Impamvu amakipe yo muri Esipanye ari kwiharira ibikombe mu mupira w'amaguru - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakipe yombi y'abagabo n'abagore yo muri Esipanye yagize intsinzi zikomeye mu mikino ya vuba. Ikipe y'igihugu y'abagabo yatsinze u Bwongereza ikegukana igikombe cya Euro 2024, mu gihe ikipe y'abagore yatsindiye Igikombe cy'Isi mu 2023.

Real Madrid na FC Barcelona nazo zatsindiye ibikombe bya Champions League mu bagabo n'abagore. Amakipe ya Esipanye yongeyeho kandi imidali ya zahabu mu mikino Olempike, aho ikipe y'abagabo yatsinze u Bufaransa.

Uyu musaruro mwiza wa Esipanye ntiwaje ku bw'impanuka. Ibanga rikomeye ribarizwa mu gutegura neza abakinnyi kuva bakiri bato, bahereye Ku mashuri y'umupira w'amaguru nka La Masia ya FC Barcelona na La Fabrica ya Real Madrid afite uruhare runini mu gutuma uyu Musaruro ugerwaho. Byongeye kandi, Esipanye yashyize imbaraga mu guteza imbere umupira w'amaguru w'abagore, bikaba byaratumye ikipe y'abagore y'iki gihugu yegukana ibikombe bikomeye harimo n'igikombe cy'Isi.

Mu by'ukuri, intsinzi ya Esipanye ni umusaruro w'imbaraga nyinshi zashowe mu guteza imbere impano z'abakiri bato ibi bisigayr bituma batsinda mu nzego zose .



Source : https://yegob.rw/impamvu-amakipe-yo-muri-esipanye-ari-kwiharira-ibikombe-mu-mupira-wamaguru/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)