-rubyiruko-rubyaza-umusasuro-ahantu-nyaburanga-650-havumbuwe-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)