Igisubizo cya Minisitiri Twagirayezu ku mubyeyi wasabye guhanisha abanyeshuri inkoni - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubusabe umubyeyi witwa Kazubwenge Jean Damascene yagaragaje ubwo Minisiteri y'Uburezi yatangazaga amanota y'ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n'Icyiciro Rusange cy'ayisumbuye.

Kazubwenge kandi na we yari afite umwana wahembwe mu bana batanu babaye aba mbere mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza by'umwaka wa 2023/2024.

Yabajije ku ngingo irebana no guha uburenganzira umwarimu bwo guhana umunyeshuri akoresheje inkoni mu rwego rwo kumucyaha.

Ati'' Hari abana bavukira mu miryango ifite amakimbirane ugasanga umwana arerwa na mwarimu akamubera n'umubyeyi. Iyo bimeze bityo hari nk'igihe biba ngombwa ko mwarimu acicaho umwana akanyafu.'

Uyu mubyeyi yagaragaje ko ikibabaje wa mubyeyi uba uhana umwana ngo anyure mu nzira nziza, yisanga yarezwe mu Rwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, ibintu kuri we bitari bikwiriye, aho kujyanwa muri RIB agasaba ko byibuze umwarimu warengereye yajya ahanwa na Minisiteri.

Yakomeje ati 'Nta kuntu mwabikuramo RIB noneho mwebwe mukajya mugenzura mukareba niba mwarimu yabikoreye ubushake cyangwa ari urukundo afitiye umwana rwo kumuha uburere bukwiriye?'

Kazubwenge yasabye ko RIB yasigirwa gahunda yo kugenza ibindi byaha biba mu burezi nko gusambanya abana no gufata ku ngufu bikorewe umunyeshuri, gukebura umwana bikarekerwa minisiteri.

Minisitiri Twagirayezu yasobanuye ko abarimu bo mu Rwanda benshi bakora uyu mwuga bize kurera bityo ko bazi uburyo bakoresha bahana abanyeshuri ariko batabakomerekeje kuko ari ikosa ridakwiye gukorwa.

Ati'' Ibihano bibabaza umubiri ntabwo byemewe mu burezi. Hari uburyo umurezi afasha umwana byaba kumufasha gukomeza gukura cyangwa kumukosora aho yatannye ariko atamukubise cyangwa se ngo amutoteze.'

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko umwarimu ari umubyeyi w'umwana haba mu masaha amarana n'abana ku ishuri ndetse n'igihe basubiye mu miryango yabo bagakomeza kuba bo, bityo ko kureresha inkoni bitaba bikwiriye.

Ati 'Dusabwa kubaherekeza no kubafasha mu buryo bunoze butabahutaza ku mubiri, mu bitekerezo ndetse no ku mutima.'

Minisitiri w'Uburezi Twagirayezu Gaspard yagaragaje ko guhana umwana hababajwe umubiri bitemewe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igisubizo-cya-minisitiri-twagirayezu-ku-mubyeyi-wasabye-guhanisha-abanyeshuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)