Imigenzo bakoze yabaye imfabusa! Azam FC yikanze amarozi maze ikora imigenzo yatangaje abari muri sitade Amahoro - VIDEWO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere y'uko umukino wakuje APR FC na Azam FC utangira, iyi kipe yo muri Tanzania yakoze imihango yatunguye abari muri sitade Amahoro bisa nkaho yikanze amarozi.

Hari mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kanana 2024 warangiye APR FC itsinze Azam FC ibitego 2-0 ikomeza ku giteranyo cy'ibitego 2-1.

Mbere yuko utangira, Azam FC yatinze gutangira kwishyushya kubera ko yatinze kwinjira mu rwambariro yari yateguriwe doreko  mbere yo kujya mu rwambariro boherejemo abakozi ba bo batwaramo amajerekani 5 y'amazi babanza kuyamenamo, bayamena no ku nkuta hose bahakorera isuku mbere yo kujyamo.

Ikindi cyatunguye abari muri sitade, ni uko ubwo basohokaga bajya kwishyushya, banze kunyura mu nzira isanzwe bateguriwe banyura ahandi, bisa nk'aho hari icyo bikangaga.

 



Source : https://yegob.rw/imigenzo-bakoze-yabaye-imfabusa-azam-fc-yikanze-amarozi-maze-ikora-imigenzo-yatangaje-abari-muri-sitade-amahoro-videwo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)