Inkuru: 'INGARUKA Z'UBUHEMU' Episode:01 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru yacu itangirira ahantu mu mujyi, muri imwe mu nzu aho tubona umugabo n'umugore basa n'abakiri bato (sinavuga ko ari abana, ahubwo ndavuga ko ari mu bihe byo gutangira kubana nk'umugore n'umugabo, bakaba bari bamaze iminsi mike babana). Ubukwe bwabo ntibwabayeho kubera uko uwo musore yari akennye, byabaye ngombwa ko bakora ibyo bashoboye mu buryo bworoheje. Ntabwo bakoreye ubukwe mu gihe cy'umunsi cyangwa ijoro, sinzi n'isaha, kuko nta byanditse nigeze mbona, ariko narabyumvaga bambwira. Muri icyo gihe, bari babanye badakoze ubukwe imbere y'amategeko, bivuze ko batari barigeze bandikwa muri komine cyangwa gukora ibikenewe byose.

Ku munsi umwe mu gitondo cya kare, aho abo bantu babiri barimo baryamye ku matela yaryamiye hasi mu cyumba, bivuze ko nta gitanda bari bafite, kandi ntibyibagirana ko iyo nzu itari iyabo ahubwo yari inzu bakodeshaga (bari barakodesheje undi muntu, bivuze ko bari mu nzu y'undi muntu). Uwo musore yitwaga Frank, naho umukobwa yitwaga Salomé, bari abantu bari bakundanye by'ukuri, ndetse nubwo bari bakennye, ariko bakundaga cyane.

👨 Frank yahagurutse akubita amaso isaha asanga ni saa kumi n'imwe n'igice za mu gitondo (05h:30min). Frank yahise ahamagara Salomé aramubyutsa, avuga ati: 'Baby, baby, baby…' 🧒 Salomé yahise ava mu bitotsi ahita asubiza ati: 'Abe my love❣' 👨 Frank: 'Waraye ute chr wanjye?' 🧒 Salomé: 'Naraye neza chr wanjye, nawe ni gute?' 👨 Frank: 'Naraye neza, none dore bucya kandi nta n'icumi ndarana mu mufuka, rero ngomba kujya guhangayika ndebe ko hari icyo noronka.' 🧒 Salomé: 'Baby none ushaka ugihe guhangayika ujya he?' 👨 Frank: 'Ngiye kurondera akazi aho ariho hose, kandi ako kazi kariyo yose ndakora ntegerezwa kuyikora uko byagenda kose. Ariko baby ukomeze kwihangana, kuko ububuzima turiho uyu munsi mfite icyizere ko Imana izabuhindura, kandi ntabwo bizatinda bizagenda neza. Baby, birambabaza kuba dufite ubuzima nk'ubu nkakomeza kubona utishimye kubera ubu buzima bubi, ariko nawe urabizi ko nkunda cyane, niyo mpamvu ntegerezwa gukora ibishoboka byose kugira ngo ubuzima buhinduke.'

🧒 Salomé yahise areba mu maso ya Frank, amufata mu mutwe atangira kumukorakora mu musatsi, maze aramubwira ati: 'Chr wanjye ndabizi ko unkunda, kandi nanjye urabizi ko ndagukunda. Baby, ikintu cya mbere reka nkwifurize kuzabona icyo urondera kandi Imana igukurikire. Ikindi kandi, baby, ndagomba kukubwira ko wowe usobanura buri kintu cyose kuri jyewe. N'ubwo dukennye, nzakomeza kwihangana, nidufata icyo kurya tuzarya, ariko nidukibura tuzaryama, icy'ingenzi ni uko umutima wanjye uri kumwe n'umuntu nkunda kandi nkamenya ko nawe unkunda.'

Niba ushaka ko iyi nkuru ikomeza duhamagare kur +250788808002 cyangwa +250788352332

The post Inkuru: 'INGARUKA Z'UBUHEMU' Episode:01 appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/inkuru-ingaruka-zubuhemu-episode01/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)