'Bamaze imyaka 30 batubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo cya FDLR, kandi bifuza ko gihoraho ngo kibageze ku nyungu zabo'- Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabigarutseho kuri uyu wa gatatu, ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w'Intebe, Edouard Ngirente, n' abadepite baheruka gutorwa, ndetse bakaba barahise banitorera Madamu Gertrude Kazarwa nk'Umukuru w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite. Banatoye kandi n'abamwungirije babiri

FDLR mu mashyamba ya Kongo

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibukije ko Leta ya Kongo yabeshye kenshi ko ishaka gusenya umutwe wa FDLR ariko ntiyagira ikintu na kimwe ikora, guhera ku masezerano ya Sun City yasinwe mu mwaka wa 2003, kugeza uyu munsi. Ahubwo usanga uyu mutwe uhora wiyuburura, ukagira n'intwaro nshyashya.

Yagize ati: 'Izi Nterahamwe, FDLR, utazizi ni nde, cyangwa uko turi hano uwo zitahekuye ninde? Kuba iki kibazo kimaze imyaka 30 bivuze ko abantu batubeshya. Baratubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo, kandi ahubwo bashaka ko gihoraho, ngo kibafashe kugera ku zindi nyungu zabo bashyira imbere.'

Perezida Kagame yavuze ko inyungu ubutegetsi bwa Kongo-Kinshasa bufite muri FDLR zidashobora mu kubonekera mu kubuza Abanyarwanda uburenganzira bwabo, aho yagize ati :'Ariko tubabwira ko gushyira inyungu zabo imbere, twe bitatureba, yewe nta n'ubwo twarwanya inyungu zabo. Ariko inyungu zawe ntizishobora kuboneka aho inyungu z'abandi cyangwa uburenganzira bw'abandi bitubahirizwa.'

Mu gihe raporo zitandukanye zirimo iz'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye zishimangira ko FDLR ikorana n'ingabo za Kongo, ubutegetsi bw'iki gihugu bukunze kwisobanura buvuga ko abarwanyi benshi b'uyu mutwe batashye mu Rwanda, ngo bamwe muri bo basubira muri Kongo gucukura amabuye y'agaciro. Aha Perezida Kagame yavuze ko hari abicanyi ba FDLR bamaze gutaha mu Rwanda koko, ariko ko abenshi basigaye muri Kongo, yongeraho ko ibyihebe bitagombera ubwinshi kugirango bikore ibitero by'iterabwoba.
Ati :'Ikindi kikaba ngo ni bakeya. Abicanyi bake baba abahe, cyangwa kuba baba bake bibavanaho icyaha gute? Muzi ibintu by'iterabwoba, iyo ibyihebe bijya guterera abantu hejuru se bigomba kuba bingahe? Isi irwana n'abantu batanu bakoze igikorwa cy'iterabwoba, bagahabwa agaciro kurusha abishe abasaga miliyoni hano'.

Umukuru w'Igihugu yasobanuye ko mu gihe ikibazo cya FDLR kitabonerwa igisubizo, hari n'abagerageza kuyikuraho icyasha, bavuga ko mu Rwanda hari n'abandi bantu bishwe, mu rwego rwo gupfobya no gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko mu gihe Isi ikemura ibindi bibazo by'umutekano, birimo n'iterabwoba, bibabaje kuba ikibazo cya FDLR kimaze iyi myaka yose. Ati :'Ibyo kuri bo biremereye kurusha abishe miliyoni y'abantu, bafite intwaro, bahabwa intwaro n'imyitozo n'ibindi byose na Leta ya Kongo, bakumva ibyo dukwiriye kubigendamo buhoro, tugaceceka.'

Perezida Kagame kandi yagarutse ku bishyize hamwe ngo barashaka gukemura ikibazo cya M23 bakoresheje intwaro, ngo barangiza bagatera uRwanda, maze agira ati:'Inshingano yanjye ni ukubabuza gushyira mu ngiro uwo mugambi wabo mubisha'.

Kuba hari ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi bitoranya abantu icumi mu mpunzi ibihumbi 130 ziri mu nkambi mu Rwanda, bikajya kubatuza iyo mu mahanga, byibwira ko ari umuti w'ikibazo, nabyo Perezida Kagame yabinenze. Yerekanye ko umuti urambye ari ugukuraho icyatumye bahunga, hagashakwa uko izo mpuzi zatahuka, zikajya gutura mu gihugu cyazo, Kongo, ku butaka bwabo gakondo.

The post 'Bamaze imyaka 30 batubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo cya FDLR, kandi bifuza ko gihoraho ngo kibageze ku nyungu zabo'- Perezida Kagame appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/bamaze-imyaka-30-batubeshya-ngo-barashaka-gukemura-ikibazo-cya-fdlr-kandi-bifuza-ko-gihoraho-ngo-kibageze-ku-nyungu-zabo-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bamaze-imyaka-30-batubeshya-ngo-barashaka-gukemura-ikibazo-cya-fdlr-kandi-bifuza-ko-gihoraho-ngo-kibageze-ku-nyungu-zabo-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)