Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Félix Tshissekedi wa Kongo amaze iminsi mu bitaro byitwa'Saint-Luc' by'i Buruseli mu Bubiligi, aho yanabagiwe kubera uburwayi bw'umugongo.

Mu gihe abaganga bamusabaga kuba agumye mu bitaro akabanza agatora agatege, amakuru yamugezeho ko M23 ikomeje kwambura ingabo ze ibirindiro byinshi kandi bikomeye, maze ahitamo gutoroka abaganga, ngo ajye kurwana intambara y'amagambo, dore ko ariyo we n'abambari be bagikanyakanyamo.

Ikindi cyamuhubanuye mu bitaro akirwaye, ni igitutu cy'amakuru yasohotse, ahishura ko Leta ya Kinshasa yohereje intumwa i Kampala gushyikirana mu ibanga na M23. Kubera ko Tshisekedi yabeshye abahezanguni ko adashobora gushyikirana na M23, yagombaga gutabara bwangu, akaza gushimisha abanzi b'amahoro, abemeza ko' igihe cyose azaba akiri Perezida atazigera ashyikirana na M23″.

Ngiyo impamvu rero abajyanama be, barimo Patrick Muyaya, bamushushubikanyije, bamushora mu itangazamakuru akirwariye, birengagije ko umuntu ukiva ku iseta bimusaba igihe gihagije ngo ibitekerezo bye bisubire ku murongo.

Reka rero Perezida Tshisekedi bamuterere agatebe imbere y'abanyamakuru, muri ambasade ya Kongo-Kinshasa i Buruseli, maze si uguhuzagirika no gusohora amagambo atabanje gupima uburemere bwayo, sinakubwira!

Ikibabaje kurushaho, abamushoye imbere ya camera akirwaye ntibabanje no kumva aho yinyuzemo ngo bahakate, cyangwa bamusabe kuhakosora mbere y'uko amangambure ye atambutswa.Twibutsa ko iki kiganiro kitari' live', ko rero kugitunganya byashobokaga mbere yo kugishyikiriza muri rubanda.

Tshisekedi ati' turishyura ikiguzi cyo kuba abajenosideri barinjiranye intwaro muri Kongo'.

Nta gihe u Rwamda rutasobanuye ko imwe mu ntandaro z'umutekano muke cyane cyane mu burasirazuba bwa Kongo, ari abajenosideri bo muri FDLR bagiye gukomereza umushinga wabo w'ubwicanyi n'ubundi bunyamanswa muri Kongo, bibasira by'umwihariko Abakongomani bo mu bwoko bw'Abatutsi.

U Rwanda kandi ntirwahwemye kugaragariza isi yose ko Leta ya Kongo yashyize ku ibere abajenosideri ba FDLR, ibaha imyitozo n'intwaro ziyongera ku zo binjiranye muri 94, ndetse ibinjiza mu gisirikari cya Leta, umugambi ari ugutsemba Abatutsi b'Abanyekongo, ariko cyane cyane guhungabanya umutekano w'uRwanda.

Igihe cyose havugwaga ikibazo cya FDLR, Leta ya Kongo yabyitaga' urwitwazo rw'uRwanda rushaka gusahura Kongo, kuko nta FDLR ikirangwa ku butaka bwa Kongo'. Ubuhubutsi bwa Tshisekedi rero bugize neza, kuko yeruye ati:' Umuryango mpuzamahanga wakoze ikosa rikomeye ryo kurekera intwaro abajenosideri ubwo baduhungiragaho, none Kongo irimo kwishyura ikiguzi cyabyo'.

Mu gushimangira kandi ko FDLR atari 'baringa' nk'uko yajyaga abikwiza,Tshisekedi yanavuze ko impande zirebwa n'imyanzuro ya Luanda nineho zigiye gutangira gahunda yo guhashya FDLR. Gusa ababikurikiranira hafi bemeza ko ibyo ari cya kinyoma Tshisekedi asanganywe, kuko adafite ubushake n'ubushobozi bwo kwikuraho FDLR, kandi ari amaboko ye.

Bwa mbere, Tshisekedi yashinje ku mugaragaro Joseph Kabila kuba inyuma y'umutwe wa AFC/M23.

Kugeza ubu ibyo kuba Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Kongo-Kinshasa, yaba ari mu bikorwa bya gisirikari birwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi, byajyaga bivugwa mu matamatama gusa gusa, ariko byari bitarashyirwa ahagaragara n'umutegetsi ukomeye nka Perezida wa Repubulika. Muri icyo kiganiro rero, adaciye ku ruhade, Perezida Tshisekedi yagize ati: 'Joseph Kabila yanze kwitabira amatora aheruka, ahitamo kwigomeka, kuko AFC ni iye bwite'.

Perezida Kagame niwe wigeze kuvuga ko Tshisekedi ashobora gukora ibintu byose bimuje mu mutwe, uretse gupima uburemere bw'amagambo ye. Aha Tshisekedi yari amaze guhagarara ku maguru ye abiri, atangaza ko azagaba ibitero ku Rwanda, atitaye ku gaciro u Rwanda rwagombaga guha ayo magambo, mu rwego rwo gukumira ibyo bitero.

N'ubu rero yakije umuriro adafitiye ubushobozi bwo kuzimya. Guhuza Joseph Kabila na AFC/ M23 ntawe uzi uko Kabila abyakira, gusa bishobora kuba nko gukora mu jisho ry'intare yari yisinziriye.

Nubwo Joseph Kabila asanzwe ari Senateri, ntakunze kumvikana avuga kuri politiki ya Kongo. Ndetse bivugwa ko inzego za Leta zagiye zimwendereza, nko kuvogera umutekano we n'uwabagize umuryango we, ariko akomeza kuzima amahirwe yo guhangana ku mugaragaro, ngo zitabona aho zihera zimushinja kuvutsa igihugu umudendezo.

Ese niba koko Kabila ari muri AFC/M23, kuki atamburwa ubudahangarwa bwa senateri, ngo akurikiranweho ' ibikorwa by'iterabwoba', nk'uko byagenze kuri Muzehe Mwangacucu n'abandi.

' Kuva naba Perezida wa Kongo niyemeje KUGABANYA ubushobozi bw'abaturage mu guhangana n'ibiciro ku masoko'

Ubwo yasubizaga ikibazo cy'ubukene bw'Abakongomani ugereranyije n'izamuka ry'ibiciro ku masoko, aho kugira ati:'Twiyemeje KUZAMURA ubushobozi bw'Abakongomani mu guhangana n'ibiciro ku isoko', kubera intege nke z'uburwayi yisanze avuze ko biyemeje 'kugabanya' ubwo bushobozi. Uburangare (niba atari ubugome) bw'abajyanama be, ndetse n'ubw' abo banyamakuru, nyamara bamubeshyaga ko bariho bamufasha mu icengezamatwara, ntibwatumye Perezida yumva ko akoze amahano, ngo akosore imvugo. Ku mbuga nkoranyambaga Abakongomani ntibabifashe nko kunyerera k'ururimi, ahubwo babyuririyeho, bati:' imvugo ya Tshisekedi ijyanye neza n'imikorere y'ubutegetsi bwe'.

Ibi tubagejejeho ni bike cyane ugereranyije n' ibidasanzwe mu mvugo z'umukuru w'igihugu ( insolites) byavugiwe muri icyo kiganiro, nko gutukana no kwikoma abandi, kumena amabanga, kubeshya no gucikwa akemera ubuswa mu nzego z'ubutegetsi bwe, guhubuka n' ubwana muri politiki.

Tumwifurije gukira vuba no kwiga kuvuga ibikwiye, mu gihe gikwiye.

The post Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/igitutu-cya-m23-cyasohoye-tshisekedi-mu-bitaro-adakize-none-uburwayi-bumuvugishije-amangambure/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igitutu-cya-m23-cyasohoye-tshisekedi-mu-bitaro-adakize-none-uburwayi-bumuvugishije-amangambure

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)