ILPD yasinye amasezerano na RFL agamije guhugura abo mu rwego rw'imari mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwanda Finance Limited ni ikigo cyashinzwe mu 2019 kigamije guha umurongo no guteza imbere urwego rw'imari kugira ngo ruve ku kuba urwo mu gihugu imbere gusa, ahubwo rwagure imbago rube mpuzamahanga.

Iki kigo ni cyo kireberera inzego zose zifite aho zihurira n'imari nk'amabanki, ibigo by'ubwishingizi, abajyanama mu by'amategeko, abakora mu misoro, ababaruramari n'abandi ariko cyarasuzumye gisanga ubumenyi bwabo mu mategeko ajyanye n'ibyo bakora rutari ku rwego rushimishije mu gihe Leta y'u Rwanda yo ishaka ko ireme ry'ibikorwa rigera ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Nick Barigye, yavuze ko bakimara kubona ibyuho mu rwego rw'amategeko biri mu rwego rw'imari bareberera kandi bashinzwe guteza imbere, bahisemo gukorana na ILPD ngo ibahugurire abakozi n'abandi bose bakora mu rwego rw'imari.

Ati 'Tuzi neza ko mu cyerekezo cy'u Rwanda cya 2050, harimo ko u Rwanda ruzaba ari igihugu gikomeye mu ishoramari mu rwego mpuzamahanga, ni na yo mpamvu tugomba kubaka uru rwego mu nguni zose.''

Yavuze ko RFL yahise ibyara Kigali International Finance Ltd inayiha rugari kugira ngo itere imbere, kandi inafashe mu iterambere ry'urwego rw'ishoramari ku muvuduko wifuzwa.

Yakomeje agira ati ''Hari amategeko twashyiriweho ariko tudakoresha neza ndetse hari n'abafatanyabikorwa bacu batayumva. Nk'urugero rwa hafi, hari amategeko 21 aherutse gusohoka mu myaka ine ishize, ariko abenshi ntibanayazi. Turaje rero ngo mudukangure, muduhugure kuko tubaziho ubushobozi.''

Barigye yavuze ko bishimiye aya masezerano cyane kandi bategereje gutangira gukorana na ILPD kugira ngo bagire aho bavana n'aho bageza abakora mu rwego rw'imari, babazamurira ubushobozi mu bijyanye n'amategeko y'ishoramari.

Ati"Dukeneye aya mahugurwa cyane kuko haracyari ibyuho. Hari nk'abashoramari baza mu Rwanda ugasanga hari ibyo badukeneyeho, bamwe muri twe bakabikoze ugasanga ntibanabizi cyangwa se babizi igice; icyo gihe rero serivisi iba ibaye mbi."

Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr Muyoboke Karimunda Aimé, yavuze ko bakiriye neza ubusabe bwa RFL, kuko ibyo babasaba biri mu nshingano zabo n'ubushobozi bwabo.

Ati 'Kubaha amahugurwa kuri twe ni ibintu byiza cyane kandi biri mu murongo wo guteza imbere amategeko.''

"Ibi ni ibintu bihuza n'intego zacu kandi natwe twakomeje kubaka imbaraga mu iterambere no guteza imbere amategeko ashingiye ku bucuruzi. Turimo gushaka umubano n'ibigo ndetse na za kaminuza harimo n'izo mu mahanga, kugira ngo natwe twiyubake neza. Kuza gukorana natwe rero bizarushaho kutugirira inyungu twese.'

Dr. Muyoboke yavuze ko Minisiteri y'Ubutabera ari nayo ireberera ILPD, bifuza ko ibigo byose cyane cyane iby'imari bikora neza, bikagera ku nshingano n'icyerekezo byabyo bigendera ku mategeko.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, hazakurikiraho ubukangurambaga bw'ibigo byose birebererwa na RFL, maze ibyo bigo bijye byohereza abakozi babyo muri ILPD kuza gukarishya ubwenge mu mategeko arebana n'imari, mu mahugurwa azatangirira ku y'igihe gito.

Abayobozi ba RFL banatambagijwe ibikorwa bitandukanye bifasha abahugurwa kumva neza ibyo biga birimo isomero ryaba iry'ibitabo bisanzwe n'ibyo kuri murandasi
Abayobozi ba RFL beretswe ubunararibonye bwa ILPD, aho imaze guhugura abanyeshuri bo mu bihugu byinshi by'Afurika mu bijyanye n'amategeko
Habayeho umwanya wo kuganira ku mikorere y'ibigo byombi n'ibizibandwaho mu guhugura
Biyemeje gufatanya mu mikoranire myiza
Abayobozi bombi bagize umwanya wo gusinya amasezerano azaranga imikorere yabo
Nick Narigye, Umuyobozi Mukuru wa RFL yagenewe impano na ILPD
Dr Muyoboke Karimunda Aime yagenewe impano na RFL, ashimirwa ko yemeye kuzakorana nabo mu guhugura abakozi bo mu rwego rw'imari
Mutesi Anitha, umwe mu bakozi ba RFL wari mu itsinda ryitabiriwe isinwa ry'aya masezerano y'imikoranire, na we yagenewe impano na ILPD
Nyuma y'isinywa ry'aya masezerano y'imikoranire, hafashwe n'ifoto y'urwibutso ku bayobozi b'impande zombi bari bitabiriye iki gikorwa
Abayobozi ba Rwanda Finance Limited bari bishimiye imirambi yo mu Mujyi wa Nyanza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ilpd-yasinye-amasezerano-na-rfl-agamije-guhugura-abo-mu-rwego-rw-imari-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)