Ifaranga ry'igihugu ritakaza agaciro byagenze... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ifaranga ni kimwe mu bipimo fatizo bishingirwaho mu bukungu bw'abantu n'ibihugu muri rusange. Ifaranga ryo ubwaryo nk'urupapuro cyangwa igiceri ntirigira agaciro, ahubwo ibyo rikoreshwa nko kugura ikintu no kurivunjamo andi mafaranga ni byo biryongera cyangwa bikarigabanyiriza agaciro.

Uzumva Banki Nkuru y'igihugu (BNR) ivuga ko ifaranga ryagabanutse ku rugero runaka, nujya ku isoko guhaha ubone ibiciro byazamutse cyane ndetse utangire gukoresha amafaranga menshi cyane kandi uhaha ibintu bicye.

Hariho imyumvire n'ibitekerezo bitandukanye kuri iyi ngingo, ariko inzobere mu bukungu zisobanura ko ifaranga rita agaciro iyo ibintu rishobora guhaha birimo kugenda bigabanuka. 

Akenshi ibi bigendana n'umusaruro, aho iyo ibintu runaka bikenewe n'abaturage birimo ibiribwa n'ibindi bikoresho bibaye bicye ndetse bikarushaho no guhenda, ifaranga naryo rigenda rita agaciro.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, impuguke mu by'ubukungu akaba n'umusesenguzi mu bya Politiki, Dr. Bihira Canisius yavuze ko iyo igihugu gishaka ko ryacyo ribona agaciro cyongera umusaruro, ku buryo ibyo cyohereza hanze birusha agaciro ibyo gitumiza hanze.

Avuga ku Rwanda yagize ati: "Twe rero ntabwo byari byashoboka, ibintu dutumiza hanze bifite agaciro kanini kurusha ibyo twohereza hanze. 

Dushaka rero ko ifaranga ryacu rigumana agaciro rikanakomera, twakongera umusaruro ku buryo buri kintu twatumizaga hanze aho kugitumiza ahubwo twe twohereza hanze, tukabona amafaranga y'amanyamahanga noneho ifaranga ryacu rikazamura agaciro."

Uko imyaka yagiye isimburana, ifaranga ry'u Rwanda ryagiye ritakaza agaciro ugereranyije n'andi mafaranga y'amanyamahanga. Nko mu minsi yashize idolari ryari rihagaze kuri 900 Frw, ariko ubu rigeze hafi ku 1,200 Frw. 

Nubwo bimeze bityo ariko, inzobere mu by'ubukungu zishimangira ko bidakabije cyane, kuko n'ibyabaye byatewe n'uko umusaruro w'igihugu wari waguye mu minsi ishize noneho ibikoresho byose bikazamura ibiciro ugasanga birahenze.

Inzobere zivuga ko nubwo ifaranga ry'u Rwanda ritataye agaciro cyane, igihugu kidakwiye kwirara ahubwo gikwiye kongera umusaruro kikohereza ibintu byinshi mu mahanga, mu rwego rwo gusubiza agaciro iri faranga ryahoranye imbere y'amanyamahanga.

Itakazagaciro ry'ifaranga risobanurwa n'izamuka ry'ibiciro no kugabanuka kw'ubushobozi bw'ifaranga, ibi bishobora gupimwa n'igipimo cy'ihindagurika ry'ibiciro by'ibicuruzwa. Iyo byagenze bityo, amafaranga menshi agura ibicuruzwa bicye, Byumvikana ko ifaranga ritakaza imbaraga zo kugura.

Ingaruka zo gutakaza agaciro kw'ifaranga:

Bishobora kubaho ko ifaranga ritakaza agaciro ku buryo budasanzwe aribyo bizwi nka 'Hyperinflation,' aho ifaranga riba ritagifite ubushobozi bwo kugura ibicuruzwa, ibi bituma ibicuruzwa bihenda ku buryo bukabije.

Iyo ifaranga ryatakaje agaciro usanga ujyana amafaranga menshi ku isoko nyamara ugahahamo ibintu bicye.

Aha igihugu ubwacyo nacyo ntikiba kigifite ubushobozi bwo kugenzura ifaranga ryacyo kuko ibiciro biba bishobora kwiyongera ku kigero kirenze 50% ku munsi.

Ikindi kandi itakazagaciro ry'ifaranga rituma habaho ubusumbane mu mibereho n'ubukene bukabije. Kubera ko mu bihe nk'ibyo ibiciro bizamuka, bamwe babura amafaranga abandi bakayinjiza cyane.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146156/ifaranga-ryigihugu-ritakaza-agaciro-byagenze-bite-146156.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)