Intabaza ku mushahara w'intica ntikize uhabwa abo mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikibazo cyagaragajwe na Sendika ivugira abakozi bakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro na za kariyeri, REWU na yo yari yitabiriye iyo nama yabaye ku wa 01 Kanama 2024.

Hagaragajwe ko muri iyo mirimo ba nyakabyizi ari 78%, abafite akazi gahoraho ni 10% biganjemo abakozi bo mu biro bahabwa amasezerano y'igihe gito, abakora mu buryo bw'ibiraka ni8%, abahabwa akazi ku bw'igihe runaka (seasonal employees) bakaba 3%.

Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo Global Living Wage Coalition ku baturage bo mu byaro byo mu Rwanda mu 2022, bwagaragaje ko byibuze amafaranga make uwo muturage aba agomba kwinjiza nk'umushahara fatizo ari 132.252 Frw.

Icyakora ku bakora mu bucukuzi bo ku kwezi binjiza ibihumbi 62 Frw, mu gihe kugira ngo babeho mu buzima bworoheje bibasaba nibuze ibihumbi 70 Frw ku kwezi, amafaranga ari hejuru cyane y'ayo bahembwa.

Mu bindi ubu bushakashatsi bwa REWU bwagaragaje ni uko abo bakozi ba nyakabyizi kenshi usanga nta bumenyi bafite bw'ibyo bakora ndetse batanafite amasezerano y'akazi mu gihe abize ba mwe bo mu biro ari bo bafite amasezerano yemewe y'akazi.

Abo badafite amasezerano y'akazi nta bwiteganyirize bakorerwa, ntibakorane n'ibigo by'imari kuko 81% bahemberwa umusaruro bakoreye mu gihe 19% ari bo bahembwa ku kwezi.

REWU yagaragaje ko 69% by'abakozi bo mu bucukuzi bishyurwa mu ntoki, 28% bagahemberwa mu bigo by'imari, 3% bo bagahemberwa kuri Mobile Money.

Mu bindi ni uko 61% by'abakora mu bucukuzi batishimiye umushahara wabo, mu gihe 53% bahemberwa umusaruro bakoreye bashobora kumara iminsi irindwi nta kintu babona. Ibyumvikana ko bataha amara masa.

Ibyo bituma habaho ubucukuzi butemewe n'amategeko, ha handi bataha ni mugoroba bagaca ruhinganyuma bakajya mu birombe kwishakishiriza, amakimbirane mu miryango agahabwa urwaho, ntibagire aho kuba, nta bwishingizi bwo kwivuza, ibyumvikana neza ko batanabona serivisi z'imari uko bwikwiriye.

Umunyamabanga Mukuru wa REWU, Eng. Mutsindashyaka André yagaragaje ko iyo mikorere ikwiriye guhinduka, abakozi bo mu bucukuzi bagahabwa agaciro kuko bikomeje gutyo byaba ari 'ubucakara kandi turi mu gihugu gihora gishyira umuturage ku isonga.'

Mu nama yabaye ku wa 15 Gicurasi 2024 ihuje REWU n'inzego za leta iz'abikorera, imiryango mpuzamahanga za ambasade n'ibindi bigo hemejwe ko byibuze umukozi wo mu bucukuzi utabonye umusaruro agomba guhabwa byibuze 2000 Frw ku munsi yakoze.

Leonidas Kabandana uyoboye ikigo gicukura amabuye y'agaciro mu Karere ka Gakenke, yagaragaje ko nubwo muri iyi mirimo harimo ibibazo, ariko kubigira rusange bitari bikwiriye kuko hari ibigo bibikora neza.

Ati 'Kubigira rusange ntabwo ari byiza. Nko mu Gakenke ayo 2000 Frw hari abayarenza ubona ko tugerageza. Ikindi bigoranye kubona ugukorera atazi icyo azakuramo kuko ubuzima bw'uyu munsi burahenze cyane, kandi na we akenera icyo agomba gushyira umuryango. Si twese dufata abakozi uko yabigaragaje.'

Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abacukuzi mu Rwanda, Kalima Jean Malic yavuze ko igitekerezo cy'umushahara fatizo kiri kwigwaho ndetse uyu munsi hari gutekerezwa uburyo abo bakozi bakora muri iyo mirimo bakwitabwaho byisumbuyeho na cyane ko hari guteganywa indi nama kuri iyi ngingo.

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Francis Kamanzi yasabye ko ibibazo biri mu bucukuzi bigomba gukemurwa vuba, kuko uru rwego rugira uruhare rukomeye mu iterambere ry'igihugu
Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Abacukuzi b'Amabuye y'Agaciro mu Rwanda, Jean Malic Kalima yavuze ko ibibazo by'abakozi bo mu bucukuzi babyakiriye uyu munsi bari kurebera hamwe uko bikemurwa
Umunyamabanga Mukuru wa REWU, Eng. Mutsindashyaka André yagaragaje ko abakozi bo mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro babaho nabi ndetse iki kibazo kigomba gukurikiranwa mu maguru mashya
Inteko rusange y'abo mu bucukuzi yitabiriwe n'abo mu nzego zitandukanye bari muri uru rwego



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intabaza-ku-mushahara-w-intica-ntikize-uhabwa-abo-mu-bucukuzi-bw-amabuye-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)