Impinduka ku mukino wa Rayon Sports n'Amagaju #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwanda Premier League yamaze kumenyesha Rayon Sports ko umukino yagombaga kwakiramo Amagaju FC ejo saa 18h00' wazanywe saa 15h00' kuko amatara ya Pele Stadium izakira uyu mukino afite ikibazo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024 ni bwo hagiye hanze ibaruwa Umujyi wa Kigali yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko ikurikije ingengabihe ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2024-25 yatanzwe na FERWAFA igaragaza ko Kigali Pele Stadium izajya yakira imikino ya ni njoro kandi bikaba bisaba amatara acanwa na generator.

Yagize iti "Hashingiwe kandi ku myanzuro y'inama yo ku wa 31 Werurwe 2024, umuyobozi mukuru w'ibikorwa by'Umujyi wa Kigali yagiranye n'Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA hagaragazwa ikibazo cya Generator idafite ubushobozi bwo gucana amatara akenewe kugira ngo ubashe kuba;"

"Turabamenyesha ko ikibazo cya Generator ya Kigali Pele Stadium idatanga urumuri ruhagije kitarakemuka. Akaba ari muri urwo rwego twabamenyeshaga ko Kigali Pele Stadium itazakira imikino ikinwa mu gihe cya ni njoro."

Rwanda Premier League yamaze kwandikira Rayon Sports iyemenyesha ko bitewe n'iki kibazo umukino wakuwe saa 18h00' ushyirwa saa 15h00'.

Umukino wa Rayon Sports n'Amagaju wimuriwe saa 15h00'



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-ku-mukino-wa-rayon-sports-n-amagaju

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)