Ifiriti y'igitoki, amazi avuye mu ibumba n'imitako ikoze mu mabuye: Udushya muri Expo 2024 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo ugeze ahabera iri murikagurisha usanga abantu bose bari gushyashyana bashaka kwinjiramo kugira ngo bajye kwihera ijisho ibiri kumurikwa, abafite amikoro bagahaha.

Ku muryango ntiwakinjira utabanje kwishyura itike aho umwana yishura 500 Frw naho umuntu mukuru akishyura 1000.

Kuri iyi nshuro ibigo hafi 800 byaritabiriye biturutse mu bihugu bitandukanye birimo 18 byo hanze y'u Rwanda.

Isafuriya iteka ibiryo bidahuye n'amazi

Bimenyerewe ko iyo umuntu agiye guteka, bisaba gushyira amazi mu isafuriya kugira ngo ashyiremo ibiribwa runaka agiye guteka mu rwego rwo kwirinda kubirya bidahiye.

Muri iyi Expo harimo ibikoresho byo mu gikoni bidasanzwe birimo isafuriya yihariye yazanywe n'umunya-Pakistan. Ni isafuriya zishobora gutekeshwa ibiribwa bitavanzwe n'amazi kandi bigashya neza.

Izo zirimo iz'ubwoko bubiri ari bwo izishobora gutekerwamo n'izakokerezwaho ubwoko bunyuranye bw'inyama. Ibiciro byazo ni ibihumbi 90 Frw ku isafuriya nini n'ibihumbi 70 Frw ku nto.

Umwihariko zifite ni uko iyo imaze guteka ihita yikupa ariko ibiryo bigakomeza gushyuha kugeza igihe nyiri kubiteka abikuriyemo. Ikindi kirimo ni uko harimo izishobora gukoreshwa ku makara, kuri gaz, kuri nyiramugengeri no ku mashyiga y'umuriro.

Muhammad Saleem wo muri Pakistan yagaragaje ko ibikoresho bye bifite umwihariko kandi bifasha abantu mu gutegura amafunguro mu buryo butekanye kandi bwizewe.

Isafuriya ikoreshwa mu kotsa inyama zitandukanye
Umuntu ateka ibiryo ntaho bihuriye n'amazi kandi bigashya neza
Muhammad Saleem asanzwe acuruza amasafuriya yihariye atekeshwa ibiryo bitavanzwe n'amazi
Hari ubundi bwoko bw'amasafuriya yifashishwa mu guteka yazanwe n'umunya-Ghana
Gutekesha ayo masafuriya ntibisaba amavuta cyangwa amazi

Imashini ziyungurura amazi hifashishijwe ibumba

Mu bindi bikorwa bidasanzwe bigaragara muri iyi Expo ni imashini 'filtre' ziyungurura amazi yo kunywa hifashishijwe ibumba .

Ni imashini ikozwe ku buryo aho umuntu asuka amazi hagizwe n'ibumba gusa rikoranywe ubuhanga, ku buryo harimo utwege duto dushobora kunyurwamo n'amazi gusa.

Nyuma yo kuyasukamo agenda acengera muri iryo bumba hakamanuka amazi ariko microbes zo zigasigara.

Nubwo bimeze bityo ariko abakozi b'ikigo cya Spouts of Water Ltd, kibarizwamo Purifaaya izikora, bagaragaza ko abazikoresha bagomba kwirinda gushyiramo amazi yaba afite acide cyangwa arimo isabune kuko zidashobora kubivangura n'amazi.

Hari imashini ishobora gushyirwamo litiro 70 z'amazi ikaba igura ibihumbi 100 Frw, hari igura ibihumbi 60 Frw ijyamo litiro 40 Frw n'intoya igurwa ibihumbi 38 Frw.

Iki kigo cya Spouts of Water Ltd gikorera mu bihugu bitatu ari byo u Rwanda, Uganda na Kenya.

Imashini ziyungurura amazi zikozwe mu ibumba
Imbere muri izo mashini ahasukwa amazi hakozwe mu ibumba
Nyuma yo gutunganya amazi umuntu ayanywa ntacyo yikanga
Izo mashini bivugwa ko zitanga amazi yuje ubuziranenge

Winners zo mu gitoki

Bimenyerewe ko ifiriti zipfunyitse ibyo zikunze kuboneka mu maguriro manini , ahanini zikunze kuba zikozwe mu ifiriti y'ibirayi.

Kuri ubu siko bikimeze gusa, muri Expo hari kumurikwa n'ifiriti zikoze mu bitoki.

Uruganda rwa Zean Ltd rukorera mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y'Iburengerazuba, rwiyemeje gukora ibyo kurya 'ifiriti yo mu gitoki' mu rwego rwo guharanira ko umusaruro wabyo utapfushwa ubusa.

Uru ruganda rugaragaza ko gukora muri ubwo buryo bizatuma ikibazo cy'umusaruro w'ibitoki muri iyo ntara wakundaga kubura isoko gikemuka, bigatuma abantu barushaho gukunda ibitoki.

Imitako ikozwe mu biti n'amabuye

Mu bindi byihariye bigaragara muri iri murikagurisha ni imitako n'ibikoresho byo mu nzu binyuranye bikozwe mu biti bikuze n'amabuye.

Umwe mu bayobozi ba Giti-Buye Art Ltd, Nsengiyumva Béatrice, yagaragaje ko bahisemo gukora ibikoresho bitandukanye mu biti n'amabuye hagamijwe kuvugurura ubufundi.

Ati 'Kugira ngo twinjire muri uyu mwuga ni uko twaje kuvugurura ubufundi bushaje, aho usanga abantu babona ibintu runaka nta mwihariko bafite ariko twebwe turi inshuti y'ibidukikije. Buriya dusarura ibiti byeze aho usanga cya gishyitsi kitagihabwa agaciro turongera tukakiremamo ubundi bwiza.'

Nsengiyumva yagaragaje ko yakoraga akazi ko muri banki ariko yahisemo kwinjira muri uwo mwuga kugira ngo ateze imbere ubufundi bugezweho.

Yagaragaje ko ibikoresho byinshi bikorwa mu biti byeze bitari bikunze kubyazwa umusaruro.

Bashobora gukora intebe, ameza, ibitanda n'indi mitako itandukanye ikozwe mu biti.

Bashobora gukora kandi imitako y'ubwoko bunyuranye ikozwe mu mabuye by'umwihariko aya Rugalika akunze kuboneka mu Karere ka Kamonyi.

Inzu ya kinyarwanda yubatswe nyuma yo gusya amabuye akaba ari yo akoreshwa
Imizi y'ibiti bikuze nayo ishobora kubyazwa umusaruro
Icyansi gikozwe mu ibuye
Umwe mu bayobozi ba Giti-Buye, Nsengiyumva Beatrice yagaragaje imvano yo gukora ibi bikoresho
Iyi shusho ni iyi nyoni ya Penguin ikunze kuba ku mazi
Ishusho y'ikiganza ikozwe mu ibuye, ikaba ishimangira ubumwe
Gusena ibuye rikagera aho kuritunganyamo igishushanyo nk'iki bisaba igihe

Sina Gerard yaserukanye indogobe

Uretse ibicuruzwa binyuranye, rwiyemezamirimo Sina Gerard uzwi nka Nyirangarama, mu byo yaserukanye harimo n'umwihariko wo gususurutsa abasura aho akorera.

Uyu mugabo ufite ibicuruzwa bifite aho bihuriye n'ubuhinzi ari nabyo asanzwe acuruza hirya no hino mu maduka ye, afite urubuga rugari rukorerwaho ibikorwa by'imyidagaduro.

Muri iri murikagurisha yaserukanye indogobe ebyeri yifashisha mu kunezeza abasura aho akorera.

Ni indogobe zikunze gukoreshwa, abakozi be bazenguruka aho akorera ndetse n'ibindi bice bitandukanye bigize byo muri EXPO.

Mu bindi byagaragaye muri iri murikagurisha ni imyambaro iri ku giciro gito ikorwa n'uruganda rwa Janiya rusanzwe rutunganya imyenda itandukanye mu Rwanda.

Uru ruganda rufite imyenda iri ku giciro gito yaba iy'abagabo n'iy'abagore y'ubwoko bunyuranye.

Indogobe za Sina zitembereza abakozi be
Imodoka zigezweho z'abana nazo zirahari
Ritu Singh ucuruza inkweto n'imyenda y'abana yashimye uko u Rwanda rutegura EXPO
Yehya Sorki uhagarariye Ikigo cyo muri Syria yashimye uko ari kubona imigendekere ya EXPO
Umuyobozi w'Ikigo cya Maison du Tapis, Mahmoud Sobuy, yanejejwe n'uko iri murikagurisha ritegurwa mu mutekano
Muhammad Saleem wo muri Pakistan, amaze imyaka 11 yitabira EXPO mu Rwanda. Yyshimye uko igenda itera imbere
Izo ndogobe zigamije gushimisha abari muri Expo
Hari intebe nziza n'ameza bijyanye n'igihe
Ibiti n'amabuye bikurwamo imitako myiza

Amafoto: Kwizera Remy Moses




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ifiriti-y-igitoki-amazi-avuye-mu-ibumba-n-imitako-ikoze-mu-mabuye-udushya-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)