Imbamutima z'abanyeshuri babaye aba mbere mu bizamini bya Leta n'ababyeyi babo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwavuga ko igisobanuro cy'ayo magambo birikumvwa neza na Igiraneza Lucky Fabrice wanikiye bagenzi be bakoranye ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza bangana na 202.020, na Telimbere Ineza Alia Ange Stevine wabaye uwa mbere mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye ahigitse abarenga ibihumbi 143, ataba abenye.

IGIHE yaganiriye n'abo bana ndetse n'ababyeyi babo, bagaragaza ibanga ryatumye uyu munsi bari kuvugwa impande n'impande z'igihugu.

Nka Igiraneza Lucky Fabrice yize muri Pioneer School, ishuri ryo mu Karere ka Bugesera.

Uyu mwana w'umuhungu ukomoka mu Murenge wa Gashora ufite imyaka 12 y'amavuko, yavuze ko kuba yabimburiye abandi ari umusaruro w'uko yabiharaniye.

Ati 'Tugitangira mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza ibiruhuko byose twarabyize. Mu mpera z'icyumweru na bwo tukiga mbese buri gihe tugahora kwiga tugira ngo tuzarebe ko byibuze twagera ku ntego twari twihaye.'

Ni urugendo yafashijwemo n'ababyeyi be n'abarimu, agafatanya na bagenzi be ariko akibuka ko no kuruhuka ari ingenzi.

Avuga ko yatsinze Icyongereza, Imibare n'Ubumenyi rusange, akagaragaza ko gahunda ye ari ugukomeza muri uwo mujyo wo guhora imbere y'abandi mu mitsindire, ikinyabupfura no kwicisha bugufi.

Ati 'Ngiye gushyira imbaraga mu masomo kugira ngo nzakomerezeho. Nindangiza kwiga nzafasha n'abandi bana ku buryo imibare y'abatsinda iziyongera.'

Nk'umwana wahize abandi, mu bigo yiguza kwigaho birangajwe imbere na Ntare Louisenlund School, Ecole des Sciences de Byimana, Groupe Scolaire Officiel de Butare cyangwa Ecole des Sciences de Musanze.

Akanyamuneza kari kose no ku mubyeyi wa Igiraneza witwa Munyaneza Jean Claude, ushimira igihugu gikomeje kwimakaza uburezi bufite ireme, abarezi babaye hafi umwana, ubuyobozi bw'ishuri n'umwana wumviye inama yahawe.

Ati 'Ni ibintu twishimiye. Iyi ntsinzi ni umusaruro w'uko twashatse ibikoresho byose byagombaga kumufasha kwitwara neza, ubushobozi bwaba buke tukitabaza n'ikigo kugira ngo hatagira igikoma mu nkokora umugambi we.'

Telimbere Ineza Alia Ange Stevine wahize abandi mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, yize muri Lycée Notre Dame de Citeaux, ikigo kibarizwa mu Karere ka Nyarugenge.

Telimbere nubwo yakoranye umuhati mu bizamini bya leta, kuba uwa mbere mu gihugu ni ibintu byamutunguye kuko yizeraga ko hari abandi bagombaga kuba begukanye uwo mwanya.

Ati 'Icyakora ni ibyishimo bikomeye kuri njye. Nishimye cyane birandenga. Ndanashimira Imana, ikigo n'ababyeyi banjye. Ibanga ni uko nize ndanasenga byose bijyana n'amahirwe.'

Telimbere yavuze ko uyu musaruro yagezeheho wamugaragarije ko ashobora kugera ku kintu kinini mu gihe yabishyiraho umuhate.

Ati 'Binyeretse ko nshobora kugera ku kintu kinini cyane nk'uko umusaruro uri kugenda ubigaragaza.'

Uburezi bw'umwana w'umukobwa ni imwe muri politiki u Rwanda rushaka guteza imbere, nko guca ya myumvire nkene y'uko umukobwa ari wa wundi wirirwa afasha umubyeyi we mu rugo agaharira musaza we akajya kwiga.

Ni n'ingingo na Telimbere yizereramo na cyane ko umusaruro yagize ari urugero rw'ibishoboka.

Ati 'Kuba ndi umukobwa runaka akaba umuhungu, ntabwo ari byo bituma ntsinda cyangwa ngo we atsinde. Twese turashoboye. Uko wakoze ni byo biguhesha icyubahiro. Nta mpamvu yo kwiheba ngo uri umukobwa, ibintu birashoboka.'

Nk'abandi bose Telimbere yizera ko mu buzima byose bishoboka, ariko abaye ari we wihitiramo icyo yaba yumva yaba umuganga wita ku bantu bahura n'ibibazo bitandukanye cyane cyane indwara zifata ubwonko.

Akanyamuneza ka Telimbere ni na ko umubyeyi we witwa Beatrice Mukarutesi yagaragaje.

Uyu mubyeyi utuye mu Karere ka Muhanga yavuze ko yishimira umuhati w'umwana we n'abamuteye imbaraga kugira ngo abe yarageze kuri uwo musaruro.

Ati 'Telimbere akunda ibintu bijyanye no gufasha abafite ubumuga bwo mu mutwe ari yo mpamvu ashaka kuzaba muganga. Ibi bigaragaza umusaruro w'imbaraga leta yashyize mu guteza imbere uburezi bw'umwana w'umukobwa. Natwe tuzamufasha uko dushoboye.'

Mu mashuri abanza, abakoze ibizamini ni 202.021 barimo abakobwa 111. 249 n'abahungu 90.772.

Abakobwa batsinze ku kigero cya 97%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 96.6%.

Mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye abahungu batsinze ku kigero cya 95.8%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 92% mu bizamini byakozwe n'abanyeshuri 143227, barimo abakobwa 79.933 n'abahungu 63.294.

Igiraneza Lucky Fabrice wabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza
Igiraneza Lucky Fabrice wabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza yigaga muri Pioneer School, ishuri ryo mu Karere ka Bugesera
Telimbere Ineza Alia Ange Stevine wahize abandi mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, yize muri Lycée Notre Dame de Citeaux
Abana batanu bahize abandi mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza bifotozanya na Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu
Abanyeshuri batanu bahize abandi mu Cyiciro Rusange cy'Amashuri yisumbuye na bo bifotozanyije na Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu ubwo yari amaze kubahemba
Abo banyeshuri bose ni bo bahize abandi mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza n'Icyiciro Rusange cy'amashuri yisumbuye

Amafoto: Kwizera Moses




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abanyeshuri-babaye-aba-mbere-mu-bizamini-bya-leta-n-ababyeyi-babo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)