Inama ya FERWAFA yemeje abanyamahanga bemerewe gukina "Super Coupe" - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri FERWAFA hateraniye inama itegura umukino wa Super Coupe uzahuza amakipe abiri akomeye mu Rwanda: APR FC na Police FC. Iyi nama yemeje ko abanyamahanga bemerewe gukina bazaba batandatu, nk'uko bisanzwe.

APR FC, yatwaye Shampiyona y'u Rwanda 2023-2024, izaba ikina na Police FC yatwaye igikombe cya Mahoro cya 2023-2024. Aya makipe yombi ari mu myiteguro ikomeye kugira ngo yerekane imbaraga zayo muri uyu mukino utegerejwe na benshi.

Umukino uheruka guhuza aya makipe, APR FC yatsinze Police FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Mugisha Gilbert. Biteganijwe ko uyu mukino wa Super Coupe uzaba wuzuyemo ishyaka ryinshi kuko buri kipe ishaka kwerekana ubuhanga bwayo no gutwara iki gikombe.

 



Source : https://yegob.rw/inama-ya-ferwafa-yemeje-abanyamahanga-bemerewe-gukina-super-coupe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)