Umwaka wa 2020 winjije mu muziki mu buryo bwa kinyamwuga impano nshya yaje ihindura ikibuga mu gutunganya umuziki.
Uwo nta wundi ni Fred Robinson Mugisha [Element Eleeeh], umusore w'imyaka 20. Kuva atangiye gutunganya indirimbo, biragoye kubona indirimbo yatigishije uruganda rw'umuziki atarayishyizeho ikiganza.
Element watangiriye muri Country Records yigiyemo byinshi akanatangira kuyikoreramo amateka, hari indirimbo zitandukanye yakoze kandi zose zagize igikundiro cyo hejuru.
Twavugamo nka: "Saa Moya" Â ya Bruce Melodie yo ku wa 23 Nyakanga 2020, "Ikinyafu" ya Bruce Melodie na Kenny Sol yo ku wa 25 Ukuboza 2020, "Inana" ya Chriss Eazy yo ku wa 26 Gicurasi 2022;
"Bana" ya Shaffy na Chriss Eazy yo ku wa 26 Ukwakira 2023, "Munda" ya Kevin Kade yo ku wa 24 Ugushyingo 2023 ndetse na "Jugumila" ya DJ Phil Peter, Chriss Eazy na Kevin Kade yo ku wa 21 Gashyantare 2024.
Yinjiranye amavuta yo hejuru mu birebana no kuririmbaKu wa 11 Gashyantare 2020 ni bwo Element yafunguye urukuta rwa YouTube, kuva icyo gihe kugera ubwo twakoraga iyi nkuru, afite abamurikira umunsi ku wundi 'suscribers' bagera ku bihumbi 306 kuri YouTube.
Ku mashusho y'indirimbo eshatu amaze gusangiza abamukurikira binyuze kuri uru rubuga, amaze kumuha abayarebye basaga Miliyoni 30 'views'.
Kuva kuwa 24 Nyakanga 2022, indirimbo "Kashe" imaze kurebwa inshuro Miliyoni 9.5 kuri Youtube. Ni indirimbo yahereyeho mu muziki nk'umuhanzi, akaba yarayikoreye umukobwa bakundanaga aiko bakaza gutandukana agahitamo kuyisangiza isi yose.
Hari kandi "Fou De Toi" yahuriyemo na Bruce Melodie na Ross. Kuva yajya ku wa 29 Gicurasi 2024, imaze kurebwa inshuro Miliyoni 17. Haraza na "Milele" ikunzwe cyane muri iyi minsi. Kuva yajya ku wa 03 Kamena 2024, imaze kurebwa inshuro Miliyoni 3.3.
Mu Karere amaze gushinga imiziIbikorwa bya Element byatangiye kunyeganyeza Akarere, ku buryo hari n'abandi ba producer batangiye kwigana ibikorwa bye nko muri Kenya nk'uko uyu musore yumvikanye abitangaza.
Muri Gicurasi 2024, Rayvanny wo muri Tanzania yashyize hanze indirimbo yise "Mi Amor" yakoranye Gerlison Insrael yumvikanamo umudundo wa "Fou De Toi" ndetse no mu mashusho bagerageje kuyigana.
Ubwo twaganiraga na Juma Jux mu bihe bishize, yumvikanishije ko "Fou De Toi" ari indirimbo ikunzwe cyane muri Tanzania.Â
Ibihangano bya Element biri mu biri gucuruzwa neza no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki.
Kudacika intege no kwishimira gukorana n'abandi
Biragoye kuba Element yakora igihangano ngo kirangire atifashishije abandi ngo bamwumvire niba kimeze neza. Abikora ku ndirimbo ze ndetse no ku z'abandi.
Yigeze kumvikana avuga ko bimworohera gukora indirimbo hari abantu benshi. Kuba atarahubukira ibyo gutangira kwikorera na byo ari undi muvuno ugaragaza kwishimira gukorana n'abandi.
Guhanga udushya no kuvuga macyeMu bihe bitandukanye wagiye wumva havugwa ko ari we wazanye injyana ya Afro Gako nubwo hari abagiye bagaragaza ko atari we. Element yavuze ko ari igitekerezo yagize akiga mu mashuri yisumbuye kandi yiteguye kwerekana ko ari icye binyuze mu bikorwa.
Ibi bihura no kuba mu buzima busanzwe ari gacye agira ibyo atangaza kuri byinshi biba bimuvugwaho. Igisubizo cye kenshi kiba kiri mu bikorwa. Ni gacye wabona hari icyo yasubije mu buryo atabanje gutekerezaho cyangwa gufatira igihe.
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145846/impamvu-shingiro-element-ari-ntakumirwa-mu-muziki-145846.html