Ikaze muri Nkungu aho Umwami Ruganzu I Bwimba 'yarigitiye' ubwo yajyaga gutabarira igihugu (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyo gihe Umwami w'u Rwanda yararashwe ngo arigitira muri aka gace hahita hamera igiti cy'umuguruka kidapfa kuboneka henshi.

Aya mateka aherereye mu Mudugudu wa Kiryango mu Kagari ka Nkungu mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana. Iki gice cyahoze ari ku mbibi z'u Rwanda kuko ariho rwagabaniraga n'igihugu cy'i Gisaka.

Umukozi w'Inteko y'Umuco ushinzwe kubungabunga ahantu Ndangamurage, Nturo Chaste, avuga ko muri Nkungu ahari igiti cy'umuguruka kimaze imyaka irenga 60 cyasimbuye ikindi kinini cyari kimaze imyaka myinshi cyane ariho Umwami Ruganzu I Bwimba yatangiye ahasaga mu 1300-1400 aho yahageze aje nk'umutabazi w'umucengeri.

Umutabazi w'umucengeri ni imvugo ikoreshwa ku bikomangoma cyangwa Umwami mu gihe yabaga agiye kwitangira igihugu kugira ngo abe umutabazi wacyo mu gihe cy'urugamba.
Yajyagayo amaze kuragurizwa indagu zikerekana ko niyitangira igihugu amaraso ye azatuma batsinda umwanzi. Nawe ni gutyo yahageze avuye i Sasabirago muri Fumbwe ubwo u Rwanda rwarwanaga n'i Gisaka.

Nturo yavuze ko Umwami Ruganzu I Bwimba ageze muri aka gace ka Nkungu, umwanzi yaje kumurasa hanyuma bamwe ngo bakavuga ko yahise arigitira bityo hamera igiti cy'Umuguruka. Amateka avuga ko kandi ashobora kuba yarafashe akababi akakihanaguza aho akajugunye ngo hakamera igiti cy'Umuguruka.

Iki giti kuva icyo gihe cyari kigihari cyashengutse mu 2001 nyuma y'imyaka hafi 600. Cyareshyaga na metero 200 kikaba cyari gifite umubyimba wa metero zisaga zirindwi.

Mutsinzi Claver wavukiye ku musozi wa Nkungu mu 1963, yavuze ko yamenye ubwenge ahari igiti cy'umuguruka ari mu isambu yabo. Hari igiti kinini cyane aho bababwiraga ko iyo ugitemyeho gato kiva amaraso ariko byari ukubabeshya kugira ngo batazajya bagisagarira, ngo cyari igiti kinini cyane kuburyo munsi yacyo harimo umwenge munini wugamwagamo n'abahinzi mu gihe cy'imvura.

Mutsinzi yavuze ko iki giti cyaje kugwa mu 2001 ariko ko cyareshyaga na metero zirenga 200 z'uburebure ndetse kikagira umuzenguruko wa metero nk'esheshatu kuko cyari igiti kinini cyane.

Rwakagabo Anastace ufite imyaka 84 avuga ko koko nawe yakuze yumva amateka ko muri aka gace ka Kiryango ariho Umwami Ruganzu yarigitiye hagahita hamera igiti cy'Umuguruka kera ngo cyari igiti kinini cyane kuburyo cyasumbaga ibindi byose.

Rwakagabo yavuze ko kandi bajyaga barasa imyambi kera bagamije kuyirenza icyo giti cyari kirekire cyane, uwakirenzaga ngo yabaga arushije abandi intego.

Umurage abato bakura kuri aya mateka

Nturo yavuze ko umurage abato ndetse n'abayobozi bakura kuri aya mateka y'u Rwanda ari uw'ubutwari, bakumva ko bagomba gukotanira igihugu nkuko ibisekuru byinshi byabigenzaga.

Ati 'Nk'umurage uri hano ni uw'ubutwari, kuba Umwami w'Igihugu ubwe yarafashe umwanya akavuga ngo aho kwirirwa tujya gushaka undi mutabazi, akemera kwitangaho nk'umutabazi ni umurage w'ubutwari no kwitangira abo uyobora.'

Yakomeje agira ati 'Urubyiruko turarusaba kuwukomeza bagatera ikirenge mu cy'intwari zabanje, ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bo turabasaba gukomeza kubungabunga ibi bimenyetso kugira ngo tugire ibimenyetso mpamya by'amateka.'

Kuri ubu abaturage bo muri aka gace ka Nkungu ya Munyaga, barasaba ubuyobozi kubungabunga aya mateka mu buryo bwiza kugira ngo abakiri bato benshi bajye bahigira umurage w'ubutwari bw'Abanyarwanda bo ha mbere.

Kuri ubu igiti cy'umuguruka gito gihari kihamaze imyaka 60
Iki giti bivugwa ko kimaze imyaka irenga 60
Igiti cy'umuguruka gihari kimaze imyaka irenga 60 aho ari cyo ubu kigaragaza amateka ya Nkungu
Aho iki giti cyashegukiye haracyagaragara
Aho igiti cya mbere cyashengukiye ni ho bakwereka
Ahahoze igiti kinini cy'umuguruka ubu hari umuzi wacyo, iyo uwushunnye ni uko usa bishoboka ko aribyo bitaga amaraso

Amafoto: Ingabire Nicole




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikaze-muri-nkungu-aho-umwami-ruganzu-i-bwimba-yarigitiye-ubwo-yajyaga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)