Impinduka muri 11 APR FC ishobora kubanzamo kuri Azam FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC irakira Azam FC mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya mbere rya CAF Champions League aho umutoza ashobora gukora impinduka 2 muri 11 babanjemo ku mukino ubanza.

Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024 saa 18h00' kuri Stade Amahoro.

Umukino ubanza wabereye kuri Azam Complex, APR FC yatsinzwe 1-0, ikaba isabwa gutsinda ku kinyuranyo cy'ibitego 2 kugira ngo yizere gukomeza mu kindi cyiciro.

Umutoza wa APR FC, Darko Novic akaba ashobora gukora impinduka nke muri 11 babanjemo ku mukino ubanza, aho Richmond Lamptey ashobora kuvamo hakinjiramo Taddeo Lwanga na Dushimimana Olivier akavamo hakajyamo Mugisha Gilbert.

11 bashobora kubanzamo

Umunyezamu: Pavelh Ndzila

Ba Myugariro: Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunusu

Abakina mu Kibuga Hagati: Taddeo Lwanga, Seidu Dauda Yussif na Ruboneka Bosco

Abataha Izamu: Mahamadou Lamine Bah, Mugisha Gilbert na Mamadou Sy

APR FC irakina na Azam FC kuri uyu wa Gatandatu



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-muri-11-apr-fc-ishobora-kubanzamo-kuri-azam-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)